Guhera ku bayobozi bakuru b’igihugu, abashyitsi bagenderera u Rwanda, ibyamamare mu bice bitandukanye n’abandi bazi kurimba, nubabona baserutse mu birori cyangwa ahandi hantu bubashye benshi bazaba bambaye imyenda yakorewe muri Kezem.
Iyi ni inzu y’imideli yatangijwe na Niyonsenga Emmanuel, ikaba ari imwe mu zigezweho kuri ubu imenyerewe mu gukora imyambaro y’ubwoko butandukanye igaruka ku mateka n’umuco by’Abanyarwanda na Afurika.
Abazi neza ibyo kurimba bemeza ko Niyonsenga ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite, mu buhanzi bw’imideli bitewe n’imyambaro akorera muri Kezem.
Uyu musore ukiri muto yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’amashyamba no kurengera ibidukikihje, wakwibaza uko yageze mu mwuga wo kudoda.
Niyonsenga avuka mu Karere ka Muhanga ari na ho yatangiriye umwuga we wo kudoda abyigishijwe na nyina, wabikoraga mu gushakira urugo rwe amaramuko, bityo na we atangira kubikora yishimisha.
Niyonsenga avuga ko yakundaga kudoda ariko agira amahirwe yo kuba umubyeyi we abikora bituma amwigiraho byinshi.
Ati “Nakuze nkunda kudoda nyuma nza kugira amahirwe nsanga mama ari umutayeri, kuko ari ibintu nakundaga nahoraga imbere ye ndeba ibyo akora n’uburyo abikora nanjye nkagerageza kumwigana, bigenda bikura.”
Ababyibuka neza mu myaka nka 2005 ubudozi wari umwuga akenshi wakorwaga n’abananiwe amashuri asanzwe, bajyanwagayo by’amaburakindi.
Kubera izi mpamvu Niyonsenga na we avuga ko atigeze atekereza ko uyu ari umwuga yazakora by’igihe kirekire usibye kwishimisha.
Ati “Nubwo nakuze mbona umubyeyi wanjye abikora ariko si ibintu natekerezaga kuzakora, na we yabikoraga kugira ngo tubashe kubona imibereho bisanzwe ariko ntibyari ibya kinyamwuga.”
“Nkurikije n’abandi bakoranaga n’uko uwo mwuga wari umeze nkiri muto numvaga atari ibintu nifuza, numvaga nziga nkazaba nk’umuganga cyangwa ibindi ariko ibi sinumvaga ko nzabikora.”
Mu 2008 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukundisha abaturage ibikorerwa imbere mu gihugu, ari na bwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu nganda no muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Iyi gahunda yabanje kugora benshi mu bijyanye n’imyambarire kuko umuntu wari waramenyereye kwambara caguwa, byaramugoye kumva ko azarimba mu myambaro yakorewe mu Rwanda.
Nubwo hari abatarabyumvaga neza ariko hari abahise babyaza aya mahirwe umusaruro batangira gukora imyambaro myiza, iruta kure imwe yinjiraga mu gihugu yarashizemo ubwiza kubera kwambarwa n’abandi.
Niyonsenga avuga ko iyi gahunda iri mu byamuhumuye amaso akabona ko ubudozi bukozwe kinyamwuga bwatunga ubukora.
Ati “Maze gukura nibwo hajeho gahunda ya ‘Made in Rwanda’ guverinoma ibishyiramo imbaraga, mbona ni ikintu abantu batangiye gukunda cyane, bimpa imbaraga.”
Ati “Ntangira gutekereza nti burya bya bindi nasuzuguraga nshobora kubikora mu buryo butandukanye nubwo umubyeyi wanjye yabikoragamo, bikaba byantunga n’abandi bikanagira uruhare mu bukungu bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko mu 2015 ubwo yari ari muri kaminuza ari bwo yatangiye kugerageza kwinjira mu budozi mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati “Natangiye kubikora binyinjiriza amafaranga ndangije amashuri yisumbuye ariko sinari mbishyizemo imbaraga cyane, nakoreraga nk’inshuti zanjye, abenyeshuri n’abaturanyi.”
“Ubwo najyaga ku mashini mama yakoreshaga nkabakorera nkabibaha, rimwe na rimwe sinabishyuzaga kuko byari ukubikunda. Ndi muri kaminuza nibwo nagize igitekerezo ndavuga nti reka ngerageza nige isoko mu buryo bwa kinyamwuga.”
Ubudozi ni umwuga wagutungana n’abawe
Inkuru ya Niyonsenga iri muri zimwe zishobora kuba icyitegererezo ku rubyiruko kuko uyu musore yatangiriye ku bitekerezo yari afite, akoresha imashini ya nyina agenda azigama amafaranga make kugeza nawe aguze iye.
Mu 2020 ubwo yatangiraga Kezem yari afite imashini imwe ari umwe adoda imyenda, akayishakira abakiliya, agakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’indi mirimo yose yasabwaga icyo gihe.
Muri icyo gihe ku munsi yadodaga imyenda ibiri ari umwe, mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice amaze kugira abakozi 15 bahoraho ndetse muri iyi nzu bafite ubushobozi bwo kudoda imyenda iri hagati y’icumi na 15.
Niyonsenga yemeza ko ubudozi kuri ubu ari akazi keza kagutungana n’abawe mu gihe ugakoze kinyamwuga.
Ati “Aka ni akazi gatunga urubyiruko ndetse n’imiryango migari bitewe n’uburyo wabikozemo. Ubu umwuga ni ikintu kiri imbere gifasha kandi kinakenewe.”
“Ubudozi mu gihugu cyacu kuko na Leta ibishyigikiye, ni ikintu cyatunga urubyiruko kandi kinatanga n’akazi ku bantu batandukanye, mbishingira kuko njye mbyamfashije.”
Aha niho ahera asaba urubyiruko gukunda umurimo no gutinyuka gutangira kuri bike bafite no kugendera ku ntego.
Ati “Icya mbere ni ukugira intego kuko iyo ufite aho ushaka kugera ushyiraho uburyo bwo kuhagera, ikindi ni ugutinyuka ukumva ko ushoboye ugatangira n’imbaraga n’ubumenyi ufite utarindiriye gutangirira kuri byinshi.
Nubwo Kezem hari imbogamizi igihura na zo zirimo ibikoresho bitaboneka mu Rwanda, ifite intego ko mu myaka itanu izaba ifite amashami hirya no hino mu gihugu no hanze kandi yarageze ku rwego mpuzamahanga.
Kezem ifite iduka rikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, ushaka imyambaro yayo niho wanyisanga cyangwa ku rubuga rwabo rwa Kezem.rw no ku mbuga nkoranyambaga zabo.