Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu ngeri zose, bisigaye byoroshye ko abantu bagera ku makuru menshi ndetse bakanayareba mu buryo bw’amashusho kugeza n’aho rimwe na rimwe usanga hari amashusho abakiri bato bageraho kandi aba agenewe abakuru.
Bamwe mu rubyiruko mu Rwanda, usanga na bo bari mu bashobora kugera kuri ayo mashusho y’urukozasoni azwo nka “pornography” ku buryo hari abo usanga kureba ayo mashusho bisa n’ibyamaze kuba ubuzima bwa buri munsi; ibishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bw’imyororokere, imibanire yabo n’abakunzi babo n’ubuzima bwabo bw’imitekerereze.
Urebye ingaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni ku rubyiruko mu Rwanda, ubona ko ari ibintu biteye inkeke ku buryo bishobora no kubabata, bikanagira ingaruka ku buryo bwo kubaka imibanire yabo n’abakunzi babo.
Benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda, imyumvire ku byo gukundana igenda ihindagurika ugereranyije n’uko byagendaga kera, aho wasangaga ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere babyigishwagaho n’abo mu muryango cyangwa bakabyigira ku ishuri, ariko uyu munsi ni ugufata aga ‘smart phone’ kawe ukikoza ku mbuga nkoranyambaga cyangwa izindi mbuga za internet maze ukabona icyo wifuza cyose, rimwe na rimwe ukaba wakwerekwa n’ibyo utifuzaga binarimo ayo mashusho y’urukozasoni.
Ubushakashatsi bugaragaza ko muri iki gihe benshi mu bana b’imyaka 11 na 12 baba baramaze kubona nibura inshuro imwe, ibifite aho bihuriye n’amashusho y’urukozasoni, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku myumvire yabo mu byerekeye imibanire, imibonano mpuzabitsina n’urukundo.
Icyo kuzirikana gikomeye ni uko ibyo ubona kuri internet byose, bitaba bihuye n’ibiba mu buzima bwa nyabwo. Ubyo urebera muri telefoni yawe bishobora gutuma wibwira ko buri gihe mu rukundo bihora biryoshye kandi byoroshye nta bibazo. Bibagwa nabi cyane igihe cyose bari mu rukundo ariko bakabona ishusho yarwo itameze nk’uko bajyaga babibona ku mbuga nkoranyambaga.
Gushaka kubaho muri ubwo buzima butari ubwa nyabwo, binagira ingaruka ku buryo bamwe mu rubyiruko babona imibiri yabo. Hari ababa abashaka ko imibiri yabo imera nk’iyabo babona muri pornography. Imibanire n’uwo mukundana ni uburyo muganira, ni ukuntu mwizerana; mbega ni ubuzima butandukanye na bumwe ubona kuri internet.
Ibyago byo kubatwa no kureba ‘pronographie’
Hari igihe kigeraho ya mashusho washoboraga kubona witambukira cyangwa ntukunde kuyatinzaho amaso, ugasabikwa no guhora uyareba ku buryo agatima gahora karehareha. Icyo gihe kuyareba ntuba ushobora kubigenzura kugeza ubwo bitangira kukugiraho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, bikagutera agahinda gakabije n’umuhangayiko.
Ibi Kandi byangiza cyane imibanire yawe n’uwo mukundana kuko uhoza intekerezo ku mashusho uhora ureba, agatangira kubona ko utamwitayeho ku buryo ibyo kwiyumvanamo birushaho kugenda bishonga gahoro gahoro.
Ibyo mu bashusho y’urukozasoni kenshi bihora bigaragara nk’iby’imbaraga z’umubiri ku buryo icy’amarangamutima kidahabwa umwanya, bigatuma benshi mu rubyiruko bahora bareba uruhande rumwe, ibindi by’ingenzi bakabirenza ingohe kandi bigira uruhare runini mu buzima bw’urukundo.
Ibi bituma kandi hatangira kubaho kuburirana umwanya, n’igihe bahuriye ugasanga uwabaswe n’amashusho y’urukozasoni arashaka kwibanda ku byo gukora imibonano mpuzabitsina byonyine, igice cy’amarangamutima ntiyibuke umumaro wacyo mu mibanire y’abakundana.
Mwubake umubano ushingiye ku kubahana no kwizerana
Urubyiruko ruri mu mibanire y’urukundo igezweho muri iki gihe haba mu Rwanda n’ahandi, ni ingenzi cyane kwimakaza ibiganiro ku miterere n’imyitwarire y’ab’igitsina gabo n’ab’igitsina gore hamwe n’urukundo.
Kugira amakuru n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere n’imibanire mu rukundo, ni ingenzi cyane cyane mu kugena ahazaza hanyu.
Kumenya ingaruka zo kureba pronographie, ni ikintu cya ngombwa mu gutuma wowe n’uwo mukundana mugirana umubano mwiza ndetse muri iki gihe abakiri bato basigaye bafite ubushobozi bwo kugera ku makuru hafi ya yose bagifite imyaka mike, birakwiriye ko bigishwa uburyo bwo kudatwarwa n’ibyo babona muri ‘screen’ z’ibikoresho bakoresha gusa maze ngo bibagirwe igice cy’amarangamutima.
Hakwiriye kandi kubaho ibiganiro bifunguye, kwimenya no gusobanura mu buryo bwimbitse ko urukundo nyakuri rutazanwa n’imbaraga z’umubiri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nk’uko babireba mu mashusho, ahubwo guhuza no kubahana ari byo nkingi ibumbatira urukundo.