Buri wese muri twe avukana inzozi, ariko biba ibyishimo bisendereye iyo icyo yakuze arota akigezeho nk’uko yabitekerezaga mu bwana bwe, ibi nibyo byabaye kuri Dr David Hakizimana, umwe mu bagaga batanu b’inzobere u Rwanda rufite mu bijyanye no kubaga indwara zifata ubwonko, urutirigongo n’imitsi ibikomokaho.
Iyo uganira n’uyu mugabo ukora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akubwira ko yakuze akunda cyane umwuga w’ubuvuzi, abitewe no kuba se umubyara ari ibintu yifuzaga kuzakora ariko kubera amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aza kwirukanwa mu ishuri atabigezeho.
Uyu mugabo iyo muganira akubwira ko ibyo agezeho uyu munsi byose abikesha u Rwanda kuko ariho yakuriye ndetse anahiga amashuri ye yose.
Ati “Abatazi uwo ndiwe nababwira ko ndi Umunyarwanda. Navukiye mu Rwanda, ndahakurira ndanahigira tujya tubiteramo urwenya na bagenzi banjye ngo ndi ‘Made in Rwanda’ kubera ko ibintu byose nabikoreye mu Rwanda.
“Amashuri abanza nayigiye ku ishuri rya Remera Catholique, bubatse amashuri yo ku Kimironko mba njyiye kwigayo ariko Jenoside iba irabaye twimukira i Gikondo, ikindi gice cy’amashuri abanza nkiga mu ishuri rya Mburabuturo. Amashuri yisumbuye nayakomereje i Nyamirambo muri College St Andre ari naho nize imyaka itandatu ndangiriza muri Bio-Chimie mpita nkomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare niga ubuvuzi rusange.”
Nyuma yo kwiga amasomo yihariye ajyanye no kuvura ubwonko n’umugongo, Dr Davis Hakizimana ubu akora mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Nubwo Dr Hakizimana yabashije kugera ku nzonzi ze, ntiyirengagiza ko hari umubare munini bakura barota kuba abaganga ariko bikarangira batabigezeho.
Mu kiganiro twagiranye, Dr Hakizimana yavuze ko iki kibazo giterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo no kuba uko umuntu agenda akura inzozi z’icyo yifuza gukora zigenda zihinduka.
Ati “Ikintu kijya gituma abantu batagera ku nzozi zabo zo kuba abaganga ntabwo ari kimwe ni byinshi. Usanga ibyo dukunda n’ibyo twifuza gukora bihinduka. Ntabwo buri gihe biguma ari bya bindi, oya. Bitewe n’aho uri n’ibyo urimo iki gihe ushobora gutekereza kuzaba umuganga ariko hashira igihe ugasanga ubonye ko bukugoye cyane, wamara kumenya neza ubuganga icyo ari cyo ukavuga uti ndabona atari byo byanjye.”
“Icya kabiri ni amahirwe, hari igihe ubishaka ariko imbogamizi ugasanga zirakurusha imbaraga. Ngira ngo murabizi ko kugira umuntu ajye kwiga ubuganga bisaba kuba yaratsinze neza cyane mu bintu byose kuko haba hari benshi baba babishaka.”
Dr Hakizimana David akomeza avuga ko “Hari igihe nubwo uba uri umuhanga mu ishuri ubyuka nabi ukajya gukora ikizamini ku munsi wawe mubi, ugasanga niba bafatira kuri 90/100 ugize 70%. Ibindi ni uko hari igihe tugera dukeneye inama z’abakuru ngo batugire inama ku murimo dushobora guhitamo tutigeze tubona n’ibindi binyuranye.”
Iyo agaruka ku nama umwana ushaka kuba umuganga akwiriye gukurikiza, Dr David avuga ko ari ingenzi guhitamo amasomo azakwemerera kugana uyu mwuga uhereye hasi, kandi ukagerageza kuganira n’abawukora.
Ati “Kuba umuganga ni byiza cyane. Umbajije ngo ese ngusubije inyuma wakongera ugafata ibyemezo wafashe mbere? Igisubizo cyaba yego. Ni umwuga mwiza kuko ibyo ukora ubona umusaruro wabyo mu bo ukorera. Uwifuza kuba umuganga yagerageza kudacibwa intege n’ibyo yumva hirya no hino ahubwo bikamubera ibimutera imbaraga kugira ngo ibitagenda neza azabe umwe mu babikosora.”
“Ikindi ni uko umuntu ugiye kurangira amashuri yisumbuye cyangwa uyarangije yifuza kuba umuganga akwiye kujya gusura ibitaro agasaba ko bamwemerera kureba ibikorerwayo. Tukakira umwana muto akareba akabona ukuri ku bikorerwa mu bitaro. Icyo gihe umwana afata icyemezo azi neza icyo agiye gukora.”
Avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga kimwe mu byamufashije kugera aho ari uyu munsi harimo ubuyobozi bwiza bw’igihugu no gukora cyane.
Ati “Icya mbere ni amahirwe kuko burya ibyo umuntu agerageza gukora byose habamo n’amahirwe. Ikindi ni ubuyobozi bwiza bwatumye abantu biga bakagera kuri byo bifuza. Iyo Leta idashyiraho izo gahunda byari kungora. Kuba naragize amahirwe yo kuba muri iki gihe cyiza nicyo nita amahirwe. Icya kabiri cyamfashije ni uguhozaho no guhorana intego.”