Search
Close this search box.

Kuki ushobora kudahabwa agaciro n’ab’urungano?

download (2)

Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ugasuzuma niba imico yawe atari yo ituma udahabwa agaciro n’inshuti, abavandimwe, umukoresha ndetse n’abo mukorana.

Kudahabwa agaciro n’abantu bakuri hafi ni ikintu kikwangiza mu buryo bw’amarangamutima ndetse bikagera no ku musaruro utanga mu byo ukora. Ni yo mpamvu nubona abantu bataguha agaciro, ukwiriye kwibaza uti “ni iyihe mpamvu batampa agaciro?”

Hari igihe uburyo umuntu abayeho ndetse n’imico ye bituma abamuri hafi babangamirwa ndetse bagahitamo kutongera kumuvugisha cyangwa bakamuhunga.

Niwisanga uri wenyine atari amahitamo yawe ahubwo biturutse ku kuba abantu bakugendera kure, uzagenzure niba nta myitwarire ufite muri iyi.

– Ukunda ko abantu bagukunda : Rimwe na rimwe abantu bahitamo kutagukunda cyangwa kutaguha agaciro kuko ubishakishanya imbaraga. Uko urushaho gushaka ko bagukunda ni ko barushaho kuguhunga kuko baba bumva imyitwarire yawe ibabangamiye.

– Ntuva ku izima: Kugira uko wumva ibintu ndetse ukabishyigikira ni uburenganzira bwawe kandi biri muri kamere muntu, ariko niba ukabya kutava ku izima ndetse ukumva ko ibyawe aribyo byo buri munsi, bizatuma abantu bagabanya ibyo bakubwira.

– Urikunda: Ntibishimisha kubana n’umuntu uhora wita ku bimwerekeyeho gusa. Niba uhora wumva wakora ikikujemo utitaye ku ngaruka cyangwa akamaro gifitiye abandi cyangwa ugashaka wakumvwa ariko utajya wumva abandi, iyi yaba impamvu ikomeye ituma bataguha agaciro.

– Ntuzi kuvuga: Ibi si ukuvuga ko ufite ubumuga bwo kuvuga, ahubwo bivuze ko utazi uburyo bwiza bwo kuganira n’abantu ku buryo ubabwira bakamenya icyo ushaka hatajemo amahane cyangwa ubushyamirane. Niba ushaka ko abantu baguha agaciro, iga uburyo buboneye bwo kubabwiramo ikintu runaka.

– Abandi ntibazi ko ubakeneye : Abantu benshi ntibazi kugaragaza inyuma ikibari ku mutima. Abakuri hafi bashobora kubona ko utabakeneye cyangwa udakeneye ubufasha bwabo, nyamara wowe ku mutima atari uko biri.

Niba wumva abantu batakwitaho wenda ni uko batazi ko ukeneye ko bakuba hafi, subiza amaso inyuma urebe niba ari ubutumwa mwandikirana, ko ibyo ubabwira aribyo bikuri ku mutima.

– Uri indashima : Nta muntu ukunda kubana n’umuntu uhora avuga ibitagenda ndetse agahora atanga abandi nk’impamvu ibintu bitagenze neza, guhora unenga byangiza imishyikirano ugirana n’abandi.

– Nta mbaraga ushyira mu mubano wawe n’abandi: Niba abantu bataguha agaciro, bishobora kuba biterwa nuko nta ruhare ugira mu biganiro mugirana cyangwa mu bucuti bwanyu. Abantu ntabwo bashimishwa no guhora aribo bagira uruhare mu migendekere myiza y’umubano n’abandi, ubucuti bwubakira ku bushake bw’impande zombi.

– Ikosa si iryawe ni iryabo : Akenshi iyo ibyiyumviro byo kudahabwa agaciro n’abandi bikurenze, wumva ko ikosa ari wowe riturukaho. Hari igihe ukora ibishoboka byose ngo ugirane umubano mwiza n’umuntu runaka nyamara ukabona we ntabyitayeho, ntabwo buri wese yagukunda.

Niba ufite abantu mu buzima wumva bataguha agaciro ndetse ukaba ubizi neza ko ikosa atari iryawe, hagarika gushaka umubano na bo, ahubwo wite kubo ubona baguha agaciro kandi bishimiye kubana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter