Kimwe mu bintu u Rwanda ruzwiho ni ukugira ibikoresho byiza biboshye, ku buryo usanga bigoye ko umuntu asura igihugu agataha atajyanye umutako uboshye mu migwegwe cyangwa ibindi.
Agaciro ububoshyi bufite mu Rwanda ubibonera mu mitako itandukanye mu mahoteli, ibiro n’izindi nyubako zitandukanye usangamo ibiseke byaba ibito n’ibinini n’ibindi byose biboshye mu buryo bunogeye ijisho.
Baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga buri wese ubonye iyi mitako ibohwa mu migegwe, abona ko ikoranye ubuhanga buhambaye kandi irimbishije byihariye aho iri.
Benshi bayibona aho itatse cyangwa mu maguriro atandukanye ariko ntibajya bamenya aho ituruka ariko imyinshi ikorwa n’abagore n’abakobwa bo mu byaro hirya no hino mu Rwanda.
Umwe mu bakora aka kazi ni Nikuze Micheline wo mu Karere ka Huye, yinjiye mu kuboha afite imyaka umunani, abyigishijwe na nyina ariko atabikora mu buryo bugezezweho.
Yaje kubona amahirwe yo gukora i Nyanza mu Rukari aho babohaga bimwe mu bikoresho bihakoreshwa; aha niho yabonye umwanya wo kwihugura neza muri uyu mwuga.
Nikuze Micheline avuga ko yatangiye kuboha akiri umwana gusa aza kugira amahirwe yo kubona ko ari umwuga wamutunga, niko gutangira kubikora mu buryo bugezweho.
Ati “Nize kuboha mfite imyaka umunani kuko mama yabikoraga, yari yarabyize kera ndakomeza ndabikora, nyuma naje gukora mu Rukari, nibwo naje kubikora by’umwuga bigendanye n’imibereho y’umugore wo mu cyaro.”
Yakomeje avuga ko yabikoze mu buryo bugezweho asanga ari umwuga wamutunga ni bwo yahisemo kubitoza n’abandi bagore bari mu bukene.
Ati “Nazanye igitekerezo cyo guhuriza hamwe abagore kuko twari mu bukene n’ubwigunge, ndavuga ngo reka mbigishe kuboha bijyane n’iterambere. Nabanje kwigisha batanu mbona bagenda bazamuka, turakomeza.”
Nikuze atangira kuboha yakoraga igiseke cyagurwaga 1000Frw ariko kuva yahuriza hamwe iri tsinda babasha kuboha ibiseke bito n’ibinini bigurwa kimwe hagati ya 50.000Frw na 80.000Frw.
Nikuze avuga ko kuri ubu bakorera ikigo Gahaya Links n’abandi ku giti cyabo byatumye ibikorwa byabo bizamuka ubu bakaba barabashije kwikura mu bukene.
Ati “Mbere byari ibintu biciriritse biri hasi cyane ku buryo nk’igiseke cyabaga kigura nk’amafaranga igihumbi ariko mu myaka itandatu aho dukoreye Gahaya cyaratuzamuye cyane.”
“Usanga abagore bo mu cyaro ikintu cyose bagisaba abagabo kandi wenda na bo ntacyo bafite. Twe hano isoko rinini dufite ni Gahaya Links usanga buri kwezi umugore ahembwa 100.000Frw kandi tugira n’amafaranga dusigarana mu itsinda ryacu.”
Usibye kuba itsinda ryateye imbere Nikuze ku giti cye na we yavuze ko yabashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara ndetse akaniyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 4Frw mu Karere ka Huye.
Bitewe n’intambwe Nikuze yateye asaba urubyiruko gukangukira kuboha kuko ari kimwe mu birango bikomeye by’umuco.
Ati “Mba numva urubyiruko rwaza rukagaruka ku muco kuko kuboha nawo ni umuco, ni baze tubikore tuwuteze imbere ku buryo udashobora kuzacika.”
Kugeza ubu Nikuze ku kwezi akoresha abakozi 15 bahoraho n’abandi 40 baza bitewe n’akazi gahari akabasha kubahemba uko bikwiye.
2 Responses
Ikibazo ni uko abashinwa bayikopera barangiza bakayicurira iwabo ku bwinshi. Ministeri y’ubucuruzi ikwiye kujya ibibuza kwinjira kugirango ifashe aba banyabugeni gutrera imbere.
Ibihangano byacu bigomba kurindwa, minicom ibafashe kubyandikisha mu rwego mpuzamahanga. Umutungo mu by’ubwenge ugira amategeko awugenga. Ubu abashinwa babihinduye ibyabo. Nibiba ngombwa hiyambazwe ubutabera mpuzamahanga bahatirwe kubireka kuko si ibyabo. murakoze