Abari barabaswe n’ibiyobyabwenge bahindutse abashoramari bakomeye

Abasore barindwi bagororewe mu kigo cya Iwawa nyuma yo gufatirwa mu byaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubu babaye abashoramari bakomeye.

Bishimira ko nyuma y’aho baviriyeyo bagashinga itsinda batangije ibihumbi 13 Frw mu 2015, ubu umushinga wabo umaze gukura aho ufite agaciro ka miliyoni 35 Frw kandi bakaba batunze imiryango yabo.

Icyo gihe bibumbiye hamwe bakora ubukanishi bw’ibinyabiziga abandi bakabyoza mu binamba. Akarere ka Kicukiro bakoreramo kamaze kubona ko bahindutse ndetse bakaba bafite inyota yo gukora bakiteza imbere, kabateye inkunga ya miliyoni 1.5 Frw, bafataho make batangira ubworozi bw’ihene bahera kuri zirindwi.

Ubu bafite ihene zisaga 40, gusa amasekurume barayagurisha bagakomeza kwizigamira. Iryo tsinda ryaje kwaguka kuko bagiye bakira abandi bava Iwawa. Ubu bashinze Koperative Intore z’Igihugu z’Ejo Heza ubu igizwe n’abagabo n’abasore 17.

Iherereye mu Mudugudu wa Rinini mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Umusore witwa Mugisha Welcome w’imyaka 22 ni we muto muri iyi koperative.

Yagiye Iwawa afite imyaka 18 kubera gukoresha ibiyobyabwenge, akaba asaba urubyiruko kubyirinda no kwirinda ibindi byaha byatuma bisanga yo, kuko atari ahantu heza umuntu muto ufite intego akwiye kwisanga.

Ati ‘‘Banjyanye nzira gukoresha ibiyobyabwenge n’ubuzererezi. […] Inama nagira urubyiruko, ni ukwirinda ikigare kibajyana mu biyobyabwenge, mu bintu nyine bitari byiza.”

Mu gukomeza gushyigikira urubyiruko rwavuye Iwawa ngo rube umusemburo w’impinduka nziza, na Polisi y’u Rwanda yateye Koperative Intore z’Igihugu z’Ejo Heza inkunga ya miliyoni 20 Frw, izikoresha mu gutangiza igaraje n’ikinamba bya kinyamwuga bikorera mu Murenge wa Gahanga.

Baguze ibirimo imashini zigezweho zifashishwa mu bukanishi, izoza ibinyabiziga, izibitera amarangi, izongera umwuka mu mapine n’ibindi, bifashisha muri iryo garaje n’ikinamba ndetse bakanagira ibyo gukodesha abandi babikenera.

Musabyimana Emmanuel w’imyaka 48 wagororewe Iwawa mu 2010 mu cyiciro cya mbere akaba ari na we mukuru muri iyi koperative, yagiye yo asanzwe yoza ibinyabiziga mu kinamba afungirwa ubuzererezi no kunywa ibiyobyabwenge, ageze yo yiga kudoda ndetse aba uwa mbere bamuhemba imashini yo kudoda.

Uyu munsi yishimira ko yamuhinduriye ubuzima kuko yaje kubaka umuryango, umugore we akaba ari yo yifashisha mu kudoda, mu gihe na we akomeje ibyo koza ibinyabiziga mu kinamba cya koperative.

Perezida wa Koperative Intore z’Igihugu z’Ejo Heza, Ntampaka Sylvain, ashimira Leta y’u Rwanda yababereye umubyeyi ntibajugunye kubera ingeso mbi bisanzemo ari urubyiruko, none uyu munsi bakaba barafashijwe kwiteza imbere bakaba ari abantu bitunze kandi bagakora imirimo inateza imbere igihugu.

Ati ‘‘Twaje i Kigali twibera mu muhanda twinywera itabi, bamfashe nari ndi kunywa urumogi. […] Ariko amahirwe n’icyo nshimira leta yacu, yaratujyanye iratugorora, n’amahirwe rwose birankundira icyitwa itabi sinongera kukinywa.’’

‘‘Maze kwiyakira byambereye byiza. […] Ababyeyi bacu bakuriu ni igihugu cyacu. Imboni z’impinduka ni izina Perezida (Paul Kagame) yatwise, wumve n’ukuntu dukomeye cyane. Perezida aho ari aba atuzirikana, uriya ni we papa wacu wa mbere, hagakurikiraho ba babyeyi bacu b’umubiri.’’

Muri Koperative Intore z’Igihugu z’Ejo Heza, ukoze ikiraka nk’icyo gukanika imodoka akishyurwa ibihumbi 100 Frw, agira amafaranga runaka nk’ibihumbi 10 Frw ashyira muri koperative, ashobora kugoboka uwagira ikibazo kandi wenda atabonye umukiliya.

Bagabana rimwe mu mwaka bakanagira andi mafaranga basigaza kuri konti yabo, ku buryo nk’iyo bagabanye mu mpera z’umwaka nibura umwe ashobora gucyura ibihumbi 300 Frw, ubwo utabariyemo ayo aba asanzwe yarinjije mu biraka aba yarakoze mu bihe bitandukanye muri uwo mwaka.

Aba basore bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bahindutse abashoramari bakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter