Sindikubwabo Vincent yashinze sosiyete ya Vermifarm Ltd itunganya ifumbire y’imborera n’imiti yica udukoko turya imyaka, hifashishijwe iminyorogoto n’ibisigazwa by’ibiribwa n’ibihingwa bibora.
Sindikubwabo yize ibijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza [Environomental Science and Managment] mu Bubiligi.
Kuri ubu afite umwihariko wo gutunganya ifumbire y’imborera n’imiti yica udukoko twangiza ibihingwa mu mirima akoresheje iminyorogoto.
Iyo fumbire n’uwo muti bikorwa hafashwe ibisigazwa by’ibiribwa bibora bishyirwa hamwe bigahonga, nyuma y’igihe gito bigakatwamo utuntu duto duto, bigashyirwa aharererwa iyo minyorogoto habugenewe, igatangira kubirya. Nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri ifumbire iba ibonetse.
Aganira na KURA, Sindikubwabo yagize ati “Igihe dukora ifumbire n’uwo muti, ahabugenewe tubanza gushyiramo amabuye manini, ugakurikizaho amabuye mato, ugashyiraho umucanga, ugakurikizaho amakara na bya bisigazwa, nyuma y’igihe gito iminyorogoto ibiriye ikituma ifumbire y’ifu. Icyobo gitunganyirizwamo ifumbire gisukwamo amazi nibura gatatu mu cyumweru, hakazavamo wa muti wica udukoko ukanakora nk’ifumbire.”
Ku bushakashatsi Sindikubwabo yakoze, yasanze u Rwanda rwohereza mu bimoteri toni ibihumbi 42,2 by’imyanda buri kwezi. Ibyo byabateye gufata imyanda imwe ikabyazwa ifumbire mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Iyi minyorogoto bakoresha iva he?
Sindikubwabo yavuze ko bakunda kwifashisha amase y’inka n’andi matungo kuko habamo amagi y’iminyorogoto.
Ati “Dufata ya mase tukayashyira ahantu heza igakuriramo. Kugira ngo ifumbire nyirizina iboneke, iminyorogoto irya ibyo twayihaye, rero bitewe n’ibyo yariye ikituma ya fumbire dushaka, ikayungururwa. Ifumbire y’ifu twayita ibyitumwe n’iminyorogoto.”
Asobanura ko nibura ikilo kimwe kirimo iminyorogoto 2000, ishobora gutunganya inusu y’ifumbire ku munsi.
Ubwo yaganiraga na KURA, uyu musore yavuze ko iminyorogoto yitabwaho ku bushyuhe buri hagati ya dogire selisiyusi 20 na 28, ku bw’ubumenyi bwo kuyitaho bagize bakaba bamaze kugira ubushobozi bwo gukora toni 60 z’ifumbire na litiro z’umuti 3600 mu kwezi.
Uyu rwiyemezamirimo amaze kongera urwego rw’inyungu, yatanze akazi yibanda ku bakobwa batewe inda zitateganyijwe.
Ati “Nagize ubumuntu bwo kubafasha. Natanze imirimo ku bakozi batanu, nakira n’itsinda ry’abana 10 batewe inda bari gahati y’imyaka 15 na 20, bubakirwa uturima tw’igikoni kugira ngo bo n’abo bibarutse babone indyo yuzuye. Nka 80% bagannye gahunda yo kuboneza urubyaro binyuze mu bujyanama tubaha ku buzima.”
Ku bijyanye n’ibyo akura muri uyu mushinga, yagize ati “Niba dutunganya toni 60 z’ifumbire, ikilo kimwe kikagurishwa 500, urumva ko twinjiza agatubutse. Noneho fata litilo 3600 z’imiti dukora ukube amafaranga 2000 ya buri litiro. Nk’umwaka wa 2024 twinjije arenga ibihumbi 87 by’Amadolari ku mwaka nk’inyungu gusa, rero urumva ko ubucuruzi bwacu bufatika.”
Nubwo bimeze gutyo, Sindikubwabo yavuze ko bagihura n’imbogamizi yo gusobanura imikorere yabo ishingiye ku minyorogoto, abantu babona bakiruka.
Yatanze inama ku rubyiruko rukizuyaza ku kwikorera.
Ati “Ibaze kuba umuntu yafata miliyoni 50 akazishora mu gutunganya ifumbire hifashishijwe iminyorogoto! Ni umwanzuro buri wese atapfa gufata. Ariko gukora ibintu bishyahya bikugeza ku nzozi vuba.”
Yasabye buri wese kwigira ku bandi bafite aho bigejeje no kwiyungura ubumenyi bwabaganisha ku iterambere, bakihangana kandi bagatinyuka ibikorwa by’ubuhinzi.

Sindikubwabo Vincent yihangiye umurimo yifashishije iminyorogoto

Aba ni bamwe mu bakobwa batewe inda imburagihe bubakiwe uturima tw’igikoni banahabwa akazi

Iminyorogoto igaburirwa ibisigazwa by’ibiryo bibora, igatanga ifumbire