Ushobora kuba wumva utagifite umuhate nk’uwo wari ufite ugitangira akazi ukora uyu munsi, ndetse rimwe na rimwe ukaba ugira ibitekerezo byo kumva wakareka kuko nta cyiza ukikabona uretse imvune n’umutima uhagaze ugakuramo. Ubu buzima urimo uyu munsi busa neza nubwo Suzanne Liz, yari abayeho imyaka ibiri ishize mbere y’uko amenya ko afite ikibazo cya ‘Burnout’.
Suzanne Liz, ni umukobwa w’imyaka 23 wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agitangira akazi akora uyu munsi, yahoranaga umurava, akishimira gukora ibyo yahawe ndetse yabirangiza hakiri kare agafasha abandi bitamugoye.
Uko imyaka yagiye ashira, Liz avuga ko uru rukundo n’umurava yari afite mu kazi byagiye bishira, kugeza aho asigara yumva ibyo yafataga nk’inshingano byaramubereye umutwaro. Ntiyari agishyira imbere ibijyanye n’akazi, ahubwo yahoraga yumva ko abo bakorana nta n’umwe umukunda ahubwo bose bashaka kumukandamiza.
Mu 2020 nibwo yaje kumenya ko afite ikibazo cya ‘Burnout’ abifashijwemo n’inshuti y’umuryango izobereye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu gusobanura ubu burwayi buzwi nka ‘Burnout’, hakoreshwa imvugo nyinshi nko kugwa agacuho, kugira umunaniro ukabije, kunegekazwa n’akazi n’izindi ku buryo uwibasiwe na bwo atangira kumva agenda azinukwa akazi, akajya akora atabishaka n’umusaruro yatangaga ukaba muke.
Abahanga bavuga ko ubu burwayi buterwa no gukora imirimo irenze urugero, guhorana ubwoba bwo kwirukanwa, kudahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro irebana n’akazi n’akarengane abakoresha bagirira abakozi ku buryo bibaviramo ubwo burwayi bukora ku mubiri budasize ibyiyumvo n’amarangamutima y’umuntu.
Abahanga basobanura ko ‘Burnout’ ari ikibazo gituruka ahakorerwa akazi, umunaniro wabaye karande, gusabwa ibirenze ibishoboka mu kazi, kutagira iby’ibanze nkenerwa muri ko no kuba nta bushobozi bwo kugaruza imbaraga umuntu aba yatakaje.
Burnout si uburwayi bufata umuntu mu ijoro cyangwa mu munsi umwe kuko ku bantu benshi bifata igihe runaka kibarirwa no mu myaka aho umuntu agenda ananirwa no kugenzura umunaniro akarangwa n’akavuyo mu migirire ye.
Bimwe mu byafasha umuntu kutibasirwa n’iyi ndwara, ni ukuzirikana ko uba ufite igihe gihagije cyo gukora iby’ingenzi mu kazi kawe, ukamenya ko ufite ijambo ku myanzuro ishobora gufatwa yagira ingaruka ku kazi, kumenya ko ibyo ukora bishimwa kandi hari umusanzu utanga mu itsinda rifasha abandi ndetse ukibuka ko uko ikigo ukorera gikeneye indangagaciro ari ko nawe ubikeneye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umurwayi wa Burnout ashobora kugira ubundi burwayi burimo agahinda gakabije, umuhangayiko, kudatuza no kwibasirwa n’ubundi burwayi bwaba ubwibasira umubiri cyangwa igice cy’amarangamutima n’ubuzima bwo mu mutwe.
Bikunda kugorana kugira ngo hatahurwe ko wibasiwe n’iyi ndwara kuko akenshi ihuza ibimenyetso n’izindi.
Mu bimenyetso byayo harimo kurwara umutwe, kurwaragurika mu buryo budasanzwe, kumva unaniwe, guhura n’ibibazo by’urwungano ngogozi, kunanirwa gusinzira, kubabara mu gituza no gutera cyane k’umutima.
Umuntu ufite ibimenyetso byayo kandi arangwa no kwiburira icyizere, kubura urukundo rw’ibyo yakundaga gukora, kurangwa n’ibyiyumviro by’ubwoba, kwigunga no kubatwa n’inzoga cyangwa itabi.
Hari imbogamizi yo kuba abakoresha badashobora kumva no gutahura abakozi babo iyo bafashwe n’iyi ndwara dore ko nabo ubwabo ishobora kubibasira ntibamenye ko ari yo.
Paula Davis nk’umuntu wigeze kurwara iyi ndwara avuga ko itandukanye na ‘stress’ ndetse ko abantu bakunda kubyitiranya bitewe n’ibimenyetso bihuriweho, icyakora akomoza ku kuba ibimenyetso bya ‘stress’ biba bidakomeye cyane.
Burnout yo ishobora gutera umuntu kumva atishimye, yataye umutwe mu buryo buhoraho, akababara mu gifu no ndetse akazinukwa abantu bahoranaga haba mu kazi cyangwa hanze yako.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zigaragaza ko zimwe mu nama zagufasha kwirinda Burnout harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yiganjemo imboga n’imbuto, kunywa amazi menshi, kuryama bihagije ndetse no kugira uwo uganiriza ibibazo ufite bijyanye n’akazi.