Search
Close this search box.

Ingaruka zo kuba umubyeyi imburagihe

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kirakomeye kandi gihangayikishije Isi muri rusange. Ubushakashatsi bwagaragaje ko imibare yo hejuru y’abahura n’iki kibazo igaragara mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika.

Abangavu baterwa inda imburagihe bahura n’ingaruka nyinshi mu buzima bwabo, bagira inshingano zidahwanye n’ubushobozi bwabo haba mu rwego rw’umubiri ndetse n’imitekerereze kuko ari abana bagikeneye kurerwa baba bagiye kurera abandi.

Kuba umubyeyi n’inshingano nyinshi zinakomeye ku bantu bose, biba akarusho rero ku bangavu baba batewe inda imburagihe kuko baba bagiye kuba ababyeyi mu gihe nabo bari bagicyeneye kurerwa.

Abenshi batereranwa n’imiryango yabo bagatotezwa ndetse bamwe bakirukanwa mu rugo ibi bikabaviramo kubaho nabi n’uwo bibarutse bikaba byaba n’intandaro yo guhohoterwa.

Kubera uburemere bw’inshingano baba bafite zo kurera bakora bonyine bituma batabona uko bitabira umurimo ubafasha gutera imbere bigatuma babaho mu bukene, akenshi bakaba bakongera no gutwara izindi nda batateganyije.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abana bavuka batateganijwe uri hejuru.

Mu bana bavutse hagati ya 2015-2020, 61% bari barateganijwe, 27% bavutse mu gihe kitifuzwa, mu gihe 12% bavutse batateganijwe (DHS 2019/2020).

Inda mu bangavu, kuzikumira bishyirwamo imbaraga kuko usibye kubyara imburagihe, zinakurura uburwayi butandukanye ku bana b’abakobwa harimo kujojoba, cyangwa se indwara zandurira mu mibobano mpuzabitsina ndetse bamwe zikanabahitana.

Bituma umwana acikiriza amashuri bityo bikabangamira imyigire ye, byagaragaye ko abangavu batwara inda akenshi birangira batabashije gukomeza amasomo yabo, bikangiza ejo hazaza habo.

Ingaruka ntabwo ziba ku wabyaye gusa kuko zigera no ku wo yibarutse, kubera ubukene bituma umwana adakura neza akagira ibibazo by’imirire mibi bishobora kumuviramo kurwara bya hato na hato ndetse no kugwingira.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020 bwagaragaje ko 5% by’abangavu bafite imyaka guhera kuri 15-19 batewe inda ubu bakaba ari ababyeyi.

Umwangavu watwaye inda imburagihe bimugiraho ingaruka nyishi kandi z’igihe kirekire rero aba acyeneye ubufasha bw’ababyeyi cyangwa se abandi bamurera.

Ababyeyi bakwiye kwigisha abana uko bakwiye kwirinda gutwara inda imburagihe ndetse bakigishwa n’ubwenge ababashuka bakoresha kugira ngo babarinde kugwa mu mitego yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter