Ku myaka 13 y’amavuko, Mireille Keza yari umukobwa ubyibushye, afite ibilo 80. Ni izamuka rikabije ryatewe no kurya ibyo abonye byose guhera mu buto bwe. Uko yagiye akura, yatangiye kubona ko ibilo bye bishobora kuzamutera indwara z’umubyibuho ukabije, atangira kwigira inama zo kubigabanya.
Keza ntiyavutse ari umukobwa ufite ibilo byinshi, ahubwo mu bana bose bavukana ni we wari unanutse.
Muri iyo myaka ye, kunananuka kwa Keza ntacyo byari bimutwaye, ahubwo yatangiye ku bitekerezaho, ubwo yahamagarwa na nyina akamubwira ko ukuntu angana ari igisebo kuri bo cyane ko hari n’abari batangiye kujya bamubaza aho abandi bana barya Keza ari.
Ati “Mu busanzwe, numvaga naramenyereye abantu banserereza kubera ukuntu nari mugufi kandi nanutse, sinabihaga agaciro kugeza umunsi umwe ubwo mama yampamagaraga ambwira ko aterwa ipfunwe n’ukuntu ngana, ko hari abibaza ko ndi umwana wishwe n’inzara ufungiranwa iyo abandi bagiye kurya. Kuva uwo munsi nanjye byatangiye kumpangayikisha.”
Keza yakomeje avuga ko kuva uwo munsi yumvise ko mu byo akora byose agomba guharanira kubyibuha.
Kugira ngo abashe kubyibuha, yumvaga ko nta bundi buryo yakoresha uretse kurya cyane kandi akibanda ku bintu birimo isukari. Ni uko uyu mukobwa wari ukiri muto yisanze ari umukunzi wa Chocolat, Biscuit, bugger, pizza n’ibindi.
Keza ubwo yari afite imyaka 10 yari atangiye kwiyongera mu biro ariko akiri mugufi, akumva ko uko biri kose umubyeyi we noneho azaterwa ishema no kuba afite umukobwa utarazonzwe.
Keza yakomeje muri uwo murongo aza gushiduka afite ibilo 80 ku myaka 13, gusa muri icyo gihe yari yaramaze kubatwa n’ingeso yo kuryagagura byari bigoranye ko yahita ahagarika.
Ati “Muri icyo gihe ubwo nuzuzaga imyaka 13, buri wese yari asigaye ambona nk’umuntu ukuze ariko mugufi. Icyambabaje kurushaho ni uko abantu bansererezaga ko nanutse byahindukiye bagatangira kuvuga ko nabyibushye birengeje urugero birutwa n’uko nari nimereye.”
Ibi byatumye Keza atangira kwiyanga no kumva atanyuzwe n’uko ateye. Yatangiye kwirinda kwifotozo cyangwa kwireba mu ndorerwamo.
Abifashishijwemo n’inzobere mu by’imirire, Keza yaje kumenya ko afite ikibazo cy’imirire idahwitse, ibizwi mu Cyongereza nka ‘Binge Eating Disorder’.
Umuntu ufite iki kibazo arangwa no kurya ibiryo byinshi mu gihe gito cyangwa agahora yumva hari ikintu kimusunikira gushaka ibyo kurya buri kanya ibizwi nko kuryagagura mu Kinyarwanda.
‘Binge Eating Disorder’ ni kimwe mu bibazo bishingiye ku mirire byugarije benshi ku Isi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ry’abahanga mu by’Imirire ku Isi, bwagaragaje ko iki kibazo cyiganje cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane mu bagore b’abirabura.
Ikibitera ngo ni uko muri rusange usanga abagabo b’abirabura bakunda abagore bafite ikibuno kinini cyangwa babyibushye kurenza abananutse, bigatuma abagore bajya ku gitutu cyo kurya kugira ngo bagire iyo miterere yifuzwa n’abagabo.
Ikindi kigaragazwa n’ubu bushakashatsi ni uko ibibazo bishingiye ku mirire biri kugenda byiyongera mu batuye Isi cyane cyane urubyiruko. Urugero rwatanzwe ni urw’aho hari abantu biyicisha inzara kugira ngo babashe kunanuka kuko aribyo bigizweho muri icyo gihugu cyangwa abasore biyahuza imyitozo ngororamubiri kugira ngo bazagire ijambo imbere y’inkumi zikunda ab’ibigango.
Iyi myitwarire ntigira ingaruka mu bijyanye n’ubuzima gusa kuko itera urubyiruko guhora rwumva rutanyuzwe n’abo ruri bo.
Kugeza ubu Keza yatangiye gufashwa n’abaganga agaragaza ko ari mu murongo mwiza ndetse yatangiye gusubirana ibiro bikwiriye ku muntu uri mu kigero nk’icye kuko ubu ageze ku biro 78.