Search
Close this search box.

Roho nzima mu mubiri muzima: Imirire yagufasha kubitunga byombi

Indyo nziza ni isoko y’ubuzima buzira umuze, haba ku mubiri w’umuntu, ubwonko bwe, intekerezo ndetse n’amarangamutima ye. Kwita ku mirire rero bihindukira ubigize kugira imibereho myiza, haba imbere cyangwa inyuma ku mubiri.

Muri iyi nkuru turabasangiza indyo zitandukanye ushobora kwimenyereza ku buryo ifunguro ufashe rigirana isano n’imibereho myiza umuntu ashobora kugira, imbaraga ashobora kugira ndetse n’uko ashobora kugaragara inyuma ku mubiri we.

Izi ni zimwe mu ndyo ushobora kuyoboka zikagufasha kugira roho nzima ndetse n’umubiri muzima:

Indyo izwi nka “Ketogenic Diet” ni indyo umuntu ayoboka iyo yiyemeje gusezerera burundu amafunguro yiganjemo isukari nyinshi n’amavuta menshi. Ni ukuvuga ko ibirimo amakaroni, ibinyobwa bidasembuye ariko bibamo isukari nyinshi, injugu, n’ibyo kurya biba byatunganyirijwe mu nganda; wabigendera kure mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwawe bwiza.

Indi ndyo Ushobora kwimakaza ni izwi nka “caveman diet” igusaba gusa n’usubira inyuma mu bihe, ukayoboka uburyo bw’imirire bw’abakurambere bacu, aho batungwaga n’amafi, inyama zabaga zabanje gutarwa ku muriro igihe kirekire, ibinyampeke, amababi y’ibihingwa. Ugomba kandi guhita wibagirwa iby’ifunguro riherekejwe na za hamburgers, za yawurute n’ibindi byo mu nganda ku buryo uzaba umeze nk’ubayeho mu mateka ku bijyanye n’imirire.

Ubundi buryo bw’imirire ni umenyerewe cyane ku baturiye Inyanja ya Mediterane, aho usanga ifunguro ryabo riba ryinganjemo imboga mbisi, imbuto zisaruwe ako kanya ndetse banakenera kurya ibirimo amavuta ugasanga barakoresha amavuta ya olive gusa azwiho kutagira inenge ku bijyanye no kugira ingaruka ku buzima bw’uwayariye.

Indyo ishingiye ku bimera gusa. Aha ni hamwe wiyemeza kuyoboka imboga n’imbuto ndetse n’ibinyampeke ubundi ugaca ukubiri n’inyama n’ibindi bikomoka ku matungo.

Ushobora kandi kunyuzamo ugasa n’ubwiyiriza. Biragoye ko iyi na yo twayita indyo runakagusa kuba wanyuzamo ukabwiyiriza ni ingenzi ku buzima bw’umuntu aho ugerageza kwibuza kurya cyangwa ukarya utuntu duto duto nk’urunyanya, igi, broccoli ariko utagamije kugira ngo wuzuze igifu. Ibi bifasha ubuzima bw’ubigize gukomeza kumererwa neza; bwaba ubwo mu mutwe, ubw’amarangamutima n’ubusanzwe bw’umubiri muri rusange.

Abahanga mu by’ubuzima ndetse n’ibijyanye n’imirire bemeza ko ubashije gukurikiza ibyo ubuzima bwawe bwarushaho kumererwa neza, bwaba ubushingiye ku buzima bwo mu mutwe, amarangamutima n’ubuzima bwo ku mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter