Search
Close this search box.

Ibyerekeye uru rubuga

Kura iteme rihuza urubyiruko,
ahazaza n’indoto

Abo turibo

KURA ni urubuga rwo kuri murandasi rwibanda ku rubyiruko hagamijwe kurufasha kugera ku makuru yose y’ingenzi agira uruhare mu mikurire yarwo haba mu by’ubwenge no mu byo rukora.

KURA ni izina ry’Ikinyarwanda risobanuye ibintu byinshi birimo kwaguka, kwiteza imbere, kwiyungura ubumenyi, gukura mu gihagararo n’umusaruruo n’ibindi.

Uru rubuga rwashyizweho hagamijwe kunganira gahunda yari isanzweho ya MasterCard Foundation na Guverinoma y’u Rwanda mu kongerera urubyiruko ubushobozi bwo kubona inzira zirukura mu bukene ku bwabo no ku bw’umuryango mugari muri rusange, hashyirwaho amahirwe atandukanye.

KURA izibanda ku makuru yigisha akanahugura urubyiruko, arufasha kubera abandi urugero no kwidagadura.

Inshingano zacu

Turi gutangiza “KURA” kugira ngo twizere neza ko ipfundo ryo kongerera ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda ari ukwizera ko abakiri bato bafite ubushobozi bwo gukora ibintu bikomeye. Binyuze muri uru rubuga, inshingano yacu ni ukugaragariza urubyiruko ibitekerezo n’amahirwe bibatera ishyaka hamwe n’ibyangombwa bibafasha kubaka icyizere cyabo no guteza imbere ubumenyi bwabo binyuze kuri uru rubuga. 

Turifuza ko urubyiruko rwizera ko rufite ubushobozi bwo gukora ikintu icyo ari cyo cyose n’ibintu byose mu gihe birugiraho ingaruka nziza, bikazigira no ku muryango mugari.

 

Intego zacu

Kongerera Urubyiruko Ubushobozi mu Kurworohereza kubona amakuru y’ingenzi. Guteza imbere urubuga aho Urubyiruko rwiyumvamo ko ari ingirakamaro kandi rwumvwa. Kuzamura Umusarurombumbe (GDP) n’ubukungu bw’igihugu.

Kura Mockup Hands-03

Ibyo Twemera

Iyo tugendeye hamwe tuzamukira hamwe