Search
Close this search box.

Ese birashoboka kuba inshuti n’umu-Ex wawe?

should you stay friends with your ex feature rlv 2022 1600x1066

Buri wese aba afite icyo abivugaho n’uko abyumva bitewe n’ibyamubayeho, benshi babijyaho impaka, bamwe bavuga ko bishoboka kuba inshuti nyuma y’uko abantu bavuye mu rukundo ariko hakaba na benshi bahakana bivuye inyuma ko bidashoboka.

Abameza ko ubucuti bushoboka bavuga ko byose biterwa n’ikibatandukanyije. Bakavuga ko mu gihe abantu babiri batandukanye nta makosa umwe ashinja undi bishoboka ko bakomeza bakaba inshuti.

Harad uri mu bo nabashije kuganira nabo yambwiye ko iyo utandukanye n’uwo ukunda nta makosa yabayeho ari ubwumvikane bishoboka cyane ko mwakomeza kuba inshuti.

Ati “Mu gihe impamvu itumye mutandukana itagize ingaruka ku ishingiro ry’ubucuti bwanyu birashoboka ko mwakomeza mukaba inshuti, mu gihe hatabayemo gusuzugurana no kubabazanya birashoboka cyane.”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa, yahuje igitekerezo na Harad yemeza ko nawe ubucuti busanzwe bushoboka ndetse cyane. Yihereyeho yavuze ko hari bamwe mu bantu bigeze gukundana nyuma baza gutandukana bemeranya gukomeza kuba inshuti.

Yagize ati “Njye ni inshuti yanjye kandi cyane, twatandukanye kuko twabonaga twifuza ibintu bihabanye cyane, niyo mpamvu twahisemo gutandukana ariko ubu turacyari inshuti kandi tubana hafi.”

Yavuze ko impamvu yo gutandukana ariyo igena niba muzaba inshuti cyangwa niba muzabaho nk’abatarigeze bamenyana.

Ati “Byose njye numva biterwa n’impamvu mutandukanye, ariko mwembi mubishatse mwaba inshuti.”

Kayitare we yavuze ko ubucuti bushoboka ku bantu batandukanye ariko bigashingira cyane ku buryo bamenyanye na mbere.

Yagize ati “Iyo abantu mu busanzwe ari abantu bakuze mu mutwe kandi bifurinzanya ibyiza bakaba batandukanye mu bwumvikane bibaho ko bakwifuza kuguma ari inshuti kubera icyo bamariranye mu buzima.”

Yavuze ko iyo abantu basangiye byinshi mu buzima ubucuti butagomba kurangira kuko batagikundana.

Ati “Iyo umuntu ari mukuru ntabwo yitwara nk’umwana ngo yange umuntu wamugiriye akamaro kuko batagikundana, iyo ari umuntu wifuza gukomeza kuba hafi mushobora kwitwararika mukaba inshuti.”

Uwase Kevine nawe twaganiriye yambwiye ko mu gihe abantu babyumvikanyeho ntawe ubeshya undi nta cyababuza kuba inshuti na nyuma yo gutandukana mu rukundo.

Yagize ati “Mu gihe nzi ko dutandukanye tudashwanye igihe cyose wankenera naba mpari, erega abantu bagomba koroshya ibintu. Ntabirenze pe!”

Mubajije niba yakundana n’umusore ufite inshuti magara y’umukobwa bigeze gukundana, yavuze ko mu gihe yizera uwo musore ntacyamubuza kumukunda.

Yagize ati “Kwizerana nicyo kintu cya mbere cyiza, ibindi byose biza nyuma.”

Uwase yakomeje avuga ko ubucuti bushoboka mu gihe bombi bazi aho bugomba kugarukira.

Yavuze ati “Hari igihe ubucuti bushoboka mu gihe bombi bazi neza ubucuti bwabo aho bugarukira n’icyo buvuze, ku buryo hatabamo kubeshyana.”

Nubwo hari abavuga ko ubucuti busanzwe bushoboka, hari n’urundi ruhande rw’abemera ko iyo umusore n’umukobwa batandukanye biba byiza iyo buri wese aciye ukwe.

Muvunyi Arsene yavuze ko kuri we asanga ubucuti bw’abantu bahoze mu rukundo budashoboka.

Ati “Iyo abantu bakundanye ibyo aribyo byose baba barakundanye kandi kwivanamo ikintu nk’icyo ntibyoroshye, iyo bakomeje gucudika baba babeshyana kandi babeshya n’abandi.”

Yakomeje avuga ko mu gihe bakomeje kubonana, kuvugana nibindi bishobora kongera kuzura amarangamutima bari bafitanye.

Ati “Amarangamutima arongera akazamuka rimwe na rimwe ugasanga baciye inyuma abo bari gukundana nabo muri icyo gihe.”

Namubajije niba yakundana n’umukobwa ufite inshuti bigeze gukundana, mu gusubiza ati “Ntibibaho! Ntabwo twakundana kuko usanga kenshi aba agikunda uwo yise inshuti nubwo yashaka kubihisha.”

“Ibi byambayeho nkundana n’umukobwa ufite inshuti magara nyuma nza kumenya ko bakundanye baza gutandukana, nabwo nabimenye kuko yemeye ko yanshiye inyuma.”

Ibi abihuriyeho na Aline Umuhoza wavuze ko yakundanye n’umusore ugicudikanye n’uwo batandukanye biza guteza ibibazo mu mubano wabo.

Ati “Frank (uwo bakundanye) buri gihe yabaga ari kumwe na Jessica (inshuti ya Frank) ngo ni inshuti magara, yamwitagaho kurusha uko yanyitagaho yamuhaga umwanya kurusha uko yampaga umwanya.”

Yakomeje ati “Kuko namukundaga sinabashije kumuvaho hakiri kare ariko byagaragaraga ko akunda Jessica, gusa isomo nararyize sinzongera.”

Nubwo bigoranye ko abantu bakundanaga bashora kuba inshuti na nyuma yo gutana cyane cyane iyo hari icyo bapfuye, hari abagaragaza ko bishoboka.

should you stay friends with your ex feature rlv 2022 1600x1066 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter