Search
Close this search box.

Ishyaka rya Kakizi Jemima ushishikajwe no kuzamura ijwi ry’abakobwa bakora ubugeni

Kakizi Jemima ni umwe mu bakobwa bakiri bato bagaragaza ubuhanga budasanzwe binyuze mu bihangano by’ubugeni akora, kenshi birengera ibidukikije. 

Kakizi yamenyekanye binyuze muri bihangano yakoze bivuye mu myanda benshi barebera kure nk’amacupa n’ibindi byakagombye kuba bijugunywa ariko abikoramo imitako myiza. 

Impano ye yemeza ko yayibonye akiri muto ubwo yakundaga gukora imitako itandukanye gusa aza gutangira kwiga imyuga itandukanye aribyo byazamuye impano ye. 

Ibikorwa bye byagiye byaguka, ariko mu rugendo hari imbogamizi yagiye ahura nazo bitewe no kuba yari umukobwa ndetse no kubura bagenzi be bafatanyiriza hamwe. 

Ibi nibyo byatumye afata iya mbere ashyira imbaraga mu gushaka abanyabugeni b’abakobwa yabonaga barirengagijwe, atangira gutegura amamurikabikorwa agaragaza ibihangano by’abakobwa.

Kakizi avuga ko ashyira imbaraga mu kugaragaza ibihangano by’abakobwa kuko yabonaga barasigajwe inyuma muri iki gice.

Ati “Gutegura amamurikabikorwa nabyinjiyemo mu 2022 kubera ko nabonaga abakobwa bakora ubugeni duhari ariko abantu batabizi, ugasanga niyo haje akazi cyangwa ibindi bintu byadufasha gutera imbere kuko abantu batutizi ntibitugereho.”

“Hari n’ikindi gihe najyaga njya mu mamurika nkibaza nti kuki nta bakobwa bahari, bamwe bakambwira ngo ntabo tuzi ugasanga ni ibintu byinshi bitandukanye, ndavuga nti reka nshake igisubizo niko gutangira gukora amamurika arimo abakobwa gusa kugira ngo bamenye ko duhari.” 

Kakizi yashyizeho uburyo bwo gutegura amamurikabikorwa y’ibihangano by’abangabugeni b’abakobwa, bikabafasha kumenyekisha no kugurisha ibingano byabo. 

Yemeza ko kuva yatangira hari umusanzu amaze gutanga mu gutuma abakobwa b’abanyabugeni bamenyekana kandi ko ari intambwe yishimira. 

Ati “Njye ntangira ubugeni narinzi abakobwa nka babiri, wabonaga turi bake cyane ariko ubu niba waza mu imurika ririmo abakobwa 20 kandi bose ntabahamagaye.”

“Nziko twihurije hamwe dushobora gukora imurika ririmo abakobwa 50, kuva nayatangira icyo nishimira ni uko umunsi ku munsi ngenda menya abakobwa bakora ubugeni atari n’i Kigali gusa haba i Musanze, Rwamagana n’ahandi.”

Rimwe mu mamurikabikorwa Kakizi yateguye ni iryiswe ‘Sister Hood of The Arts’ ryahurije hamwe abanyabugeni b’abakobwa icumi. 

Ubuhanga bw’ibi bihangano bugaragaza ko n’abakobwa bashobora gukora neza muri iki gice, Kakizi niho ahera asaba  abakobwa kwigirira icyizere no gukorera hamwe. 

Ati “ Abakobwa nababwira kwitinyuka kuko turashoboye, tukumva ko ibyo dukora tugomba gushyiramo umuhate tugashishikarira kwiga no kugira inyota yo gutera imbere, dufite amahirwe ko twavutse mu kiragano abagore bafite ababafasha kugira ngo babashe kugera kubyo bashaka.”

Kakizi avuga ko abakobwa bari barahejwe mu bugeni ubu bagomba kugaragaza ibikorwa byabo

Abareba ibihangano by’aba bakobwa bemeza ko bifite ubuhanga buhambaye

Bakora ubugeni mu buryo butandukanye

The Sister Hood of The Art yagaragaje ibihangano by’abanyabugeni icumi

Buri mukobwa ukora ubugeni yahawe ikaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter