
Ibyo kuzirikana mbere yo kwihangira umurimo
Ubushakashatsi bwa LinkedIn bwagaragaje ko 57% by’abacuruzi bavuga ko bareka ubucuruzi bwabo bitewe n’ibibazo birimo n’iby’abakozi batihagije mu bumenyi. Guhanga umurimo ni umwanzuro benshi bafata buhumyi nyamara imbaraga zawo zishobora kubyara umugisha cyangwa ibibazo by’agatereranzamba. Urota gusezera umukoresha wawe ukikorera, wabuze akazi se wenda ushaka kwihangira umurimo cyangwa se byari inzozi