Kuki ibihe by’imihango bihora ari bishya mu buzima bw’abagore?

Imihango y’umugore ni igihe amaraso ava mu nda ibyara bitewe n’uko nta gusama kwabayeho, ibyo bihe bikazana impinduka zitandukanye mu mubiri.

Kujya mu mihango bwa mbere bitangira hagati y’imyaka 12 na 14, ariko hari abashobora kuyibona mbere y’icyo gihe nko ku myaka 9, 10 cyangwa nyuma nko ku myaka 16 bitewe n’imiterere y’umubiri.

Imihango iza buri kwezi ku mugore muzima, ariko impinduka izana ituma abagore bahora bikanga ibi bihe ndetse benshi birabarwaza, bigatuma batabimenyera. 

Bamwe bayijyamo bakaruka, bagacibwamo, bakagira isereri, gushishuka uruhu n’ibindi, ugasanga bitewe n’ukwezi kuko ibyo bimenyetso by’uburwayi bagira bihinduka.

Nk’uko Dr. Jen Gunter, umuganga w’inzobere ku buzima bw’abagore, yabisobanuye mu gitabo cye “Blood: The Science, Medicine, and Mythology of Menstruation”, imihango ni ikimenyetso cy’uko imisemburo y’umubiri iri gukora uko bikwiye kandi urwungano rw’uburumbuke rumeze neza.

Akomeza ati “Iyo hatabayeho gusama, igi ryari ritegereje intangangabo rirameneka rigasohoka mu ibara ry’amaraso, umubiri ugatangira ukundi kwezi.”

Mu gitabo cye yasobanuye ko imwe mu mpamvu zitera abagore kutamenyera ibi bihe nubwo biza buri kwezi, ari imiterere ya muntu ihoramo impinduka, zigahindukana n’ibihe by’imihango, bakiyumva mu buryo bubi butandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko abagore n’abakobwa bakeneye kwiyitaho no kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Yaba kubona indyo yuzuye, kwigishwa no gusobanukirwa imiterere yabo, kubaba hafi igihe biyumva nabi muri ibi bihe, n’ibindi.

Urubuga rwa internet rwa OMS runavuga ko imihango igomba gufatwa nk’isomo rigari ryigishwa mu mashuri, buri wese agasobanukirwa imitere n’agaciro k’umugore. 

Runatangaza ko abana b’abakobwa bakwiye gufashwa mu miryango bavukamo, igihe batishoboye bagafashwa kubona ibikoresho bikenewe mu bihe by’imihango, kandi ntibinenwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter