Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani irakomanga, aho abakirisitu n’abandi bantu benshi batandukanye biteguye kwizihiza ivuka rya Yezu ndetse hirya no hino hakomeje gucurangwa indirimbo zijyanye n’iyo minsi zinjiza abantu mu birori byayo.
Ku rundi ruhande ariko abantu gahunda zo guhaha zikomeje gucicikana ari nayo mpamvu mu rwego rwo kukorohereza muri iyi gahunda yo guhaha, twaguhitiyemo urutonde rw’ibyo wakwitaho nk’impano wagenera abawe ukunda.
Birashoboka ko nta na gahunda wari ufite yo kujya guhaha kubera impamvu runaka dore ko nta wizihiza Noheli n’Ubunani nk’undi, tukumva ko ibi byakubera amahirwe yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bacu bakiri bato n’ubushabitsi bwabo bugikeneye gukura aho twavugamo nk’ubu bukurikira, ushobora gutangamo umusanzu wawe usnashimisha abo ukunda.
Amavaze
Niba ufite inshuti ikunda ibijyanye n’ubukorikori n’ubugeni, ushobora kubona ibyo wakenera byose bigiye muri uwo mujyo kwa Kalisa Winnie mu kigo cye cyitwa Laini Studio.
Ibyo akora hifashishijwe ibumba bishobora kukubera imitako myiza iwawe mu rugo ariko bishobora no gufasha mu bundi buryo ku bakunda ibitandukanye.
Ushobora kubasura uciye ku rubuga rwabo cyangwa ku rukuta rwabo rwa Instagram kuri laini_studio.
Indabo
Abantu bakomeje kugenda barushaho gukunda ibimera by’umwihariko indabo kubera ko bagenda basobanukirwa ubwiza bwo kumva akayaga mu rugo cyangwa kumva ko hari ubuzima.
Mu gihe wifuza guha uwo ukunda impano nto ariko isobanuye byinshi, gana ‘Taba Plants’. Bafite indabo nziza zo mu nzu ushobora guha uwo ukunda akazishimira ntatume zuma.
Wasura urubuga rwabo cyangwa urukuta rwa Instagram kuri taba_plants cyangwa ugasura iduka ryabo riri ku Gisimenti.
‘Bougie’
Ibyo guterekamo ‘bougie’ ntibikunze guhabwa agaciro nk’impano ariko ku muntu wifuza impumuro idasanzwe mu cyumba cyangwa mu nzu muri iyi minsi , ‘Kwezi Sana’ ni bo banyabukorikori bagufasha kubona ibitereko bya buji byuje igikundiro.
Bitanga amahoro, umutuzo kandi birasirimutse ndetse ushobora kubibona uciye ku rubuga rwa Kwezi Sana cyangwa ukifashisha urukuta rwabo rwa Instagram, kwezisana.
Imyambaro
Ntawakwirengagiza ukuntu tukiri bato twakundaga ko ababyeyi bajya kutugurira imyenda mu minsi mikuru, ushobora gusubiza inyuma mu bihe abo ukunda ukabagenera impano y’imyambaro cyangwa indi ijyanye na byo wisunze ‘Ikamba Apparel’ bakorera mu Rwanda ibinyanye n’imyambaro.
Wababona byoroshye unyuze ku rukuta rwabo rwa Instagram: ikamba-apparel.
Hari izindi mpano ushobora guha abawe muri iki gihe cy’iminsi mikuru zirimo nk’izijyanye n’ibitabo n’amakarita wabona unyuze kuri Instagram ya Charisma_bookstore cyangwa ukabasanga muri Kigali Heights.
Wanagana kandi V&Co bakagufasha gufunga impano zawe neza mu buryo wifuza, banagukorera ibirugu bya Noheli uramutse ubavugishije unyuze ku rukuta rwabo rwa Instagram V&Co Rwanda.
Wanagenera uwo ukunda impano y’imisego myiza y’abasirimu ubifashijwemo na ‘Icondo’ kandi nawe ntibibujijwe ko wakwigenera impano. Icondo wababona wifashishije Instagram yabo: icondo_250.