Search
Close this search box.

“Nakuze nkunda kwandika ariko birangira mbaye umunyamideli”

umwe mu banyamideli batanga icyizere mu rwanda 0384b

Uwase Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Phiona Silver, ni umwe mu bamurika imideli bakunzwe mu Rwanda. Mu birori bitandukanye by’imideli bibera i Kigali, biragoye ko yaburamo.

Uyu ni umukobwa w’imyaka 22 ukundirwa cyane ingano ye, kuko ni umwe mu bamurika imideli bafite ibilo bike, ibikundwa cyane n’abahanzi bayo.

Mu 2021 nibwo abakurikiranira hafi imideli batangiye kubona Uwase Phiona cyane, haba mu mafoto no mu myambaro amurika muri rusange, ubona ko ari ibintu ashoboye.

Nubwo uru ari uruganda ubona ko asobanukiwe neza, ntabwo ari ibintu yakuze atekereza ko yazakora, ariko icyo uzaba ntaho kijya.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mukobwa yavuze ko atigeze arota kumurika imideli ahubwo yakundaga kwandika, abona atari kubigeraho, ashaka kubinyuza mu mafoto.

Ati “Ntabwo nigeze ndota kuba naba umunyamideli gusa, hari abambwiraga ko nabikora neza ariko simbihe agaciro, njye nakuze nkunda kwandika nk’imivugo cyangwa andi magambo atanga ubutumwa.”

Yakomeje ati “Nabonye ko ntari kubona uburyo nakwandika igitabo mu 2020, ahubwo mpitamo kujya nifotoza amafoto ngashyiraho ya magambo nshaka gutambutsa.”

Uwase yavuze ko yahisemo iyi nzira mu kunyuzamo ubuhanzi bwe, imubera umuryango umwinjza mu ruganda rw’imideli, ni ko gutangira kubyitoza.

Ati “Nagiye gufata amafoto abantu barayakunda bambwira ko naba umunyamideli, ariko njye nkabona uko nteye bitashoboka. Rimwe nagiye kureba Franco Kabano arampima ndetse ambwira ko nabikora neza cyane.”

Mu 2020 nibwo Kabano yamweretse ko yaba umunyamideli mwiza, mu gihe yari atangiye kubyitoza, hahita habaho ibihe bya guma mu rugo kubera Covid-19, ntiyabona uko akomeza.

Uwase avuga ko yari afite umuhate ukomeye ku buryo yafashe gahunda yo kwiyigishiriza ibyo kumurika imideli aciye kuri YouTube, arabimenya, nibwo yaje gutangira kubikora nk’akazi.

Uyu mukobwa usanzwe akora mu bijyanye no kwita ku barwayi, avuga ko yishimira ko imideli yamufashije kwisobanukirwa no kubona urubuga agaragarizamo ibyo atekereza, ndetse no kuba hari ubushobozi yabonyemo.

Uwase Phiona akorana n’inzu z’imideli zitandukanye nka Moshions, Izubaa, Masa Mara Africa n’izindi.

uwase phiona mu myambaro ya izubaa asanzwe amurikira imyambaro 49df9

Uwase Phiona ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda

uwase ni umwe mu banyamideli berekana imyambaro ya moshions a4e43
Aha Uwase Phiona yamurikaga imyenda ya Moshions
umwe mu banyamideli batanga icyizere mu rwanda 0384b

Uwase Phiona avuga ko yakuze akunda kwandika ariko birangira abaye umunyamideli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter