Ese mbanze kubaka ubuzima bwanjye, ngire akazi keza, ngure imodoka n’inzu nahoze ndota cyangwa nshake ibindi bizaba biza? Iki ni kimwe mu bibazo bikunze kuza mu mitwe y’abasore n’inkumi bageze igihe cyo gushaka abo bazabana.
Kwibaza ibi bibazo ntibitana n’igitutu sosiyete ishyira cyane ku bakobwa bababaza bati muzashaka ryari, ko mutadutumira, abandi bakarenga bati uragumiwe n’ibindi nk’ibyo. Bituma hari abagorwa n’amahitamo, bibaza bakwiriye gushaka mbere yo kubaka ubuzima bwabo,
Iriza Bella ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza zo mu Rwanda. Izi nshingano zo kwiga azifatanya n’akazi, akora ku manywa akiga n’ijoro.
Twaraganiriye avuga ko kuri ubu icyo ashyira imbere ari ukubanza gukora akagira aho yigeza cyane ko ari nawe wiyishyurira amafaranga y’ishuri, iby’urugo bikazaza nyuma.
Ati “Mu by’ukuri ndacyishakisha, gufatanya kujya ku ishuri no gukora, muri make mbona ari ibintu bingoye ku buryo ntashobora no kongeraho undi mutwaro wo gushaka. Ntakubeshye kubera ibyo byose hari n’igihe njya niyibagirwa, noneho ibaze nshyizeho undi muntu.”
Iriza avuga ko iyo usesenguye usanga akazi no guharanira gutera imbere bigira ibyiza byabyo ndetse n’urushako narwo rukagira ibyarwo.
Kuri we avuga ko gutera imbere no kugira akazi, bikuruhura imwe mu mitwaro cyane cyane ijyanye n’amikoro ariko urushako rukagendana n’izindi nshingano nshya uba ugiye gufata. Icy’ingenzi ngo ni uko ujya gushaka wabanje kureba kuri izo mpande zose.
Ibyo twabwiwe na Iriza bijya gusa n’ibyo twagaragarijwe na Lorraine Mutesi mu kiganiro twagiranye.
Lorraine Mutesi ni umukobwa ukiri muto ariko kuri ubu ufite akazi muri kimwe mu bigo bikorera mu Rwanda.
Kuri we avuga ko yakuze abona umubyeyi we (maman we) yarahisemo kwita ku mirimo yo murugo n’abana nubwo yari yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Se we ngo yari yarafashe inshingano zo gukora no gushaka icyateza imbere umuryango.
Ati “Mama nubwo yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza yahisemo kuguma mu rugo akita ku nshingano zaho, data akaba ariwe ukora kugira ngo yishyure ibyo dukeneye byose.”
Nubwo bimeze gutyo Mutesi, avuga ko we atifuza kugira amahitamo nk’ay’umubyeyi we kuko uyu munsi hari byinshi byahindutse mu mibereho y’Abanyarwanda.
Yavuze ko imwe mu mpamvu zitatuma afata icyo cyemezo ari uko usanga umugore wo mu rugo hari uburyo asuzugurwa mu sosiyete Nyarwanda.
Mutesi asanga igikwiriye ariko abashaka kubana bombi buri umwe abanza akiyubaka ku giti cye bakazabana hari aho bose bageze ndetse nyuma bakazanumvikana uko bazafatanya inshingano zo mu rugo n’izo mu kazi nta na kimwe kibangamiye ikindi.
Kalimba Joy we ni umugore w’abana babiri unafite akazi n’izindi nshingano agomba gusohoza buri munsi. We avuga ko atabona ibintu kimwe na Mutesi ndetse na Iriza kuko ibijyanye n’akazi n’urushako umuntu ashobora kubifatanya kandi byose bikagenda neza.
Yitanzeho urugero, kalimba yavuze ko yabyaye umwana wa kabiri ari mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye kandi ntibyamubuza kwiga ngo arangize ndetse anabone n’akazi.
Ati “Umwana yagiye kugira imyaka ine ndi mu wa Kabiri kaminuza, we na mukuru byasabaga ko mbajyana ku ishuri nanjye ngiye kwiga.”
Kalimba avuga ko yageze aho “ashaka guta ishuri kugira ngo abana be babanze gukura ariko aza gusanga nabyo atari umuti.”
Muri iki gihe cyose, umugabo we Kalimba ntibabanaga kuko yari afite akazi akorera mu mahanga.
Kalimba avuga ko ubwo umugabo we yabaga ari mu biruhuko mu Rwanda yamufasha gutekera abana no kubitaho kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.
Uyu mugore yakomeje kuba muri ubu buzima kugeza arangije kaminuza ndetse anabona akazi. Yemeza ko gushaka bitagakwiye gufatwa nk’ikintu cyakubuza kugera ku nzozi zawe, ko ahubwo byoroha cyane cyane iyo uwo mubana agufasha muri byose.
Kalimba yemeza ko ubu abana be bakuze ndetse akaba afite akazi keza yaraniteje imbere mu buryo bushoboka.
{{Abasore nabo hari uko babibona}}
Abasore twaganiriye bo usanga abenshi bemeza ko icyo bashyira imbere ari ukubanza kwiyubaka bakazashaka nyuma.
Frank Mukunzi ni umunyeshuri muri kaminuza uvuga ko muri gahunda y’ubuzima bwe yihaye intego y’uko hagati y’imyaka 20 na 30 azaba ari kubaka ubuzima bwe, yamara kugera aho agera akabona gutekereza ku gushaka umugore.
Ati “ndateganya guha umwanya ibijyanye n’ubuzima bwanjye bwite muri iki gihe ndi mu myaka 20, nyuma nibwo nzafata icyemezo cyo gushaka, kuko nemera ko kugira umuryango wishimye hari n’uburyo bigufasha gutera imbere mu bijyanye n’akazi.”
Mukunzi yakomeje avuga ko nanashaka n’umugore atazigera atuma nawe ahagarika akazi yakoraga, ahubwo bazareba uhembwa menshi akaba ariwe uha umwanya we munini akazi undi we akabifatanya n’inshingano zo mu rugo.
Ibyatangajwe na Mukunzi abihuriyeho na Gerald Ganza, umaze igihe gito ashatse umugore.
Ganza avuga ko kuri ubu we n’umugore we bafite akazi bakora kandi bitababuza kwita ku nshingano z’urugo.
Yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko hagira ureka akazi ariwe wafata icyo cyemezo kuko umugore we yinjiza menshi kumurusha.
Ati “Twemeranyije mbere y’igihe ko twese tuzakomeza gukora ariko nabyara tudafite umuntu wo kwita ku mwana ninjye uzamwitaho njye nguma mu rugo.”
Ganza asanga abagore badakwiriye kumva ko nibashaka batazaba bakibashije kugera ku nzozi zabo, ko ahubwo icyo bakwitaho ari ugushakana n’umuntu babona uzabumva ndetse akabashyigikira mu cyerekezo bafite.
Kaneza Marcelline usanzwe utanga ubujyanama ku bagiye gushaka, avuga ko icyiza imbere atari aho umuntu ageze yiyubaka cyangwa urushaho, ahubwo ikibibanziriza byose ari urukundo nyakuri no kuba abakundana bombi bumva biteguye gushaka.
Ati “Hari ibintu bitazamo imibare myinshi, igikwiriye guhabwa agaciro ni urukundo no kuba abagiye gushakana bombi bumva biteguye. Ushobora kuvuga ngo ugiye kubanza kwiyubaka nyuma washaka byose bigashira, nonese ntabo ujya ubona babana ntacyo bafite nyuma bakabigeraho?”