Search
Close this search box.

Yahisemo gukoresha ubugeni mu kwibutsa abagore b’Abanyafurika kwikunda

‘Take me Back to My Soul’ ni umuzingo w’ibihangano bishushanyije 15 byakozwe n’umunyabugeni Gusenga Patrick, agamije kwibutsa abagore b’abirabura ko bafite ubwiza bwabo karemano.

Ibihumbi by’abagore bo hirya no hino bashishakajwe no kwihindura uko basa bigendana no kwibagisha bimwe mu bice by’umubiri wabo, kwitukuza no kwisiga makeup zituma basa uko bifuza.

Umunyabugeni Gusenga Patrick yabonye ko hari n’abagore b’abirabura birukira kwihinduza uruhu, ku buryo baba bashaka kwitukuza ngo bagire uruhu rwera n’ibindi.

Nk’umuhanzi yahisemo gutanga ubutumwa bwe abinyujije mu bihangano, niko gukora ibihangano 15 byerekana abagore b’abirabura ko bafite ubwiza bwabo karemano.

Mu kiganiro na Kura, Gusenga yavuze ko yakoze ibi bihangano nyuma yo kubona ko hari abagore n’abakobwa b’abirabura barajwe inkera no kwihindura.

Ati “Iki gitekerezo nakigize kubera ko muri iyi minsi abakobwa n’abagore bakoresha uburyo bwose kugira ngo bagere ku bwiza kandi byose siko bigira ingaruka nziza ku buzima nko kubatera indwara.”

“Usanga ahanini kwisiga makeup no kwibagisha cyangwa ibindi biba biterwa no kuba batishimiye uruhu rwabo n’uko basa muri rusange. Nabonye ko bikomeje gutya byazatera ibibazo byinshi birimo no kuba bakwiyanga cyangwa ku baho batifitiye icyizere.”

Yakomeje avuga ko nk’umuhanzi yifuje gutanga ubutumwa abinyujije mu bihangano kugira ngo yibutse aba bagore ko ari beza ahubwo ibyo bashaka bibangiza.

Ati “Nk’umunyabugeni nifuje gutanga umusanzu nshaka kubibutsa no kubabwira ubwiza bw’ibara ry’uruhu rwabo cyangwa uko basa, nanababwira ko bakwiye kwigirira icyizere no kwikunda.”

Gusenga Patrick wavutse mu 1998, ni umunyabugeni warangije muri Ecole d’Art De Nyundo. Akora ibihangano bitandukanye bishushanyije bitanga ubutumwa bureba sosiyete.

Gusenga Patrick asaba abagore n’abakobwa b’abirabura kwikunda no kwiyakira uko bari

Gusenga asaba abagore b’abirabura kwigirira icyizere binyuze mu bihangano by’ubugeni

Muri ibi bihangano hari ibyibutsa aba bagore ko imisatsi yabo ari myiza hatabayeho kuyihindura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter