Umuntu ashobora kwifata akavuga ko abantu bose bazi “Job in Rwanda” bikaba byatuma hari abandi bavuga ko yihandagaje, ariko ukuri guhari ni uko urubyiruko hafi ya rwose ruri mu bihe byo gushakisha akazi, ruba rufite amakuru kuri uru rubuga.
Kwicara mu rugo ukarambya, bishobora kukubihira. Ahubwo nk’umwana w’umuhungu ukibyiruka, ushobora kubona amahirwe uyakesha kuba wabadutse ukajya gushakisha aha na hariya ugamije kureba ko nawe wakirigita ku ifaranga aho kwirirwa mu rugo wicaye urimo wikinira imikino ya FIFA cyangwa ibyo gusiganwa ku modoka.
Ku ruhande rw’abakobwa bakiri bato ho biratandukanye kuko usanga akenshi uwo mwanya abahungu bamara bicaye barambije cyangwa bakina imikino itandukanye kuri televiziyo, akenshi abakobwa bakunze kuba bahugiye mu turimo hafi ya twose two mu rugo.
Ibarurishamibare rya Take Profit rigaragaza ko mu Rwanda impuzandengo y’ubushomeri yagabanutse ikagera ku rugero rwa 18,1% muri Kanama, 2022. Impuzandengo yo hejuru yabaye 22,1% mu gihe iyo hasi yabaye 1%.
Trading Economics bo batangaza ko mu Rwanda ubushomeri bwagabanutse ku rugero rwa 18,10% mu gihembwe cya gatatu cya 2022 bivuye kuri 23% mu gihembwe cya kabiri, imibare bakesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
Ese mu by’ukuri iyi mibare yaba isobanuye ko urubyiruko rw’u Rwanda koko ruri kwigobotora ikibazo cy’ubushomeri? Reka tuganishe tunahamishe intekerezo zacu cyane kuri aba 18,1% bugarijwe n’iki kibazo cy’ibura ry’akazi tunibaza niba bishoboka ko bashobora kubona akazi kandi keza, ndetse tunareba niba hari ikiri gukorwa ngo bishoboke.
Ubusanzwe tuzi neza ko ubunebwe no kuba nk’imburamukoro, bishobora kuganisha abakiri bato kwishora mu biyobyabwenge n’indi myitwarire ihanwa n’amategeko. Igisubizo kuri ibi byose ni Intego z’Iterambere Rirambye icyiciro cya munani (SDG8) aho intego nyamukuru ari ukuzamura ubukungu, itangwa ry’imirimo hatezwa imbere imibereho myiza ya bose.
Izi ni zimwe mu ntego zijyanye na SDG8 hibandwa cyane ku kijyane n’akazi ndetse n’Ihangwa ry’Imirimo iteza imbere gahunda z’iterambere zishyigikira ibikorwa bibyara umusaruro, akazi gatanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza y’abantu, guhanga udushya no kwihangira imirimo ndetse no gushishikariza abo bireba gushyira imbaraga mu izamurwa ry’imishinga mito no gutuma abantu babasha kwisanga muri serivisi z’imari.
Hari imiryango irimo Tourism Inc. yiyeguriye ibyo gutanga umusanzu wayo mu kugera kuri izo ntego aho nk’aba batanga amahugurwa ku kwihangira imirimo bakakwigisha uko watangira ubushabitsi n’uburyo wakwitwara ngo bukubyarire umusaruro.
Ahari uhise wibaza igikurikira iyo umaze guhugurwa, ariko icyo wamenya ni uko bidahita bigarukira aho, kubera ko banatanga ubufasha bw’amafaranga ku buryo bizera neza ko usobanukiwe uburyo bwo gukoramo ibintu, ariko ikirenzeho unafite uburyo bufatika bwo kubishoramo kugira ngo bishoboke. Ushobora kwiyunga Tourism Inc. bakagufasha.
Hagamijwe ko kandi bitarenze umwaka wa 2030, hazaba haramaze kuboneka imirimo ku bantu bose, baba abakuru cyangwa urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga ku buryo abantu bose bakora akazi kamwe bazajya bahembwa kimwe hatabayemo ubusumbane kuko muri iki gihe usanga hakiri ikinyuranyo kinini mu mishahara hagati y’abagabo n’abagore bakora akazi kamwe.
Ibi ni na ko biri ku bafite ubumuga usanga bahembwa umushahara wo hasi kandi mu by’ukuri ari bamwe mu bantu babasha gukora akazi neza cyane. Afurika twifuza ni idasumbanya imishahara y’abantu bakora akazi kamwe, itagendeye ku gitsina, imyaka cyangwa ubushobozi bw’umubiri.
Ni iki cyakorwa ngo izi nzozi za Afurika twifuza zizabe zabaye impamo mu 2030?
Nk’abakiri bato, icy’ibanze ni ukubanza kumenyekanisha ibibazo bihari n’ibikibereye intabamyi iyi ntego. Hari imbaraga zishyirwamo z’abantu runaka, ariko tubiyunzeho umubare ukaba munini, nta kabuza kwishyira hamwe kwacu kwatanga umusaruro wisumbuye.
Ni ngombwa kumenyekanisha ibi mu Rwanda, tugatunga urutoki ahagaragara ivangura hose haba mu kazi cyangwa mu buryo bwo kugatanga. Nta kwirengagiza kandi gukoresha abantu mu buryo bubacinyiza, gukoresha abana imirimo y’ingufu n’ibindi.
Imishinga mito n’ubushabitsi bw’imbere mu gihugu bikwiye gushyigikirwa kandi abantu bakitoza umuco w’ubukerarugendo bakajya batembera dore ko akanyoni kataguruka katamenya aho bweze.
Ni uruhare rwawe gutanga umusanzu mu kurinda no gusigasira ibidukikije, kubika ingufu hakoreshwa ibinyabutabire bike, ingufu zisubira n’ibindi byose byafasha kugera ku ntego za SDG8.