Muri iyi minsi turi kubona urubyiruko rwinshi rwinjira mu bushabitsi, hagamijwe guhanga udushya no gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, gusa imyumvire yo gukomera ku ntumbero ikwiye guhora iza imbere.
Buri wese yatangira ubushabitsi ndetse buri muntu yanagira igitekerezo, ariko bake ni bo bonyine bashobora kugira intumbero irenze gukorera amafaranga gusa.
Iyo dusesenguye intego ya Flove, Ikigo nyarwanda gikora ibijyanye n’imideli, tubona ko hari byinshi bijyanye n’ubushabitsi, birenze gusa kugurisha ibicuruzwa no kubona inyungu.
Umuyobozi Mukuru wa Flove, Girabawe Gloria avuga ko yatangiye ikigo cye afite intumbero mu ntekerezo ze. Yatangiye nk’umunyeshuri wa Kaminuza yibanda ku masomo ajyanye no kongerera ubushobozi abagore by’umwihariko arebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye aho avuga ko yumvaga ari byo yiyeguriye cyane.
Muri iyo minsi y’amasomo ni bwo yagize igitekerezo cyo gutangiza ikigo kandi muri we akumva ashaka gukora ibyihariye kugira ngo agere ku ntego.
Ati “nibajije uko nahuza igitekerezo cyanjye cy’ubushabitsi n’ibyo nsanzwe nkunda niyeguriye byo kongerera ubushobozi abagore.”
Ubwo Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, Girabawe yaboneyeho umwanya wo gusoma maze abona ukuntu mu Rwanda hari abari bakiri mu myaka y’ubwangavu babaye abagore imburagihe, ndetse ibarurishamibare rikagaragaza ko abenshi byabaviriyemo kuva mu ishuri n’ababyeyi babo bakabihunza.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire, igaragaza ko abatwara inda bataruzuza imyaka y’ubukure biyongereye ku rugero rwa 23% muri 2021 kuko bavuye ku 17,701 muri 2020 bakagera ku 23000 muri 2021. Byatumye Girabawe ashaka uko yahuza igitekerezo cye cy’ubushabitsi no gufasha aba bana bagizwe abagore imburagihe bagashyirwa mu buzima bushaririye.
Ati “byatumye ntekereza uko nabafasha mpuza ibyo nkunda n’igitekerezo cyanjye cy’ubushabitsi kugira ngo mbashe guha akazi aba bagore bato bajye bamfasha gukora utu dukapu, ni uko natangiye.”
Yatangiye afite umudozi umwe mu gihe cya Covid-19, aza guha akazi abandi bane mu buryo buhoraho n’abandi batanu mu buryo budahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri. Bavuye ku gukorera abantu 10 mu kwezi, bagera ku kubasha gukorera abarenga 300 mu gihe nk’icyo.
Flove, kimwe n’ibindi bigo bikora ubushabitsi, yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo kubura ibikoresho by’ibanze n’ibyo bifashisha mu gutunganya ibyo bakora, icyakora ibyinshi bagiye babirenga ku bwo kudacika intege no gushakisha ubumenyi.
Girabawe ahamya ko gutangira no gukora ubushabitsi ari ibintu bigoye, ariko akibutsa ko mu gihe umuntu afite intego n’intumbero bifatika ashobora kugera ku nzozi ze.
Ati “ni yo mpamvu nkunda kugira abantu inama; niba utangiye ubushabitsi, wibikora kuko inshuti zawe ari byo ziri gukora cyangwa kuko bigezweho, bikore kuko ufite impamvu yo kubikora.”
Akomeza avuga ko atari ibintu byoroshye “ariko bishoboka mu gihe ufite impamvu yo kubikora.”
Agaragaza icyizere afitiye abakiri bato ndetse ntanatinya kuvuga ko ababonamo ubushobozi, agasoza ahamya ati “nizera ko twabasha kugera kuri buri ntego yose twakwiha.”