Search
Close this search box.

“Nubwo nanduye Sida si iherezo ry’ubuzima”

Nubwo ubukangurambaga bwakozwe, inyigisho zigatangwa hari benshi bafata kwandura Virusi itera Sida nk’iherezo ry’ubuzima ku buryo banagaragaza ko baramutse banduye bashobora no kwiyambura ubuzima, gusa ibi ntibabibona kimwe na Byukusenge Charlène uyimaranye imyaka 28.

Byukusenge Charlène, ni umukobwa w’imyaka 28 uvuka mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Huye. Avuga ko nubwo yavukanye Virusi Itera Sida uyu munsi afite ubuzima bumeze neza bitewe no kubahiriza inama agirwa n’abaganga ndetse agafata imiti neza.

Byukusenge avuga ko yamenye ko afite Virusi itera Sida afite imyaka 12. Ntatinya kuvugira mu ruhame ko afite agakoko gatera SIDA mu mubiri we cyangwa ngo abuze abanyamakuru kumufotora cyangwa se gukoresha amazina ye mu nkuru zabo.

Yavuze ko yamenye ko yanduye SIDA mu 2006 ariko arabyakira kuko yari asanzwe azi ko nyina ariyo yamwishe.

Ati “Mbimenya ntabwo nihebye kuko nari nsanzwe mbikeka kuko Mama niyo yamwishe. Icyo gihe baradupimye ku ishuri bayinsangamo.”

Ntabwo yigeze acika intege zo gukomeza kwiga kuko yakomeje gukurikiza inama agirwa na muganga.

Mu 2012 yatangiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA ku buryo kuri ubu ameze neza.

Ati “Mu myaka 10 maze ku miti nta kibazo ndahura na cyo; nta na rimwe ndagira virusi zibarika, mba meze neza ndi umutekinisiye mu mashanyarazi.”

Mu kiganiro twagiranye yavuze ko yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse arangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi.

Ni umwana wa gatatu iwabo ariko abavandimwe be babiri bo ntabwo banduye virusi itera SIDA.

Yagiriye inama abagerageza gupimisha SIDA ijisho gukanguka bakareka kwibeshya cyane.

Ati “Murabona ko mundebye nta hantu mubona SIDA.”

Yagiriye inama umuntu wese wanduye virusi itera SIDA kubahiriza inama agirwa na muganga kandi agafata imiti neza.

Ati “Nshaka kubwira umuntu wese ufite virusi itera SIDA, arasabwa kunywa imiti kuko ni inshingano ze kunywa imiti neza kugira ngo akomeze kurinda bagenzi be kuko iyo uyinywa neza ntabwo upfa kwanduza abandi kandi nawe ubwawe uba wirinda kuko nturwaragurika; iyo udashaka kubwira abandi ko uyifite ntabwo babikubonaho kandi iyo unyoye imiti nabi niyo utabivuga yo [SIDA] irabyivugira.”

Byukusenge yagarutse ku bantu banga kwipimisha bibwira ko nibasanga baranduye bazananirwa kwiyakira ndetse bakanarwara indwara z’ibyuririzi, ababwira ko bibeshya cyane.

Yabagiriye inama yo kwipimisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze noneho uwanduye atangire imiti naho utarandura afate ingamba zihamye zo kwirinda.

Ati “Ugiye kwipimisha bagasanga waranduye, kwa muganga bahita bagutangiza imiti ubuzima bugatangira bukaza, virusi zigatangira kugabanuka mu mubiri.”

Yasabye abantu kwirinda ababaca intege n’ababaha akato bababwira ko baboze kuko banduye SIDA, abasaba kubima amatwi bagakurikiza inama za muganga.

Ati “Utangiye imiti wubashye gahunda zo kwa muganga wirinze abaguca intege n’abakubwira ko uri ikibore n’ibindi kuko murabona ko ntaboze ugahita umera neza.”

Yavuze ko afite icyizere cyo kuzashaka umugabo bakabana neza kandi ntamwanduze.

Yagize ati “Nshobora kubana n’umugabo simwanduze, nshobora kubyara abana igihe nubashye inama za muganga simbanduze, nshobora kurira amapoto nkaha abantu amashanyarazi nta kibazo mfite nta gihunga nta sereri.”

Byukusenge avuga ko nubwo uyu munsi abafite Virusi itera Sida bafashwa kubona imiti ndetse bakabaho neza nk’abandi bose urubyiruko rukwiriye gukunda ubuzima bwarwo rwirinda kwandura.

Byukusenge Charlène ahamya ko kwandura Virusi Itera Sida abantu badakwiriye kubibona nk’iherezo ry’ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter