Niba uri urubyiruko mu Rwanda muri iki gihe, birashoboka ko ufite intego, imbaraga n’ibitekerezo, ariko ushobora kuba ugitegereje kubona akazi. Ukuri guhari ni uko kubona akazi bishobora gutinda, kandi ibyo ni ibintu bisanzwe. Ariko gutegereza akazi ntibivuze kurekera gukura cyangwa gushaka amafaranga no kwiyubaka mu bushobozi.
Mu Rwanda hose, urubyiruko rwinshi rwatangiye kwinjiza amafaranga binyuze mu gukoresha ubumenyi rufite cyangwa rugenda rwiga umunsi ku wundi. Ibishobora kugufungurira amarembo ntabwo ari izina ry’akazi ukora ahubwo ni ibyo ushoboye gukora n’uburyo ubiha agaciro. Dore inama icumi zagufasha guhindura ubumenyi bwawe ukabubyaza inyungu kandi vuba;
Koresha ubumenyi ufite mu kwandika kugira ngo utangire kwinjiza
Niba ushobora kwandika neza mu Kinyarwanda, Icyongereza cyangwa Igifaransa, ushobora kubona amafaranga binyuze mu kwandika inkuru, inyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga ‘social media captions’, gukora raporon’ibindi. Ibinyamakuru, NGOs, amashuri n’imiryango baba bakeneye abantu bashobora gukora itumanaho mu buryo bunoze.
Menya iby’ibanze mu gukora graphics
Ukoresheje application zoroshye nka Canva cyangwa Photoshop, ushobora gukora ‘posters’, ‘flyers’, logos n’amafoto yo gushyira ku mbugankoranyambaga nk’ay’ibirori, ubucuruzi buto, amatorero cyangwa amatsinda y’abaturage.
Ushobora kwinjiza binyuze mu gutunganya amashusho
Amashusho magufi usanga ari ahantu hose. Niba uzi gutunganya amashusho no kongeraho “subtitles” cyangwa gukora amashusho magufi yo kwamamaza, ushobora gutanga serivisi ku bigo, abahanzi, influencers n’ibigo by’ubucuruzi.
Byaza inyungu gufotora
Ntukeneye ibikoresho bihenze ngo utangire. Ukoresheje telefone igendanwa, ushobora gufotora ibirori, gufata amafoto y’abantu, gufotora ibicuruzwa ukugenda wongera ubumenyi uzamura n’izina ryawe.
Iga gukoresha imbuga nkoranyambaga
Amakompanyi menshi agorwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buro buhoraho. Niba ushobora gukora “posts”, gusubiza ubutumwa no kuzamura umubare w’abazikurikira, ushobora kwishyurwa kugira ngo ugenzure imbugankoranyambaga zitandukanye.
Kwiga gukora websites zoroheje cyangwa kwiga amasomo ya “coding” y’ibanze
Gukorera websites amashuri, amakoperative, amahoteli cyangwa amakompanyi mato ni ikintu gikomeye. Ni ubumenyi bw’ibanze kandi bushobora kugufasha kubona kwinjiza amafaranga mu buryo busanzwe no kuri internet.
Kwigisha abandi ibyo usanzwe uzi
Niba uri mwiza mu isomo runaka, ururimi, ubumenyi bwa mudasobwa cyangwa umuziki, ushobora kwigisha abandi. Kwigisha ni uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga kandi unongera ubumenyi bwawe.
Gerageza ubuhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi
Ushobora gutangirira ku bworozi bw’inkoko, ubuhinzi bw’imboga n’ibihumyo. Kandi ubikoze uhereye ku butaka buto cyangwa bwakodeshejwe biramutse bikozwe neza bishobora kubyara inyungu
Tangira kurangura no gucuruza
Kugura ukongera ukagurisha nk’imyenda, telefone, ibikoresho by’isuku nk’amavuta, umusaruro w’ubuhinzi ni imwe mu nzira yihuta yo kwiga ubucuruzi no kubona amafaranga ukoresheje igishoro gito.
Tanga serivisi za “virtual assistance”
Niba ufite ubushobozi bwo gutegura ibintu neza, ushobora gufasha abantu cyangwa amakompanyi gutegura gahunda zitandukanye, kwandika email, ubushakashatsi n’ibindi.
Inama imwe yoroshye. Ntugategereze ko hari umuntu uzaguhitamo ngo aguhe akazi. Tangirira ku byo ufite, wihugure wongere ubumenyi bwawe buri munsi, ube umwizerwa kandi ufate ubushobozi bwabwe nk’ubucuruzi. Gutangira kubona amafaranga hakiri kare bikongerera icyizere, ikinyabupfura no kwigenga kandi bigutegurira ejo hazaza heza, akazi kaboneka cyangwa katabonetse.