Umwana wese agira inzozi z’ikintu yifuza kuzakora mu gihe yakuze, ariko akenshi bijyana n’ibyo umuntu akunda, kenshi tubibonera ku bahanzi uba usanga mu bwana bwabo barakundaga kuririmba, bakabikurana bikarangira babikoze.
Ibi ni ko byagenze kuri Kayigire Heureuse umukobwa muto utwara taxi voiture, wakuze akunda gutwara imodoka bikaza kurangira abibyaje umusaruro. Ubu abikora nk’akazi kamutunze.
Yagize ati “Ntabwo naje gukora aka kazi kuko nari nabuze amahitamo. Nari mfite amahirwe menshi yo gukomeza ibintu nize mu mashuri yisumbuye kandi na mbere y’uko nza gutwara taxi nari mfite akandi kazi ariko narabireste ndavuga nti ndashaka gukora ibyo numvaga nkunda, kuko gutwara biranshimisha, iyo mbikora mba numva nishimye bikarushaho kubikora naninjiza amafaranga.”
Mu gihe abandi usanga bavuga ko bakunda kubyina, kuririmba, kureba umupira cyangwa se gukina imikino itandukanye, Kayigire we avuga ko akunda gutwara imodoka cyane ndetse ko kubireka byamugora.
Uyu mukobwa ukora aka kazi abifatanya no kwiga amategeko muri kaminuza, avuga ko nubwo yakora imirimo ijyanye n’ibyo yiga bitatuma areka gutwara.
Ati “Gutwara ni ikintu nishimira, iyo ndi kubikora mba numva nishimye, sinkunda gusohoka, nta mukino ngira nishimira, nta bindi bintu ngira binshimisha, ikinshimisha ni ugutwara. Amashuri nzayiga nyarangize ariko ikintu cyo gutwara gihora kinzamo, ku buryo biramutse bikunze naba mfite nk’imodoka ikora akazi ko gutwara abagenzi, naba mpari nkabikora, kuko biranduhura.”
Kayigire avuga ko akazi akora kamufasha byinshi birimo kwishyura ishuri no kwishyura inzu kuko yavuye iwabo kugira ngo ature ahantu hafi hamworohera mu kazi.
Ntabwo ari abakobwa benshi usaga muri uyu murimo Kayigire akora, hari umuntu ushobora kubona umukobwa ugakora akamwibazaho ibintu byinshi ndetse yakora n’ikosa risanzwe agahita amwibasira kubera ko ari umukobwa. Hari n’umuntu utakwemera ko umukobwa amutwara.
Ibyo Kayigire avuga ajya ahura na byo ndetse hari n’ahantu umugenzi amubwira ngo bajye bikamugora bitewe n’uko ahahurira n’abantu benshi bamwibasira.
Ati “Ntinya umugenzi ujya Nyabugogo kubera haba hari imodoka nyinshi n’abantu benshi, iyo ugezeyo uri umukobwa utwaye usanga bakubonerana wacaho ugakora agakosa gasanzwe bitanaguturutseho, bagahita bakwataka ngo ni uko uri umukobwa. Hari n’ukuntu uba uri mu muhanda mubi ukeneye gusubira inyuma cyangwa gukata ugasaba umuntu ko yakuyobora, ariko bagahita bavuga ngo kubera uri umukobwa ni yo mpamvu byakunaniye kandi ni ibintu bisanzwe n’umugabo byamubaho.”
Nubwo hari abantu bagifite iyo myumvire hari abandi bo batabyitaho, ahubwo babifata nk’ikintu cy’agaciro kubona umukobwa cyangwa umugore uri gukora akazi kadasanzwe gakorwa na bo, abo barimo umukiliya wa Kayigire, Iradukunda Clement.
Iradukunda avuga ko bwa mbere Kayigire amutwara yamutwaye neza kandi ko ikintu umukobwa ashoboye agikora neza cyane, baba ari n’abizerwa kurenza abagabo ari yo mpamvu yatumye akomeza kuba umukiliya wa Kayigire.
Ati “Bwa mbere ajya kuntwara nabonaga bidasanzwe ariko ndavuga nti reka nemere antware wenda biraza kugenda neza, byarangiye bibaye byiza kurushaho mfata umwanzuro ko twazakomeza gukorana, kuko abakobwa barashishoza mu byo bakora.”

Kayigire ni umukobwa muto utwara taxi voiture i Kigali