Search
Close this search box.

Abo benshi badaha agaciro, umunyabugeni yashushanyije mu buryo bwihariye (Video)

new w 30

Umunyabugeni yahisemo kwerekeza ibitekerezo bye ku ntwari zitajya zivugwa muri sosiyete yacu – abantu bakora imirimo itoroshye buri munsi kugira ngo tubashe kubaho.

Seleman Kubwimana, uzwi ku izina rya Selek Arts ni umuhanga mu gusiga amarangi ukomoka i Kigali, watangiye ubutumwa bwo kwerekana icyubahiro n’akamaro k’amaboko atugaburira binyuze mu bihangano bye bidasanzwe.

Yize muri Ecole d’Arts De Nyundo, yigisha ibijyanye n’Ubugeni, mu 2017 ubwo yasozaga amasomo nibwo yatangiye kubikora nk’akazi.

new w 30 3
Selek Arts yashatse kwerekana umuhate n’ubushake bagira mu kazi

Mu byo uyu munyabugeni aheruka gushushanya yibanze ku ruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima w’umuhinzi w’i Musanze kugeza mu mujyi wa Kigali.

Yerekanye abagabo n’abagore bakora badatezuka kugira ngo amafunguro agere ku meza yacu. Uyu munyabugeni yari agamije kwerekana no kutwibutsa uruhare rwabo.

Mu kiganiro twagiranye, yasobanuye icyamuteye gushushanya aba bantu. Ati “Ngeze i Musanze nibwo nahuye n’abantu benshi bakora imirimo itandukanye n’iy’i Kigali. Nibwo nibajije nti kugira ngo tubone ibiribwa muri Kigali biba byagenze gute?”

new w 13 2
Yerekanye ababyeyi bakora imirimo itoroshye benshi batajya batekerezaho

Iyo urebye ibishushanyo uyu muhanzi yakoze yise ‘Umunsi mu buzima’, nibwo ubona koko imbaraga, umuhate ndetse n’agaciro aba bantu bafite. Buri muntu washushanyijwe afite inkuru yerekana uburyo hari benshi tudakunze guha agaciro kandi ari bamwe mu batuma ubuzima hano ku isi bworohera abandi.

Igihe uyu munyabugeni yamaze ari i Musanze agitegereje gutangira kaminuza nibwo yamaze umwanya yitegereza imbaraga zishyirwa muri aka kazi.

Yabonye abagore bikoreye imizigo banateruye abana bato. Ibi byose bakabikorana umuhate.

new w
Yerekanye ruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima w’umuhinzi w’i Musanze kugeza mu mujyi wa Kigali

Kubwimana abagaragaza nk’abanyembaraga, kuko akazi bakora katoroshye kandi abagaragaza nk’intwari kuko ibyo bakora byose bifite agaciro ku buzima butari ubwabo gusa.

Muri iyi si twese dukunze kwita ku bantu bagaragara, ibyamamare n’ibindi ariko ibyo uyu munyabugeni yashushanyije bigaragaza uburyo sosiyete yacu yubatse. Arashishikariza abantu ko amaboko ahinga, asarura, atugezaho ibyo dukeneye byose atari ay’ibyamamare gusa ko ahubwo ari ay’abandi benshi dukunze kwita ko ari abo hasi.

Yagize ati “Iyo urebye umuhate n’ubushake bafite, harimo n’ababyeyi bafite abana n’imiryango abagabo bafite ingo ariko babayeho kubera ko bakora iyi mirimo kandi bishimiye ibyo bakora.”

new w 4 1
new w 8 1
new w 14

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter