Mubanze mukore amafaranga azaza nyuma: Inama za rwiyemezamirimo Toch ku rubyiruko

Umuyobozi akanaba uwashinze Rutete Eco Lodge, Julienne Toch, hoteli iherereye mu Karere ka Kayonza, yahanuye urubyiruko rurangiza amashuri rukihutira gushaka amafaranga cyane kurusha kunoza ibyo rwize, abasaba ko babanza kumenya akazi bakanamenya kukanoza ko aribyo bizatuma bakorera amafaranga menshi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na KURA cyibanze cyane ku mpanuro agenera urubyiruko. Uyu mubyeyi w’imyaka 57 yavukiye mu Murenge wa Rwinkwavu, kuri mama we w’Umunyarwandakazi na papa we w’Umubiligi.

Yaje kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 inzu bamubyariyemo ayihindura hoteli aho kuri ubu ifite ibyumba bitanu, akoresha abakozi 11 bahoraho n’abandi 23 badahoraho biganjemo urubyiruko.

Julienne Toch yavuze ko benshi mu rubyiruko yakira baba bafite inyota yo kubona amafaranga aho kwiga neza akazi bakabasha no kukanoza neza.

Yavuze ko kwihutira gushaka gukorera amafaranga menshi atari byiza ku rubyiruko, arusaba kubanza kunoza akazi no kwiga byinshi byazatuma ugera ku mafaranga menshi.

 Ati “Aho gushaka kubona amafaranga cyane, nibaharanire kubanza kunoza akazi neza kuko abana benshi bari kuva ku ntebe y’ishuri bashaka amafaranga cyane ariko ntibamenye ko iyo ubanje kunoza akazi kawe neza bigera aho bikaguhesha amafaranga cyane.’’

Yakomeje agira ati “Abana benshi ndabakira baje gushaka akazi ariko ntibashaka gukora ahubwo bararikiye umushahara ngo uzaduhemba angahe? Ndagira ngo nsabe urubyiruko rubanze rwige gukora no kunoza ibyo bakora hanyuma nyuma amafaranga azizana, nuba uzi kunoza neza ibyo ukora abantu bazagushakisha baguhe amafaranga menshi rero ni iyo nama nabaha.’’

Julienne yakomeje avuga ko “ntimukabone akazi ngo muhite mwirukira amafaranga oya, amafaranga araza akagenda ariko iyo wabanje kunoza akazi kawe amafaranga arizana, abantu bo ubwabo baragushakisha kuko uba ufite byinshi uzi kurusha abanda.’’

Julienne Toch yasabye urubyiruko kutirukira amafaranga cyane kurenza kubanza gushaka ubumenyi

Iyi ni Rutete Eco Lodge, hoteli iyoborwa na Julienne Torch

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter