Search
Close this search box.

Birakwiye ko twirengagiza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije urubyiruko ?

64xttrodzrc5voh7k3zld6ywn4

Mu guhangana n’ikibazo cy’indwara zo mu mutwe zibasiye urubyiruko, urubyiruko ubwarwo ni imwe mu nkingi mwamba zigomba kwifashishwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo no kwiga ubuvuzi bw’izo ndwara.

Ubu burwayi ni ikibazo gihangayikishije Isi, ikibabaje bukaba buri kwibasira urubyiruko kandi ari zo mbaraga zitezweho iterambere ry’ejo hazaza, nk’ubu abasaga miliyali bafite ubu burwayi 14% ni urubyiruko.

Mu Rwanda imibare y’urubyiruko rufite iki kibazo iteye ubwoba kuko nko mu mwaka ushize wa 2021/2022 mu barwayi 96.357 bakiriwe n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera hejuru ya 70 ku ijana ari urubyiruko. Ni ukuvuga abarenga ibihumbi 67.

N’ubwo imibare izamuka, Dr Ndagijimana Jean Pierre uzobereye mu buzima bwo mu mutwe, avuga ko hataramenyekana neza niba ari indwara yiyongera mu bantu cyangwa se ari abari bayisanganwe ahubwo batinyutse bakagana ibitaro.

Ati “Niba abantu bajya kwa muganga noneho tugatangira kubona umubare munini cyangwa bikaba ari ubushakashatsi butakorwaga ubu bwiyongereye ku buryo tutabashaga kumenya uburemere bw’ikibazo.”

Yakomeje avuga ko indwara zo mu mutwe zigaragara bitinze ku buryo umuntu ashobora kuzigira ari muto bikazagaragara nyuma, uwafatwaga nk’udashobotse kubera ibyo akora bikaza kugaragara ko ari izi ndwara zabimuteraga.

Atanga nk’urugero ku barokotse Jenoside yakorerewe abatutsi mu 1994, aho nyuma  y’ibyababayeho bamwe  batahise  bagaragaza  ibimenyetso  kuko  bari bagihangayitse batarizera ko ibyababayeho byarangiye nyuma baza kubona aho baba ibikomere bagize bigatangira kugaragara.

Ati “Iyo umuntu ari kwirukanka agakomereka atangira gutekereza kuri icyo gikomere yagize ari uko ageze aho icyamwirukankanaga kitagifite ubushobozi bwo ku mugeraho.”

“Icyo gihe igikomere kiba kiri aho ngaho ariko kigutegereje, iyo atangiye kubona amahoro atuje ya marangamutima y’ibyamubayeho niho atangira kuzamuka.”

Yemeza ko iyi ishobora no kuba imwe mu mpamvu abantu bakoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwo kwiyibagiza ibyabaye ndetse no kwiringira inshuti zo ku mbugankoranyambaga, agashimangira ko byose ari ubuhungiro buhuhura.

Dr Ndagijimana agaragaza ko guha umwanya urubyiruko muri porogaramu zitandukanye, bizatanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’izi ndwara binyuze mu kuzivura ndetse no guhugura abantu ku bijyanye no kudaha akato abafite ubu burwayi , kuko urubyiruko rwiyumvamo rugenzi rwarwo kurusha abakuru.

Atanga urugero ku nama yateguwe n’urubyiruko rwo mu ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza mu ishami ry’imitekerereze (Clinical Psychology), yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ubuzima bwo mu mutwe bwubatswe n’urubyiruko”, akemeza ko bizatanga umusaruro kuko urubyiruko ruzaba rugira uruhare mu gukiza urundi rugenzi rwarwo.

Ati “Niba wowe nk’urubyiruko uhawe umwanya ukigisha bagenzi bawe ndetse ukabavura ubu burwayi, bizafasha kurusha njye mukuru uzaza nkakubwira ibitandukanye wenda ahubwo ndikwivuga bitewe n’ibyo nanyuzemo nkibeshya ko ndi kugukiza.”

Dr Ndagijimana avuga ko guhamagarira urubyiruko kwiga ibijyanye n’imitekerereze (Clinical Psychology) ndetse n’ubundi bumenyi bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bizataga umusanzu ukomeye mu guhangana n’iyi ndwara mu rubyiruko kuko bazaba bakiza abo bazi uko babayeho ko ari urungano.

Ati “Icya mbere ni ukwisobanukirwa aho kugenda ukaba mu bwigunge kuko ntaba mfite uwo mfungukira ngo mubwire uko mbayeho, iyo aganiriye na mugenzi we akamufungurira umutima cyane ko baba bangana cya gikomere ahita akibona nk’ikarita areba imbere ye gukira bikaba bishoboka.”

Atanga inama ko mu gihe baganiriza uwagize ihungabana cyangwa se ufite indwara yo mu mutwe bigomba gukorwa mu rurimi y’umva kuko atari buri kiganiro cyose gifasha ahubwo ibikomanga umutima bijyana n’amagambo yabugenewe ari byo bizagira uruhare mu kurwanya ubu burwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter