Aline Ishimwe, rwiyemezamirimo w’imyaka 28, ashima amahirwe u Rwanda ruha urubyiruko, abagore n’abakobwa bakabasha kwiteza imbere, dore ko we ku myaka 25 yashinze hoteli yitwa Kalisimbi Cave Resort ikorera i Musanze, y’ibyumba 12. 

Yabivugiye mu mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 6 Gashyantare 2026, ubwo yasangizaga abiyatabiriye urugendo rwe rw’uko yabaye rwiyemezamirimo ari umukobwa. Ubu arubatse.  Ishimwe yize muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’Ikoranabuhanga.

Yavukiye mu Karere ka Gicumbi, aba ari na ho yiga amashuri abanza n’ayisumbuye. 

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga Isi n’u Rwanda rugashyiraho gahunda ya ‘Guma mu rugo’, nibwo yagize igitekerezo cyo kureba icyo yakora adakomeje kwicara mu rugo.

Ati ‘‘Amashuri yarafunze twese dusubira mu rugo, ariko itangiye kugabanuka (COVID-19) ndavuga nti ni iki nakora ko ntari bukomeze kwicara mu rugo? Nibwo nagiye mu Karere ka Musanze mfungura butike muri ‘cartier’, ariko nkajya mbona ni umujyi urimo amahirwe menshi kuko ni umujyi w’ubukerarugendo.’’

Aline Ishimwe yigiriye inama yo kwandika amabaruwa asaba akazi kuri hoteli zitandukanye muri Musanze, imwe muri zo iramuhamagara imuha akazi ko kwakira abayigana, kubera umurava yari afite banamuzamura mu ntera aba umuyobozi wungirije muri iyo hoteli.

Nyuma yabonye amahirwe muri porogaramu ya Imbuto Foundation, abashaka kwiga ibyo gucunga amahoteli, ibyatumye nyuma agirwa umuyobozi mukuru muri ya hoteli yakoragamo. 

Gusa muri izo nshingano yatangiye kugira imbogamizi zirimo kuba hari abakiliya binubiraga serivisi bahabwa n’iyi hoteli, aza gusesengura ikibazo aho kiri asanga bigirwamo uruhare n’uko abakozi bayo baba badafite ubumenyi buhagije ku bintu runaka, atangiza uburyo bwo kubaha amahugurwa mu kazi. 

Byaje kunezeza abakobwa n’abagore yayoboraga dore ko bari benshi, ariko bimubera urufunguzo rwo gutekereza uko yabikora mu buryo bwagutse yikorera, na we agaha abandi akazi. 

Ati ‘‘Ibyo byanteye imbaraga cyane ariko bimpa kugira inzozi zagutse, ntangira gutekereza noneho icyo nakora kugira ngo mbere urugero abandi bakobwa, ariko noneho mbashe no kubaha ha hantu ho gukorera.’’

Ishimwe yatekereje restaurant ariko abo bakoranaga bamugira inama yo gukomeza ibijyanye na hoteli kuko n’ubundi ari byo abamo kandi akabikora neza.

Yashatse amakuru aza kumenya ko hari hoteli itarakoraga, ahera ku mafaranga yizigamiye ku mushahara we atangira kuyikoreramo. Ni yo yavutsemo Kalisimbi Cave Resort. Ifite ibyumba 12, ikagira igice cya restaurant, hakaba na ‘Souvenir Shop’ ibamo ibyahakorewe, ba mukerarugendo bashobora gutwara basubiye iwabo. 

Hari n’igice gikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, nko mu buhinzi bakibanda ku mboga n’imbuto zihingwa hadakoreshejwe ifumbire mva ruganda.

Nyuma mu 2024, Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, cyegereye Ishimwe mu kumufasha gukora umushinga we mu buryo bunoze, ahabwa amahugurwa ndetse anahuzwa n’abandi ba rwiyemezamirimo.

Binyuze mu mikoranire u Budage bufitanye n’ibihugu bya Afurika, Alice Ishimwe yabashije kujya muri icyo gihugu ahamara ukwezi n’igice yiga ku bijyanye n’uko yakora iby’amahoteli, anatekereza no ku guhaza ibyifuzo by’abakiliya b’abanyamahanga. Yibukije urubyiruko kugira intego, ndetse ko binezeza kurya amafaranga yavuye mu gukora kwawe. 

Ati ‘‘Amafaranga y’icyuzi tugomba kuyakobokera! Kuba rwiyemezamirimo ntabwo bizatuma utarya ‘show’, ariko ndacyeka ko uzanezerwa cyane uri kurya ‘show’ mu mafaranga wakoreye.’’

Ishimwe kandi yakebuye abakobwa ndetse n’abagore muri rusange, abibutsa ko bitagombera ko umuntu abanza kukujyana mu ngeso mbi kugira ngo ubone amafaranga. Yanibukije urubyiruko gushikama kuri gahunda ya ‘Tunywe Less’ ibashishikariza kureka ibisindisha cyangwa se abanywa inzoga bakanywa nke, kuko bidashoboka ko waba rwiyemezamirimo uhugiye mu businzi. 

Aline Ishimwe yashinze hoteli ku myaka 25

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter