Search
Close this search box.

Inama za Uwayezu ku kubangikanya akazi no kwikorera

Nta wakwihandagaza ngo avuge ko ari ibintu byoroshye kuba waba ufite akazi gahoraho ukora kuva saa tatu za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba, hanyuma ukagerekaho kuba wagira akandi kantu utangiza ku ruhande, icyakora mu kiganiro KURA yagiranye na Uwayezu Nadine, aratwibira ibanga ryafasha umuntu kubigeraho.

Uwayezu Nadine usanzwe ufite akazi gahoraho akora, ni we watangije “Own It”, ubushabitsi buciriritse akora mu gufasha abantu kubona ibyo bakenera ngo babashe kwita ku misatsi yabo, imisego ndetse n’indi mirimbo ituma abantu barushaho kugaragara neza.

Ahamya ko byose bijya gutangira, igitekerezo cyashibutse mu masomo yo kwihangira imirimo yitabiriye mu 2019 aho agira ati “Itsinda ryanjye ryahawe 50$ kugira ngo ritangire ubushabitsi bubyara inyungu. Icyo gihe twakoze imitako yo mu rugo twifashishije ibiti n’imigozi; ibintu navuga ko byankanguye bikanashimisha.”

Uwayezu Nadine yatangiye gucuruza mu gihe cya Covid-19

Uyu mukobwa wari usanganwe urukundo rwihariye ku misatsi y’umwimerere, akanagira ubushake bwo gushishikariza no gufasha abandi gukunda iyabo, yasunitswe cyane n’uwo muhamagaro no gushaka gukora ikintu yumva ko gifite igisobanuro aho kujyanwamo mbere na mbere no guhiga amafaranga cyangwa kwigobotora ibibazo by’ubukungu nk’uko hari bamwe bashobora kwibwira ko ari cyo gisunikira urubyiruko mu bikorwa nk’ibyo.

Ati “nifuzaga kwigaragariza njyewe ubwanjye ko nabasha gutangira ikintu ntazi neza niba kizakunda ariko ngakora ibishoboka byose ubundi nkareba ikivamo.”

Kuba rero igihe cyo gushyira mu bikorwa igitekerezo cye cyarahuriranye n’igihe Isi yari yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, ntibyari ibintu byoroshye nk’uko yabikomojeho. Ati “birakomeye kwizera ko ubusahabitsi bushoboka by’umwihariko mu gihe cy’icyorezo, ariko se kandi wabimenya ute utagerageje?”

Ahamya ko bigoye muri iki gihe kuba watangiza ubushabitsi ku ruhande kandi usanzwe ufite akazi kagusaba gukora amasaha umunani ku munsi, ariko akavuga ko kuba nk’ikigo cye cya Own It gikora mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga, bimworohoreza kuba yabibangikanya n’akazi ke gasanzwe.

Avuga ko yiha igihe cyo kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gushaka kumenya icyo abakiliya bifuza nibura inshuro eshatu mu cyumweru mu gihe cy’amasaha y’akaruhuko ko gufata ifunguro rya ku manywa kandi buri uko afashe telefoni akibuka gutera akajisho ku rubuga acururizaho kugira ngo amenye ko nta mukiriya wagize icyo akenera ngo akibure.

Abajijwe ku muvuno urubyiruko rw’u Rwanda rwakoresha rukabasha kwinjira mu bushabitsi hirya y’akazi gasanzwe, yavuze ko icya mbere ari ukubasha gutahura ahantu hari icyuho kandi ugahita ushaka uko wakiziba utarindiriye kubona igishoro gihanitse.

Agaragaza ko ushobora kuba ufite ibihumbi 300Frw ukabiheraho, ariko kandi akagira inama abantu yo kwirinda kwihutira gufata inguzanyo za hato na hato bataranamenya aho ubushabitsi bwabo bushobora kugera.

Uretse ibyo, Nadine anavuga ko ari byiza kugisha inama, kwegera abandi ba rwiyemezamirimo bakakwibira ibanga no gushaka amahugurwa ku byerekeye imishinga n’ubushabitsi buciriritse.

Yemeza ko ibyiza ari uko wagerageza bikanga kuko nibura icyo gihe ubasha kuvuga ko wagerageje amahirwe yawe kandi ko iyo ari intambwe uba uteye ishobora kuzakuganisha ku bintu bihambaye, byagutse kurushaho mu gihe cy’ahazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter