Nubwo imibare igaragaza ko abafite hagati y’imyaka 16 na 30 aribo bagize umubare munini w’abaturage b’u Rwanda kuko bihariye 43%, haracyari ikibazo cy’uko n’iki cyiciro cy’abaturage aricyo cyugarijwe n’ubushomeri ku kigero cyo hejuru.Ubushomeri bw’urubyiruko mu Rwanda buterwa n’ibintu byinshi birimo ikigero gito cy’imirimo ihangwa, icyuho mu bumenyi. Nubwo bimeze gutyo ariko hari n’abagaragaza ko bushobora guterwa n’uko hari inzego zimwe na zimwe urubyiruko rutahagurukiye kubyaza amahirwe.Ni ingingo iherutse no kugarukwaho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella, agaragaza ko mu rwego rwa siporo urubyiruko rufitemo amahirwe menshi rugomba kubona maze rukayabyaza umusaruro.Mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo byabereye muri BK Arena Rugwizangoga yavuze ko “Uyu munsi turi kwizihiriza umunsi w’Ubukerarugendo ku Isi turi hano muri BK Arena imwe mu nyubako za siporo n’imyidagaduro yubatswe na Leta y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu gusa, igihamya cy’uko u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere urwego rwa siporo.”Ubukerarugendo, siporo, ubuhanzi ndetse n’umuco ni inzego z’ubukungu zihora zishyirwamo imbaraga ndetse hakagenda hategurwa ibikorwa bitandukanye ngo zitezwe imbere nk’uko Rugwizangoga yabivuze.Ati “Iyo bigeze ku rubyiruko, abakobwa cyangwa abagore ibi bagakwiye kubobonamo ikindi kintu.”Rugwizangoga yagaragaje ko urwego rwa siporo ari ikintu cyagutse cyane kuko “Muri uru rwego usangamo itangazamakuru, abakora imyenda, ndetse n’igice cy’imideli kinagize cyane uru rwego rwa siporo.”Ati “Ntushobora kujya kureba umupira utambaye umwambaro w’ikipe ukunda. Kandi twabonye abahanga imideli bakiri bato hano mu Rwanda bakiri bato babifitiye ubushobozi kandi babikoze mu marushanwa nka BAL ndetse na Giants of Africa, ibi nibyo dushaka gukomeza kubona.”Rugwizangoga agaragaza kandi ko muri siporo havamo indi mirimo nk’ubutoza, kuba umunyamategeko. Ati “Ndatekerza ko mu Rwanda dufite abanyamategeko bake muri siporo, ntibarenze na batanu. Ibi nibyo twagakwiye gutangira gutekerezaho.”Yagaragaje ko bakeneye guteza imbere uru rwego akaba ariyo mpamvu bakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye nka ESP bajya bagira ibikorwa bitandukanye bya siporo bagiramo uruhare.Ati “Ikindi cyiza dufite ni urubuga duhabwa n’amarushanwa nka BAL aho abakiri bato bahabwa amahirwe yo guhura n’ibihangange byakanyujijeho muri NBA. Ahahise ntibyari byoroshye guhura n’umuntu nk’uyu byasabaga ko ubanza kujya muri Amerika, ariko kuri ubu badusanga mu mijyi yacu”Abwira urubyiruko yagize ati “Ni ingenzi rero ku mumenya ibi byose, mukamenya amakuru n’uburyo aya mahirwe mwayabyaza umusaruro. Mufite uburyo bwinshi bwatuma aya mahirwe ababera ingirakamaro nk’urubyiruko rw’u Rwanda.”Yagaragaje ko kuri ubu hari abafatanyabikorwa bafasha uru rubyiruko kubigeraho. Ati “Ibi ninabyo bituma tugira uruvugiro kubijyanye n’ubukerarugendo bushamikiye kuri siporo.”“Nko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal, hanyuma PSG, ndetse haza na BAL. Si urugendo rumaze igihe ni ibintu bya vuba rwose.”Yakomeje avuga ko “Nubwo bimeze bityo ariko hamaze kugaragara inyungu nyinshi. Umwaka ushize wonyine ubukererugendo bushamikiye kuri siporo bwinjije miliyoni 445 $ mu gihugu hose kandi ntiwakibagirwa ko kugeza ubu tumaze kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19 ku rugero rwa 80%.”Aha ugereranije u Rwanda n’ibindi bihugu usanga ruri imbere mu kuzahura ubukungu bwarwo, ibi biza nk’umusaruro w’imbaraga zikomeye zo kwamamaza igihugu gikora.
Rugwizangoga Michaella yasabye urubyiruko kwifashisha imbuga zihari nka Google bakamenya byinshi kuri uru rwego rwa siporo ndetse n’ibyo bakungukiramo “Mushakashake amakuru maze muhore muzi ibijya mbere.”
Michaella Rugwizangoga yagaragaje ko muri siporo hari amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye kubyaza umusaruro