Search
Close this search box.

Yaretse akazi keza muri banki atangiza umushinga wo gukora Parfum: Ubuhamya bwa Sifa

sifa avuga ko igiciro cy aya mavuta kitari hejuru 48c5f

Guhanga umurimo bisaba ibitekerezo byagutse no gushirika ubute ukiyemeza gusohoza ibyo wiyemeje. Kwiyemeza kwikorera biba mu ntekerezo za benshi ariko ababishyira mu bikorwa si bose.

Sifa Chantal ari mu batekereje kwikorera aranabiharanira kugeza aho afata icyemezo cyo kureka akazi kamuhembaga neza, agashinga ‘Charehan Ltd’ kompanyi ikora ‘parfum’, igacuruza n’ibindi bintu bitandukanye.

Sifa ufite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza iyo muganira akubwira ko n’ubwo yakoze imirimo itandukanye nko kuba umwarimu n’umukozi wa banki yumvaga umutima we utari hamwe ataratangira kwikorera.

Yagize ati “Nari umuntu igihe cyose wabaga afite inzozi nyinshi, iyo nabaga nicaye muri banki numvaga atari wo mwanya wanjye. Naje kwicara nsanisha inzozi numvaga mfite n’ibyo nakoraga numva bidahura neza ndasezera. Nubwo nta kandi kazi nari mfite ariko numvaga mfite ibitekerezo”.

Sifa nyuma yo kureka akazi ko muri banki yatangiye kureba amahirwe yose yaba ari mu nzego zitandukanye z’igihugu, aza kubona ko gukora ‘parfum’ byavamo ubucuruzi bwiza cyane ko biri no mu murongo wa gahunda y’igihugu yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ibi yabihuje no kuba mu buzima busanzwe yishimira kubona no guhura n’umuntu ufite impumuro nziza. Ni uko yagannye inzira yo gukora ‘parfum’.

Ubwo yarekaga akazi Sifa ntiyigeze ahangayikishwa n’igishoro n’ubwo inshuti ze zamwerekaga ko kuba atagifite ari ikibazo ariko we yizereraga mu bitekerezo.

Nyuma yo gufata umwanya akihugura mu bijyanye n’uko bakora ‘parfum’ n’ubucuruzi bwayo, mu 2019 yatangiye gukora uwo yise ‘HODI’ urimo uw’abagabo n’abagore ariko akawukora mu buryo buciriritse kugira ngo arebe uko abantu bazawakira.

Ati “Kugeza uyu munsi ndimo ndakora parfum y’abagore n’iy’abagabo. Ni parfum ifite impumuro n’uruvange byihariye utasanga ahandi ku Isi kubera uburyo ikorwamo.’’

Sifa yemeza ko parfum ya HODI ifite umwihariko mu buryo ihumura bituruka mu ruvange rw’ibiyigize.

Zimwe mu mbogamizi Sifa abona muri gahunda y’ubucuruzi yatangiye ndetse na Made in Rwanda muri rusange ni uko hari bamwe mu Banyarwanda batarumva neza agaciro k’ibikorerwa iwabo kuko bacyeka ko bitujuje ubuziranenge nyamara bakarenga bakagura ubwoko bw’ibyiganwe bituruka hanze.

Ati “Ntabwo nenga amoko y’ibicuruzwa biva hanze ariko hari ikintu abantu bagomba kumenya ese icyo kintu ni umwimerere cyangwa ni ikiganano? Rero twebwe icyo tuba twakoze aba ari umwimerere ntitwigana undi muntu. Si ikindi gicuruzwa twiganye ni naho twagumye tuvuga ku bintu abantu bumva ko ibikorewe mu Rwanda bidafite ubuziranenge kuruta uko bakura ikintu hanze.’’

Yongeyeho ko Abanyarwanda badakwiye kuba banga mwabo. Ati “Abanyarwanda dukwiye kuba bamukunda mwabo aho kuba ba banga mwabo.”

Mu kiganiro na Sifa ntahwema ku kubwira inzozi zikomeye afite zo kugira uruganda rukora ibikoresho by’ubwiza kandi akemeza ko azazigeraho kuko kuri we yemera ko umwanzi w’abantu n’igihugu ari ubukene kandi uburuta ubundi akaba ari imyumvire yo kwipfobya.

sifa avuga ko igiciro cy aya mavuta kitari hejuru 48c5f

Sifa Chantal afite gahunda yo kwagura ibyo akora, agashinga uruganda rukora perfum

hodi y abagabo imaze kwigarurira abatari bake kubera impumuro idapfa gushira mu myenda 81cbb
umubavu wa hodi w abagore ni uku ugaragara 92b86
Iyi Parum ya Hodi iboneka mu bwoko butandukanye, iyi ni iy’abagore n’abakobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter