Search
Close this search box.

Gake gake nirwo rugendo!

image of tired african american man with thoughtful expression, keeps gaze down, feels tired after intense training, sits at road sign, beautiful sunrise in background with copy space for information

Biragoye kwiyumvisha neza ko uzagera ku byo wiyemeje mu ntangiriro z’umwaka, by’umwihariko ibyerekeranye no kwita ku mubiri wawe birimo no kugabanya ibiro mu gihe imibare igaragaza ko ababarirwa hagati ya 50 na 80% bananirwa batabashije kubigeraho.

Inzu nyinshi zikorerwamo imyitozo ngororangingo (gyms) zivuga ko abenshi mu baba baziyobotse muri Mutarama, bijya kugera muri Mata bamaze kuvanamo akabo karenge, ku buryo ngo bisaba indi mitekerereze kugira ngo umuntu abashe kwesa umuhigo wo gukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu, batanga inama zagufasha kugera ku ntego mu kwita ku mubiri wawe kabone nubwo imibare igaragaza ko abenshi mu babigerageza bakunze kunanirwa.

Gira intego zisobanutse

Ni ngombwa ko umenya ibyo wifuza kuzageraho nyirizina, niba wifuza kugira umubiri wumutse ukagira imbaraga, gutakaza ibiro cyangwa ibijyanye no kwita ku mikaya yawe. Uko urushaho kumenya neza icyo ushaka, ni na ko uba urushaho gusatira kukigeraho.

Ugomba kandi kwibuka ko ari byiza kubyinjiramo gahoro gahoro nk’umwana w’igitambambuga, ukagenda utera intambwe ku yindi kuko bikubashisha gushyira mu ngiro intego nini.

 Tangira kugira icyo ukora usatira intego zawe

N’ubundi kuri iyi ngingo, ugirwa inama yo kugenda utera intambwe gahoro gahoro ugana ku ntego wihaye. Aha hatangwa urugero ko nk’igihe ufite intego zo gutangira kuyoboka inzu z’imyitozo ngororangingo, ushobora gutangira ugura inkweto, kwishyura umutoza uzajya ugufasha muri iyo myitozo, nyuma ukayoboka gym.

Gira amahitamo mazima mu buryo wimenyereza

Ntukwiye guhita utangira kubyuka saa kumi z’igitondo ujya kwiruka, cyangwa ngo uhite utangirira ku myitozo ngororangingo ikakaye. Ushobora guhitamo gutangira gukora mu buryo buhoraho ariko ugafata igihe cy’iminota 15 ukora imyitozo yoroheje.

Uko ugenda wimenyereza imigirire runaka, ni nako uzagenda urushaho koroherwa nayo ukamenya ibikunogeye n’ibikugora.

Itekereze wageze ku ntego zawe

Ugomba guhanga amaso cyangwa ugatekereza uko ibintu byamera mu gihe waba ubashije kugera ku ntego wihaye yaba ari intego nto wagezeho cyangwa inini. Ibi bishobora gukomeza kugutera imbaraga bigatuma wumva witeguriye guhangana n’imbogamizi iyo ari yo yose.

canva man lying on rubber mat near barbell inside the gym 1024x683 2
Kugira ngo uzagere kure mu bijyanye no gukora imyotozo ngororamubiri bisaba gutangira gake gake kugeza umenyereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter