Buri gice kigize umubiri wawe ugomba kucyitaho uko bikwiriye kuko umubiri wawe ari nk’imashini, aho iyo urusinga rumwe rucitse igira ibibazo cyangwa ntiyongere gukora burundu.
Nk’ubu hari ab’igitsina gabo bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka umubiri binyuze mu myitozo ngororamubiri, n’ibindi bituma bagaragara neza ariko byagera ku buzima bw’imyororokere, bikagenda biguru ntege.
Imibare igaragaza ko couples ziri hagati ya 15 na 17% zidashobora kubyara, abagabo bakagiramo uruhare rurenga 50%. Ibigaragaza ko mu gihe bidasuzumwe neza ushobora kuba nawe ubigiramo uruhare nkana.
Bimwe mu bibazo bibangamira ubuzima bw’imyororokere ku bagabo, umuntu agomba kwitaho harimo:
Uburemba
Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikibazo kibangamiye abantu ku Isi. Mu 1995 abafite icyo kibazo bari miliyoni 152, ariko ubu barenze miliyoni 300.
Bigirwamo uruhare n’iza bukuru n’ubuzima abantu babamo umunsi ku wundi. 52% by’abo bantu ni abari hagati y’imyaka 40 na 70 y’ubukure. Mu gihe abari munsi y’imyaka 40 ari 26%.
Imibare igaragaza ko 15% by’abagabo bose bahura n’icyo kibazo.
Ubushakashatsi bw’Ikinyamakuru Journal of Sexual Medicine bwerekanye ko abagabo bakiri bato bagize uburemba bafite n’ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu minsi iri imbere.
Kanseri ya prostate
Prostate ni kimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro y’umugabo, ikagira umumaro wo gukora amavangingo intangangabo zibamo.
Kanseri ya prostate ni iya gatatu mu zibasira abantu mu Rwanda nyuma y’iy’i’ibere, iy’inkodo y’umura, iya prostate ku bagabo igakurikirwa na kanseri y’urwungano ngogozi n’iy’umwijima.
Ku Isi na bwo buri mwaka haboneka abarenga miliyoni 1,4 bafite iyo kanseri. Nubwo akenshi ifatwa nk’ikibazo cy’abagabo bageze mu za bukuru kuva ku myaka 60 kuzamura, ariko abagabo bakiri bato bagomba kumenya ko kuyirwanya hakiri kare bibafitiye akamaro.
Ubugumba
Kenshi muri sosiyete iyo hagaragaye umuryango utabyara, batunga abagore agatoki bwa mbere. Icyakora abantu bagomba kwibuka ko iki kibazo cyibasira umugabo umwe muri batandatu.
Ibibazo by’ubugumba ku bagabo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo umubare mucye w’intanga, kuba zidakomeye, imirire mibi, ubukana bw’imiti runaka ufata, n’ibindi, ndetse ni ikibazo gikomeje kwiyongera nubwo rimwe na rimwe abantu babikerensa.
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Izi ndwara ziri kugenda zirushaho kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda no mu Isi yose, cyane cyane mu rubyiruko rw’abakiri bato.
Nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitinda zibasira ab’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 15 na 29. Cyane cyane ku bice abantu baba badafite amakuru, mu byiciro by’ihariye nk’abakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo izi ndwara zikagera kuri 40%.
Nko kuri Virusi itera Sida, mu 2024 abarenga ibihumbi 370 bari hagati y’imyaka 15 na 24 barayanduye. Ni mu gihe abarenga miliyobi bari hagati y’imyaka 15 na 19 bari bafite Virusi itera Sida.
Imibare igaragaza ko mu bantu barenga miliyoni 39 bari bafite Virusi itera Sida, 53% bari abagabo, igihe kinini bakandura bijyanye n’uko rimwe na rimwe kwirinda babikerensa.
Uretse Sida harimo nk’imitezi, mburugu n’izindi ziganje mu rubyiruko, byose bigaterwa no gukerensa ingamba zashyizweho, aho kwifata, gukoresha agakingiro ku babinaniwe, agapfa kugenda uko.
Izi ndwara zandura muri ubu buryo iyo zitavuwe neza zigira ingaruka ku buzima bw’imyororokere harimo no kugira ubugumba.
Kuganira ku buzima bw’imyororokere ntibyoroshye, ariko ingingo kuzibandaho kuzibandaho ni intambwe ya mbere yo gufata inshingano ku buzima bwawe.
Nko mu Rwanda kuva ku mavuriro mato yose hatangiwa serivisi zihariye ku buzima bw’imyororokere n’ubw’abagabo budasigaye, u Rwanda rukanabifashwamo n’imiryango itandukanye.
Ubuzima bwawe bw’imyororokere ni ingenzi. Igihe wumvise ibidasanzwe kuri bwo, ni igihe cyiza cyo kubishakira igisubizo ugana ahatangirwa ubuvuzi.