Uwera Sylvie ni umwana w’umukobwa watewe inda yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, wemeza ko guterwa inda kwe nawe hari aho yabigizemo uruhare bitewe no kugira inshuti mbi.
Uyu mukobwa watewe inda ku myaka 16 avuga ko yayitewe n’umuntu umuruta cyane mu myaka nyuma yo kumuha inzoga n’urumogi.
Uwera avuga ko inshuti ze biganaga arizo zagize uruhare mu guhagarika amashuri ye, byamuviriyemo no guterwa inda imburagihe.
Ati “Nigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko nza kuyavamo. Ikigare twagendanaga harimo abavaga ku ishuri tugataha bwije turi mu gakungu k’abanyeshuri, biza kurangira banteye inda ndetse mbyaye umwana.”
“Uwanteye inda yarandutaga kandi cyane. Maze kubyara nibwo nasubije inyuma ibitekerezo nsanga ibyo nakoze atari byo. Nifuje gusubira ku ishuri ariko igihe cyari cyararenze ntabona uko nsubirayo.”
Uyu mukobwa yavuze ko uwamuteye inda yabanje kumunywesha inzoga n’urumogi.
Ati “Haruguru yo mu rugo hari akabari uwanteye inda yanyweragamo. Tuza kumenyana ampa nimero ze ngo tujye tuvugana nanjye ndamuhamagara. Nta telefone nagiraga ariko narayitiraga nkamuhamagara.”
“Twaravuganye cyane aza kumbwira ko ankunda, akibimbwira nanjye numva nibyo koko. Umunsi umwe ambwira ko atakoze ansaba kumusura. Ari nimugoroba njya iwabo arabanza angurira inzoga kuko yanywaga n’urumogi narwo ampaho birangira ansabye ko turyamana ndamwemerera kuko nari nasinze.”
Yavuze ko bitarangiriye aho, ahubwo bakomeje kuryamana kuko umukobwa yumvaga ko ibyo akora byose ari kubikorera umukunzi wamwihakanye nyuma.
Ati “Mu kwa mbere nagiye kumusura ambwira ko yanteye inda. Icyo gihe yaguze igipimo arampima nsanga ndatwite ariko ansaba kubanza kutabibwira mu rugo nanjye ndaceceka ngo ndebe icyo azakora, ndategereza. Nyuma mu rugo barabimenye uwanteye inda avuga ko atari iye, aranyihaka mpita ntangira kwibaza ukuntu ngiye kurera umwana nanjye nkiri we.”
Ababyeyi ba Uwera babanje kutakira ko umwana wabo yamaze gutwita ariko baza kubyumva ndetse banamuba hafi, bamufasha kugura ibikoresho bizamufasha, birimo n’imyenda ndetse no kurera umwana muri rusange.
Uyu mukobwa ukiri muto agira inama bagenzi be kuko guhura n’ikibazo nk’icye bigira ingaruka nyinshi zirimo kuba nta kazi yakwikorera bitewe n’uko agomba kubanza kwita ku mwana.
Nubwo yabyaye akiri muto ariko kandi aracyafite icyizere ku hazaza he kuko yumva ko yazavamo umudozi w’imyenda ukomeye buri wese akabona ko ari umuntu ushoboye.