Search
Close this search box.

Kuba atabona ntibyamubujije kwihangira umurimo: Inkuru ya Irambona

david arasaba ko yahabwa telefone ifite porogaramu y abafite ubumuga ngo byamufasha guhangana nabashaka kumwiba no kuzamura igishoro cye 73f67

Uyu munsi kimwe mu bibazo u Rwanda ruhanganye nabyo ni ukumvisha abakoresha ko abantu bafite ubumuga nabo bashoboye nk’abandi ndetse no kwereka abari muri iki cyiciro ko kuba bafite ubumuga runaka bidakwiriye kubabera imbogamizi yo kugera ku iterambere n’imibereho myiza.

Mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa abafite ubumuga barenga gato ibihumbi 32, igiteye inkeke ni uko abagera kuri 300 muri aba batunzwe no gusabiriza, mu gihe abandi nabo babayeho nabi kuko nta mukoresha ubabonamo ubushobozi ku buryo yabaha akazi.

Nubwo hakiri ikibazo cyo kwitinya no guhezwa mu bafite ubumuga hari ababashije kubirenga ndetse bigeza ku bikorwa by’iterambere barimo na Irambona David.

Irambona ni umusore wavukanye ubumuga bwo kutabona utuye mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, aho akora akazi ko kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga no kugurisha amayinite ya telefone.

Mu kiganiro twagiranye Irambona yavuze ko ako kazi yagatangiye muri 2017, kuri ubu akaba ari umwe mu ba agent ba MTN Rwanda.

Biragoye kumva uburyo umuntu utabona akora akazi kamusaba kubara amafaranga no gukoresha telefone kandi akoresha telefone isanzwe idafite uburyo bwihariye bworohereza abafite ubumuga bwo kutabona.

Irambona avuga ko kubara amafaranga bimusaba kumva uburemere bw’inoti kandi ngo nta muntu uramubwira ko yamuhaye serivisi mbi.

Ati “Umuntu agenda amenyera inoti yaba mu uburemere, mu ngano yayo. Bisaba gukoresha mu mutwe cyane. Abenshi baza kunsaba serivisi baza babyishimiye, hari n’abaza kureba ibyo bintu ko mbishoboye ndetse no kureba iyo ntambwe nateye nk’umuntu ufite ubumuga, baraza ahubwo bagatangara.”

Nubwo adakorera amafaranga yita ko ari menshi ariko ngo aramutunze kandi amufasha mu mibereho ye ya buri munsi kandi ngo yamufashije kwivuza uburwayi ndetse no kwirihirira amashuri y’imyuga n’ikoranabuhanga.

Ati “Hari igihe ntahira aho ariko igihumbi nticyabura nubwo hari igihe bihinduka ukaba wabona menshi cyangwa macye. Byamfashije kwivuza mu nda n’umugongo aho nakoresheje miliyoni irenga gato, bimfasha kwambara n’ibindi byinshi kandi bindinda gusaba nk’abandi bafite ubumuga. Bimfasha kandi kuba nakodesha umurima nkawuhingisha nkabona inyungu. Mu mezi ari imbere ngomba gukora ubukwe.

Yasabye inzego zibishinzwe gufasha abafite ubumuga kubona telefoni zifite uburyo buborohereza kuko byarushaho kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Irambona yavuze ko aramutse abonye ibyo bikoresho yarushaho kungera serivise atanga nko gutanga serivisi z’Irembo gukorana n’amabanki n’ibindi.

david arasaba ko yahabwa telefone ifite porogaramu y abafite ubumuga ngo byamufasha guhangana nabashaka kumwiba no kuzamura igishoro cye 73f67

Uyu musore telefone yayifashe mu mutwe ku buryo amenya aho akanda bitamusabye kureba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter