Bitekerezeho, ni mu gitondo kimwe cya Nzeri i Musanze mu Kinigi. Udusongero tw’imisozi yo mu birunga dutamirije ibicu by’urwererane n’ikime cya mu gitondo. Ikirere kirahehereye, abantu bateranye ari benshi ndetse abakuru bambaye ibitenge bikeye, urubyiruko na rwo rurizihiwe na telefoni zigezweho biteguye kwihera ijisho no gusangiza abatari hafi aho ibiri kuhabera. Ingoma zirasutse, zitangiye kuvuga, ababyinnyi na bo bateze amaboko batangiye gucinya akadiho, bidatinze, igikorwa nyamukuru kirabaye: abana b’ingagi batangiye guhabwa amazina ku mugaragaro, hirya no hino ababishoboye bari kwihera ijisho.
Iki ni igikorwa cyo Kwita Izina. Ku wa 5 Nzeri 2025, u Rwanda ruzizizhiza ku nshuro ya 20 igikorwa cyamamaye ku Isi cyo kwita izina abana b’ingagi.
Kwita Izina birenze umuhango wo guha amazina abana b’ingagi. Ni iby’icyubahiro, ni ugutanga ikirango, no kurengera ubuzima. Nk’uko abantu bitwa amazina, akajya yibukwa kandi bagakundwa, ingagi na zo zihabwa amazina kugira ngo zibashe kwitabwaho, zikurikiranwe kandi zirindwe. Kuva uyu muhango watangira, abana b’ingagi barenga 397 bamaze guhabwa amazina. Buri zina rero ni isezerano ry’uko u Rwanda rurinda umutungo warwo, bitari ugufungirana ahantu izi ngagi, ahubwo bikaba kuzirindira iwazo aho ziba mu mashyamba.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Umurage wo kubungabunga ibidukikije wita ku baturage, mu guharanira iterambere rirambye kuri bose.” Aho hazaza heza ni ah’urubyiruko.
Amafaranga ava mu bukerarugendo bushingiye ku ngagi, afasha mu kubaka amashuri, imihanda n’ibigo nderabuzima. Afasha mu guhanga imirimo mishya n’ibitekerezo bishya, kuva ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, kugeza ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hifashishijwe ikoranabuhanga. Anifashishwa kandi mu kwihesha ishema hashingiwe ku muco. Mu gihe rero Isi ibihanze amaso, ni umwanya mwiza w’urubyiruko wo kubara inkuru y’u Rwanda rwesheje imihigo. Ni ukubikora hifashishijwe TikTok, Instagram reels, umuziki, ubugeni cyangwa ubusizi, aho urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kugeza kure iki gikorwa cy’indashyikirwa twishimira.
Ntabwo rero ugomba kuba uri umukozi wa pariki kugira ngo ube warengera ibidukikije. Ushobora gusangiza abandi kuri internet inkuru ivuga impamvu ingagi zifite agaciro gakomeye. Ushobora kwifatanya n’abandi mu mishanga itandukanye nk’iyo gutera ibiti cyangwa ibikorwa by’isuku.
Ushobora gukora ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ugasura Musanze ukaryoherwa n’ibyiza bitatse u Rwanda. Ushobora guhanga imishinga mito, za Application cyangwa ubukangurambaga bufite aho buhuriye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima haba mu mideli, ubugeni cyangwa ikoranabuhanga. Kwita Izina rero si igikorwa cy’umunsi umwe, ni urugendo rukomeza.
Biteganyijwe ko ku wa 5 Nzeri 2025, abana 40 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina, aba bakaba barimo abagera kuri 18 bavutse mu mwaka ushize. Buri zina ni ikimenyetso cy’imbaraga, ubuzima n’ubumwe. Nk’uko no ku bantu bimeze, buri mwana uvutse mu Rwanda ahabwa izina, akagira inkuru ye n’inshingano agomba kuzuza.
Kwita Izina ni amahirwe yawe yo guhagarara wemye nk’uko n’imisozi yo mu birunga imeze, ukerekana ko ahazaza heza h’u Rwanda hatanditse gusa mu bitabo by’amateka, ahubwo biri no mu mashyamba, mu kubungabunga ibidukikije n’inzozi z’urubyiruko rw’igihugu.
Ikibazo ni iki rero: uzaba ubirebera kuiri telefoni gusa cyangwa nawe urafata iya mbere ube umwe mu bagize iyi nkuru itazakomeza kuba mbarirano?