Hari abumva ko niba baravukiye mu muryango ukora umwuga runaka, kuko bawufata nk’uciriritse, badashobora kuwubyaza umusaruro, ahubwo ko bashaka gukora ibindi bumva ko bigezweho rimwe na rimwe ugasanga ntibinabungura.
Icyakora abahanga bagaragaza ko nta murimo uciriritse ubaho mu gihe utanyuranyije n’amategeko cyangwa indangagaciro za sosiyete.
Ku rundi ruhande hari, abadatekereza uko ahubwo bakababibona nk’amahirwe yo gufatirana kuva mu bwana kuko biba byoroshye kubyigishwa n’umuryango mubana umunsi ku wundi, ukaba umunyamwuga uhamye.
Uku ni na ko byagenze kuri Niyomugenga Planté Josué, uyobora uruganda rwa AFLIMBA rukora ibikapu.
Yavuze ko kubyarwa n’umubyeyi w’umudozi byamuteye imbaraga zo kubikora nk’umwuga ndetse bimubeshejeho we n’abo yahaye akazi.
Mu kiganiro twagiranye na Niyomugenga yavuze ko “Mama yabaye intandaro yatumye ntekereza impamvu ituma abantu bafata ubudozi nk’umwuga uciriritse kandi nyamara bamwe mu bantu bakize ku Isi ari ababa barakoze imirimo idahabwa agaciro bikarangira ari bo bayoboye.”
Niyomugenga yavuze ko kugira ngo abe umudozi w’umunyamwuga, yakuze abona nyina adoda imyenda nyuma na we ahitamo kubitangira.
Yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zatumye agira ishyaka ryo gushinga AFLIMBA, harimo inyota yo guteza imbere abana b’abakobwa bo mu cyaro baba baracikirije amashuri, ndetse n’ababyariye iwabo.
Niyomugenga avuga ko muri AFLIMBA babanza bakigisha abana b’abakobwa kudoda, ibyo bigakorwa na nyina umubyara, nyuma abasoje bagahabwa akazi bagakora nk’abanyamwuga.
Yavuze ko intego ya AFLIMBA ari uguhindura uburyo abantu bafata abo mu cyaro, cyane ko ari ho yavukiye, ari na yo mpamvu bahitamo gukora ibituma ayo mafaranga ari mu mijyi itandukanye no mu mahanga, yinjira mu gihugu na bo bagatera imbere.
Umwe mu bakozi ba AFLIMBA witwa Umutoniwase Yvonne, yavuze ko mu myaka itanu amaze ahakora, uru ruganda rwamubereye nk’umubyeyi kuko n’ibyo akora byose ni ho yabyigiye.
Ati “Nubwo mfite ababyeyi, ariko AFLIMBA yambereye abandi babyeyi, kuko yatumye niteza imbere ndetse mbasha no kuba nafasha umuryango wanjye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Niyomugenga yavuze ko ibikapu bagurisha babikora muri imwe mu myambaro abantu bita ko ishaje ariko bo bagahitamo kuyitunganya nyuma ikifashishwa mu gukora ibikapu.
AFLIMBA yashinzwe mu 2018, ubu ikaba imaze kwigisha abarenga 150. Ikoresha abagera kuri 40 mu buryo butandukanye. Ibikapu ikora bicuruzwa mu masoko atandukanye, mu nama za Leta cyangwa mpuzamahanga n’ahandi.

Niyomugenga avuga ko batangiye AFLIMBA bafite intego yo guhindura imibereho y’abo mu cyaro

AFLIMBA ikora ibikapu by’ubwoko butandukanye

Umutoniwase Yvonne umaze imyaka itanu muri AFLIMBA avuga ko iki kigo cyamubereye umubyeyi