Inama za Destiney Philoxy ku rubyiruko rumubona nk’icyitegererezo

Destiney Promise Philoxy ni umwe mu bakinnyi beza b’Abanyarwanda muri Basketball y’Abagore, kuko usibye gukinira amakipe atandukanye arimo APR WBBC na REG WBBC mu marushanwa akomeye, ni n’umwe mu bagenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Uyu mukobwa wakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe kitageze ku myaka itanu yimukiye mu Rwanda, kubera umukino wa Basketball. Izina rye rimaze kuba ikimenyabose muri uyu mukino kuko ari umwe mu baharanira intsinzi mu marushanwa y’igihugu.

Ibi byose bituma hari abato by’umwihariko abana b’abakobwa bamubona nk’icyitegererezo, ndetse n’ikimenyetso cy’uko gukina Basketball uri umukobwa bishoboka.

Kuri ubu ni we Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagore. Ni umwanya avuga ko akesha uko abana na bagenzi be.

Ati “Njye mbana na buri wese kandi nzi kubana, abakinnyi bagenzi banjye na bo baranyizera kandi menyana na buri wese, no hanze y’ikibuga nkamenya amakuru yabo no hanze ya Basketball. Aho rero ni ho bemera ko nkora ibyo nkora n’ibyo abantu bambonamo. Ndabikunda kandi mbona nkunda ko ari njye bahisemo, bakananyizera.”

Avuga ko ku kubana b’abakobwa bamubona nk’icyitegererezo, ikizabafasha ari ugushyira imbaraga mu byo bakora byose.

Ati “Mukomeze mushyire imbaraga mu byo mukora. Ntuzigere ureka gukina cyangwa kureka gukora icyo ukunda kubera ibyo abandi bavuga. Byose birashoboka niba ubyizera. Icyangejeje kure ni ukwiyizera, nanjye ndabizera bazagera kure cyane.”

Destiney Philoxy ni umwe mu bakobwa bakomeye muri Basket ball y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter