Tariki 8 Nzeri 2023 imbere y’abafana benshi bari muri BK Arena ni bwo Turatsinze Olivier yatangajwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa shampiyona isanzwe akaba n’uwatsinze amanota menshi.
Turatsinze yabigezeho nyuma yo gufasha Espoir BBC, akinira, gusoza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona no gutsinda amanota 521.
Uyu musore uvuka mu Karere ka Rubavu ni umwe mu bahiriwe na Basketball nubwo aka gace kazwiho kuba karamenyekanye cyane mu kuzamura abanyempano baconga ruhago.
Mu kiganiro twagiranye, Turatsinze yagarutse ku ngingo zirimo ubuzima bwe, uko yinjiye muri Basketball n’izindi ngingo.
Kimwe nk’abandi bana b’i Rubavu, Turatsinze Olivier, yabyirutse akina ruhago ariko akanyuzamo na Basketball mu gihe yabaga aherekeje bakuru be.
Yagize ati “Twese i Gisenyi dutangira dukina umupira w’amaguru ariko ahantu twakiniraga bitaga ku Kiliziya habaga ibibuga byinshi, bityo nava gukina ruhago nkajya kureba bakuru banjye. Natangiye mbigana birangira ngiye muri Basketball gutyo.”
Mu 2013 ni bwo yiyeguriye Basketball nyuma y’uko yari imaze gutuma ajya i Kigali gukina na yo.
Ati “Mu 2013, Umutoza Makombe Charles yanjyanye mu Irushanwa Rafiki Kids, ni bwo bwa mbere narinje i Kigali mu bya siporo mbona biraryoshye kuva ubwo mpitamo gukomeza gukina Basketball.”
“Nyuma naje kwiga muri IPRC Kigali aho Umutoza Mwiseneza Maxime yambonye muri Giants of Africa anjyana muri Espoir BBC ari nko Kundera, nkomerezaho gutyo. Mu 2020 nsoje amashuri yisumbuye nagiye muri IPRC Kigali kugira ngo nkomeze muri Kaminuza, nyuma nza gusubira ku ivuko muri Espoir BBC mu 2022.”
Usibye kuba Umukinnyi Mwiza w’Umwaka, Turatsinze, yanabaye uwatsinze amanota menshi, uwa kabiri mu gutsinda amanota atatu, kwambura imipira (steal), gutanga imipira ibyara amanota no gutsinda amanota abiri menshi.
Yavuze ko kuba mu myitozo ye yibanda ku byafasha ikipe mu mukino ikabasha kwitwara neza.
Ati “Ntabwo ari uko nkora imyitozo myinshi kurusha abandi ahubwo ni imigisha y’Imana no kuba ari igihe cy’umuntu. Mu mikinire yanjye mba numva nagerageza gutanga umusanzu muri byose binyuze mu kugarira, gutanga imipira no gutsinda. Imyitozo yanjye rero nkunze gukora ku mupira cyane nko kuwutanga, gutsinda no gucenga.”
Umwaka wa 2023 wahiriye Turatsinze kuko yanahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yitwaye neza ku ruhando mpuzamahanga, aho yabaye iya gatatu mu Gikombe cya Afurika cy’Abakina imbere ku Mugabane.
Yakomeje avuga ko kuzamura impano z’abato ari byo bizatuma uyu musaruro mwiza uhoraho.
Ati “Imbogamizi zari zihari zisa n’iziri gukemuka kuko byari ukwita ku bakiri bato, kubaka ibibuga byinshi no kubereka ibyiza bya Basketball. Urugero, njye nagize amahirwe yo kubona ikipe nkiri muto aho nakinanaga n’abakinnyi bakuru. Rero numva bafasha abana guhera mu mashuri abanza ariko muri rusange bari mu nzira nziza.”
Nta gihe kinini gishize mu Rwanda hatangiye Basketball y’abakina ari batatu, ndetse Turatsinze ni umwe mu bakinnyi beza ku Mugabane wa Afurika kuko ari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwo muri Kanama 2023.
Ati “Muri basketball y’abakina ari batatu nkinira abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru. Mu bato nari uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, nkaba uwa gatatu muri Afurika.”
Nyuma y’umwaka mwiza Turatsinze Olivier yagize muri Espoir BBC amakuru menshi akomeje kumuganisha mu makipe akomeye. Abajijwe ahazaza he, yavuze ko agifite amasezerano muri iyi Kipe y’i Nyamirambo.
Ati “Aho umukinnyi bamufashe neza ni ho ajya. Espoir BBC ni ikipe nkunda yandeze kuva nkiri umwana kandi n’ubu ikomeje kumfasha. Kugeza ubu ndacyari muri Espoir BBC kuko ndacyafite amasezerano.”
Uretse gukina basketball, Turatsinze ni umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK aho yiga ibijyanye na Civil Engineering akaba ari mu mwaka wa gatatu.
Uyu mukinnyi yasobanuye uko gukina bitamubuza gukomeza amasomo ye nubwo bitaba byoroshye.
Ati “Ni ibintu bigoye ariko mu buzima n’ubundi nta cyoroha. Ngira amahirwe yo kuba imikino myinshi iba mu mpera z’icyumweru kandi ntabwo twiga. Ikindi kigorana ni umunaniro kuko mva mu myitozo ya mu gitondo yo ku giti cyanjye nkajya mu ishuri ni mugoroba nkasubira mu myitozo y’ikipe.”
Mu buzima bwo hanze y’ikibuga, Turatsinze Olivier, ni umusore ukunda gusenga cyane, abarizwa muri Kiliziya Gatolika, aho yakuriye nk’umuhereza ariko akaza kubicumbika kubera umwanya muto.
Turatsinze avuga ko kimwe mu bimuruhura ari ukureba imikino itandukanye ya Basketball ndetse ni umukunzi wa ruhago wihebeye APR FC na Manchetser United yo mu Bwongereza.
One Response
Thats my boy