Search
Close this search box.

Yahinyuje abibwira ko gukora isuku ari akazi k’abatarize: Urugendo rwa Umulisa wabiminujemo (Amafoto)

Mu kwakira abantu buri muntu wese agira icyo yibonamo; njye nakunze ibijyanye n’isuku kurusha kujya mu mafunguro n’ibindi bice bibamo. Aya ni amagambo ya Umulisa Aline ukora isuku muri imwe muri hoteli z’i Kigali.

Ushobora kumva tuvuga ngo Umulisa ukora isuku muri hoteli ugatangira kubibona nk’ibiciriritse nyamara yamenye ibanga ry’aka kazi ubu ni umwe mu bagasaruramo agatubutse.

Iyo benshi bumvise umuntu ukora isuku kuri hoteli cyangwa ahandi hantu bumva ko ari akazi yagiye gusaba kuko yari yagerageje ibindi byose byaranze agapfa kujya gushakirayo amaramuko.

Inkuru ya Umulisa Aline uhagarariye ibikorwa by’isuku muri Century Park Hotel and Residence i Nyarutarama, igaragaza ko abamaze igihe bafata aka kazi nk’agaciriritse bibeshya.

Umulisa Aline avuga ko gukora amasuku byamuhaye inyungu nyinshi zirimo kuba yitunze n’umuryango we

Nk’abandi bose Umulisa yize amashuri abanza n’ayisumbuye yumva yifuza kuzaba nk’umuganga, undi muntu ukora mu biro cyangwa mu yindi mirimo ifatwa nk’iyubashywe muri sosiyete.

Yaje kubona akazi ko gukora isuku muri hoteli aho yasasaga akanasukura ibyumba ndetse n’indi suku akenewe. Yaje kubona ko aka akazi akagize umwuga kamuteza imbere.

Umulisa avuga ko yize amashuri asanzwe gusa akaza kwisanga mu mirimo y’amaboko, niko kujya kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu gusa akibanda ku gukora isuku no gutegura mu nzu.

“Nagiye mu kwakira abantu, kumwe bahitamo ibyo buri wese akurikirana nakunze ibijyanye no gukora isuku kurusha kujya mu bijyanye n’amafunguro cyangwa ibindi bice biba muri hoteli. Nahisemo isuku ndayikunda nyishyiraho umutima wanjye wose, niyo mpamvu n’ubu nyikora.”

Umulisa yahinyuje abumvaga ko ari akazi k’abatarize

Imyaka umunani irashize Umulisa akora aka kazi avuga ko kimwe mu byamufashije ari ukugakunda no kuba umunyamwuga mu byo akora byose.

Umulisa yemeza ko agitangira yagiye ahura n’abantu bamuca intege bamubwira ko aka atari akazi ko kwihebera gusa ko kamuzaniye inyungu nyinshi mu buzima bwe.

Ati “Abantu bakora isuku ahantu hose usibye no muri hoteli ndavuga muri rusange. Ndabwira abantu ko ari akazi nk’akandi kose; njyewe ngakora nk’umuyobozi nshobora kuba ndusha umwe ufata itorosho kubera ishingano mfite.”

“Ariko nanjye natangiye nkora kuri urwo rwego ariko icyo gihe cyose ntabwo kigeze kareka kumbera ak’umumaro. Natangiye gutyo ariko ubu nshobora kuyobora iyi hoteli yose ari njye ubazwa iby’isuku, rero ni akazi keza.”

Usibye kuba gukora isuku muri rusange abantu babifata nk’ibiciriritse, hari n’abumva ko umukobwa cyangwa umugore wagiye kuba muri hoteli aba agiye mu yindi mico mibi yo kuryamana n’abagabo.

Umulisa yavuze ko usanga aka akazi bakavugaho byinshi ku bijyanye n’imico mibi ariko ko iyo ukirikije amategeko ukaba n’umunyamwuga ntaho uhurira n’izo ngeso.

Ati “Njye ntabwo izo mbogamizi njya mpura na zo cyane, ubundi amategeko avuga ko nta muntu winjira mu cyumba cy’umukiliya wenyine; si byiza kumusangamo, kereka we aguhamagaye ati ‘mumpindurire ibintu.’”

“Habaye ko unajyamo wenyine njyewe iki kibazo sindahura na cyo. Aka kazi nkarimo nk’umuntu ufite icyo agashakamo, nzi inshingano zanjye, umukiliya mpura na we ariko ntabwo ibyo byari byambaho.”

Imyaka umunani irashize Umulisa akora amasuku muri hoteli

Urugendo yanyuzemo ni rwo rutuma agira inama urubyiruko zo kutagira akazi rusuzugura ahubwo ko bagomba gukunda ibyo bakora.

Ati “Ntabwo byoroshye kugira umwana w’ubu ngubu inama kuko bafite ibindi bintu byinshi batekereza, uwashobora kunyumva namubwira ngo niyinjiremo abikore abikunze kuko iyo ukunze ikintu kirakuryohera kandi kikugirira n’inyungu.”

“Ibi biragutse mu gihugu cyacu, ndagira inama uwabyinjiyemo kubikunda kuko nibwo bizamugirira umumaro. Hari abo mbona baza kwimenyereza wababwira uti ‘nimukore iki cyumba wageramo ugasanga uwateye inzara arahagaze bagenzi be bari gukoropa kuko ashaka ubuzima bworoshye.”

Umulisa avuga ko aka kazi yagatangiye bagasuzugura gusa kuri ubu akuramo amafaranga amutunga ndetse akanishyurira abana be amashuri nta wundi asabye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter