Hashingiwe ku musaruro mwiza kandi ugaragara wavuye muri porogaramu ya ‘Hanga Ahazaza’ Umuryango Mastercard Foundation, ugiye gushyira ingufu muri porogaramu nshya ya ‘Grow 2 Scale’ aho mu myaka itanu biteganyijwe ko izatanga akazi ku rubyiruko ibihumbi 40.
Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zitanga imirimo cyane ku bakobwa n’abagore mu Rwanda. Ni muri urwo rwego mu 2018 Umuryango Mastercard Foundation, watangije porogaramu ya ‘Hanga Ahazaza’ hagambiriwe guhanga imirimo ku rubyiruko ariko nanone hatezwa imbere urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda. Ni gahunda yashowemo miliyoni 50$ mu gihe cy’imyaka itanu.
Intego nyamukuru yari ukongerera ubumenyi urubyiruko rurenga ibihumbi 30 mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri. Ni gahunda yageze ku rubyiruko 61,662 aho 39% muri bo bari abakobwa. Muri bo kandi abarenga ibihumbi 35 bangana na 46.8% by’abagezweho n’iyi gahunda, bagize amahirwe yo guhugurwa.
Uru rubyiruko rwahawe amahugurwa mu bijyanye n’itumanaho, ibijyanye no kwita ku bakiliya, no kongererwa ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibi byatumye abarenga ibihumbi 12 bagira amahirwe yo kubona akazi aho 40% muri bo bari abakobwa. Haremwe ndetse hanavugururwa inyigisho 20 mu gihe serivisi nshya 596 zatangiye gukoreshwa mu bukerarugendo ndetse n’imishinga mito n’iciriritse 298 ibasha kubona byoroshye serivisi zimari.
Ni gahunda yahurije hamwe abafatanyabikorwa 14 batandukanye baturutse mu nzego z’uburezi, iz’iterambere, iza serivisi z’imari, ndetse n’abikorera.
Umuyobozi Mukuru muri sosiyete Afrolago, Patrick Afrika, yavuze ko kuba umwe mu bagenerwabikorwa b’iyi gahunda byatumye ubucuruzi bwe butumbagira.
Yagize ati “Twize byinshi ku buryo twakagura ubucuruzi bwacu binyuze mu Kigo Entrepreneurial Solutions Partners [ESPartners], twize uburyo bwo gucunga ibyo twinjiza nuko byadufasha kwaguka. Twarebye kandi ubundi buryo bwo gukora ubucuruzi bwacu ariko nanone tugira uruhare muri sosiyete yacu. Byatumye kandi tumenyekana cyane.”
Marie Florence Uwimana, washinze kandi akaba n’umuyobozi w’ikigo Tea House Boutique Hotel, akaba yarasoreje amasomo ye muri African Management Institute kuri ubu akaba akoresha abantu 14 avuga ko abona ubucuruzi bwe bwarateye imbere kurushaho.
Ati “Turateganya kongera ibyumba byacu, ndetse tukongera abakozi byibuze inshuro eshatu ugereranije n’abahari ndetse tukafungura indi hotel nk’iyi muri Afurika y’Iburasirazuba.”
‘Grow 2 Scale’ ni indi gahunda nayo y’imyaka itanu yashyizwe mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda [AFR], Ikigo Entrepreneurial Solutions Partners (ESP), ndetse n’Ikigo Business Professionals Network (BPN) ku bufatanye n’Umuryango Mastercard Foundation.
Byitezwe ko urubyiruko rusaga ibihumbi 10 ruzaterwa inkunga binyuze muri AFR, abandi barenga ibihumbi 15 bakazafashwa binyuze muri ESP mu gihe urundi rubyiruko rurenga ibihumbi 19 ruzaterwa inkunga binyuze muri BPN.
‘Grow 2 Scale’ izashingira kuri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’. Umuyobozi w’agateganyo wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rurangirwa David, avuga ko intego rusange y’iyi gahunda ari uguha ubushobozi ba rwiyemezamirimo bwo kwinjira mu rwego rw’ubucuruzi ariko noneho burambye.
Yagize ati “Binyuze muri iyi porogaramu ya ‘Grow 2 Scale’ imishinga mito n’iciriritse, inzego z’ubukerarugendo n’amahoteri n’ubuhinzi mu Rwanda zizabona serivisi ziziteza imbere zizabafasha kwihangira imirimo no kuremera urubyiruko uburyo bw’imikorere bizatuma urwego rw’imibereho myiza y’abaturage ruzamuka kandi rukarushaho kuba rwiza.”
Iyi gahunda izafasha kandi abafite imishinga mito n’iciriritse ndetse na ba rwiyemezamirimo bakora ubukerarugendo bw’ingeri zose burimo n’ubushamikiye kuri siporo, ubuhanzi n’ibindi byinshi.
One Response
NI GUTE UMUNTU YAGERWAHO NAYO MAHIRWE,BISABA IKI KUGIRANGO UMUNTU ABE MURI ABO ?