Search
Close this search box.

Impanuro z’ubuzima urubyiruko rukwiriye kwimenyereza mu mibereho yarwo

Ikintu cyose ukoze mu buzima bwa buri munsi, gishobora kugira ingaruka zifite aho zihuriye n’ubuzima bwawe; bwaba ubwo mu mutwe, ubushingiye ku mirire n’ibindi ku buryo nyuma y’imyaka runaka ushobora kwisanga mu mibereho runaka bikomotse kuri cya gikorwa wakoze mu gihe cyashize.

Hari impanuro zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima, umuntu ashobora kwimenyereza mu mibereho ya buri munsi, zikamurinda guhorana inkeke z’uko ubuzima bushobora kuzamwihinduka mu gihe runaka cy’ahazaza nk’uko bigaragazwa na Infinite CBD.

Imenyereze kunywa amazi menshi

Birashoboka ko atari ubwa mbere ubibwiwe, ariko byaba byiza uretse kujya ubyima amatwi cyangwa ngo ubirenze ingohe kuko ni imwe mu migirire nyamukuru ifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze nk’uko bishimingirwa n’Ikigo gishinzwe gukurikirana no gukumira indwara muri Amerika (CDC).

Kwimenyereza kunywa amazi menshi kandi meza, bifasha ubigize kuticwa n’umwuma, bimubashisha gushyira umutima ku cyo ashaka gukora ndetse bikanamufasha mu mikorere myiza y’impyiko ze. Abantu bagirwa inama yo kujya bitwaza icupa ry’amazi aho bagiye kuko biborohereza kuba banywa amazi menshi.

Itoze gufata ifunguro rya mu gitondo

Gufata ifunguro rya mu gitondo rigizwe n’indyo yuzuye yiganjemo intungamubiri, bifasha umubiri w’ubigize gutangira umunsi neza kandi akiriranwa imbaraga mu kazi ke umunsi wose. Binavugwa ko bishobora gufasha umuntu kuba yatakaza ibiro mu gihe afite umubyibuho ukabije.

Kuri iyi ngingo kandi, abahanga mu by’imirire bajya inama ko umuntu adakwiye kumva ko bigarukira ku kunywa icyayi n’amandazi gusa, ahubwo akwiye gutekereza ku bindi biribwa by’ingirakamaro nk’imboga n’imbuto.

Fata umwanya uhagije wo gusinzira

Gusinzira ntibifasha gusa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ahubwo binatanga umusanzu ukomeye mu mikorere y’umubiri wose muri rusange. Abantu bakuru bagirwa inama yo gusinzira amasaha atari munsi y’atandatu ndetse ngo byaba byiza abaye nibura hagati y’amasaha arindwi n’icyenda kandi bikajyana no kubitoza abakiri bato.

Gabanya isukari unakore imyitozo ngororangingo

Bimaze kumenywa na benshi ko isukari nyinshi ari umwanzi ukomeye w’ubuzima nubwo hari ababyima amatwi bakazibuka ibitereko basheshe. Uko umuntu akunda kunywa isukari nyinshi ni ko agenda ahinduka imbata yayo kugeza ubwo kuyivanaho bimuhindukira ingorabahizi.

Ukwiye kuzirikana ko kwirinda isukari nyinshi, bifasha imikorere y’umutima w’ubigize, bikamurinda indwara zishobora kuwibasira kandi bikanafasha umuntu kumva afite akanyamuneza. Ni byiza kandi kwimenyereza gukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho ku buryo nibura umuntu mukuru yagakwiye kubona iminota yabyo itari munsi ya 75 mu cyumweru.

Izindi mpanuro z’ubuzima wakwimenyereza zikakungukira muri byinshi; ni ugufata akanya ko gusohoka ukajya ahantu runaka nyaburanga, kumenya kwikunda ugakunda n’abandi, guseka kandi ukanitoza umuco wo gusoma kuko byose bikomatanyiriza hamwe kukuzanira imibereho n’ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter