Kubyina byahinduye ubuzima bwa Niyomwungeri wamaze imyaka irindwi aba ku muhanda

Niyomwungeri Pacifique ni umusore w’imyaka 25 yavukiye anakurira mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, imyaka y’ubuto irangwa n’ubuzima bushaririye ku rwego rwo hejuru.

Byaterwaga n’impamvu nyinshi. Ubwo yari afite imyaka ibiri ababyeyi be baratandukanye, yisanga mu buzima bubi, arara aho ageze ubona ko nta cyizere cy’ubuzima.

Uyu munsi yararaga k’umubyeyi umwe, ejo akarara ku wundi, ubuzima buramugora karahava.

Bwashaririye kurushaho ubwo se yitabaga Imana, inshingano zo kubarera zisigara kuri nyina utaragiraga n’urwara rwo kwishima, Niyomwungeri yisanga ku muhanda utyo, atangira gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu 2024 ubuzima bwe bwarahindutse. Yafashwe n’umuryango witwa MindLeap wakira abana batishoboye n’ababa ku mihanda uramutwara, agezeyo asanga bigisha kubyina n’ubundi bumenyi.

Nyuma y’umwaka babwiwe ko umwana uzitwara neza bazajya bamuha amahirwe yo gusubira mu ishuri, icyo kizamiri aragitsinda, yoherezwa kwiga mu Ishuri ry’i Musanze rya Sunrise Primary School ku myaka 14.

Mu byukuri ntibyari bimworoheye nk’umwana wakuriye mu buzima bubi gutangizwa ishuri ku myaka akuze yicarana n’ibo aruta cyane, ariko kuko yari azi icyo ashaka arashikama, ndetse bituma arangiza amashuri abanza afite amanota ya mbere mu gihugu mu 2017.

Yoherejwe kwiga muri Collège Saint André y’i Nyamirambo, mu gace yakuriyemo ubwo yari muri bwa buzima bubi.

Ati “Nisanze ngiye kwiga ahantu nakuriye ndi mayibobo. Ibaze kwisanga ahantu bose bakuzi nka mayibobo bakakubona ugiye kwiga. Ndibuka nkiba ku muhanda 2012 na 2013 twafataga ikarito tukajya gusaba ibiryo muri Collège Saint André, noneho nisanze ndi ku meza nsangira n’abandi bana bahiga, mpita numva ndi umuntu udasanzwe”.

Uyu musore adatinze yahise ashinga itsinda ribyina ‘Urban Dance’ akigisha abo bigana za mbyino zibyinwa mu buryo bugezweho.

Nyuma yo gusoza amasomo, Niyomwungeri abifashijwemo na murumuna we na we ufite ubuhanga mu kubyina bigezweho, bahuje imbaraga bashinga itsinda ryirwa “Muze Tubyine” rimaze kugira ababyinnyi 15.

Babyina mu birori bitandukanye, ayo bakuyemo akabafasha kwiteza imbere no guteza imbere umwuga wabo.

Arakomeza ati “Twese twatangiye nta cyizere dufite, dushaka ibyatwibagiza ubuzima bubi twanyuzemo, birangira duhindutse umuryango, binaduhindukira umwuga udufasha kubaho”.

Iri tsinda kandi mu 2025 ryatoranyijwe mu basusurukije abantu muri Annual Event Ubumuntu Art Festival itegurwa na Mashirika Performing Arts and Media.

Mu bindi bagezeho birimo kuba bamaze kwaguka no kumenyekana kandi ibihangano byabo bigakundwa, ariko kandi baritunze.

Niyomwungeri avuga ko bafite inzozi nini cyane nko kwitabira irushanwa rya American Got Talent.

Kugeza ubu baracyahura n’imbogamizi zirimo kubura aho bakorera bihoraho, ibikoresho bidahagije mu gukora izo mbyino zabo zitoroshye.

Ashimishwa no kuba ububyinnyi bwaramufashije gukira ibikomere yakuye ku muhanda.

Ati “Ku muhanda narakubitwaga, ngatukwa n’ibindi. Ikintu kinshimisha kugeza ubu, ni uko ububyinnyi bwamvuye ibikomere, nkabona n’urubuga rwo kugaragaza inkuru yanjye.”

Abasuzugura umwuga wo kubyina Niyomwungeri ababwira ko utunze abawukora, ndetse bakabona n’umwanya wo komorwa ibikomere.

Ati “Wenda ubisuzugura kuko utari umubyinnyi ariko witabiriye ibitaramo tubyinamo, inkuru tubara mu bubyinnyi ziduturuka ku mutima zagufasha gusobanukirwa. Ababikora babikore kinyamwuga bazagera kure”.

Niyomwungeri Pacifique yakuriye mu buzima bwo ku muhanda

Abagize utsinda rya Muze tubyine ntibishimisha gusa, ahubwo babasha no kubaho binyuze muri uyu mwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter