Abakiri bato bakunze kwibaza kenshi impamvu biga amasomo runaka mu mashuri aho nk’urugero hari abantu bibaza niba kuba barize “ibice by’isazi” hari umumaro runaka byari bibafitiye.
Muri byose, umuntu akwiye kuzirikana ko ubumenyi ari imbaraga nubwo hatanabura kwibazwa ku mpamvu uburezi buhenze cyane, amashuri akamara imyaka myinshi ndetse bikanasaba ikiguzi gihanitse.
Iyo abanyeshuri basoje amasomo yabo usanga bavugwaho kugira ubumenyi mu mutwe ariko badashoboye kuba bashyira mu ngiro ubwo bumenyi. Ni iki dukora mu gihe tubonye abana bacu barangiza amashuri batazi no kwandika Umwirondoro wabo (CV) mu buryo bwo kureshya abakoresha?
Ni gute twitwara mu kuba ibigo bikenera abakoresha bafite ubunararibonye mu gihe urubyiruko ari bwo ruba rukiva mu mashuri rutarabona ubwo burambe?
Igihe kimwe, hari umunyeshuri wigeze kwifashisha urubuga nkoranyambaga maze avuga ko yakabaye yarakoresheje ibindi amafaranga yishyuye mu ishuri yiga, aho yagaragaje ko byari kuba byiza iyo ayashora mu bucuruzi kuko abona ko kwiga nta nyungu, nta n’agaciro bifite.
Ese haba hari uburyo bwo kwigobotora ibi? Yego ni byo. Gahunda y’Intego z’Iterambere Rirambye icyiciro cya kane (SDG4) ni yo nzira yafasha muri uru rugendo. Gahunda y’Intego z’Iterambere Rirambye, icyiciro cya 3 (SDG3) yo igamije kwibanda ku burezi.
Ubu burezi bufite intego nyinshi zirimo kwizera neza ko abana b’abakobwa n’ab’abahungu biga amashuri abanza n’ayisumbuye nta ikiguzi. Iyi ikaba mu ntego zigamije gutuma tubasha kugera kuri Afurika Twifuza. Harimo kandi kugerageza gufasha abakuze kumenya gusoma no kwandika kandi si ibyo gusa bakamenya no kubara ku buryo bamenya kubara amafaranga.
Hari kandi kubaka ibikorwa remezo bifasha mu burezi bw’abana bafite ubumuga kandi ibitsina byombi, ihohoterwa rigahagarara, hakizerwa ko abari mu mashuri bose bafite uburyo bwo kugira isuku burimo n’ibikoresho by’isuku byihariye ku bana b’abakobwa, kandi ibi byose bikagerwaho muri gahunda ya SDG4.
Ikigamijwe ni uko bitazarangirira ku kujya kwiga ku buntu gusa, ahubwo hanagamijwe ko abantu bajya ku mashuri bakagumayo bakumva hababereye ubuturo ku buryo umuntu yumva atifuza kuvayo. Kwagura ku rwego rw’isi, umubare w’abafashwa kujya kwiga, haba mu bihugu biteye imbere, ibikiri mu nzira y’amajyambere, mu birwa bito ndetse no mu bihugu bya Afurika.
Abantu benshi bakunda ibintu by’ubuntu kandi ibijyanye no gufasha abantu mu by’imyigire, ntibizaba bikiri ikibazo igihe cyose duhanze amaso kuri Afurika Twifuza ku buryo umuntu azajya ahitamo ibyo yumva bimunogeye.
Hagamijwe na none, gutegura umubare munini w’abarimu bafite ubushobozi binyuze mu buhahirane n’ibihugu bikize mu kubahugura, hamwe n’ibikennye no mu bihugu bigizwe n’ibirwa bito byo mu nyanja.
Hari abarimu bamwe bazwi nk’abasinziriza abanyeshuri ariko ibi ntibizaba bikiri ikibazo muri Afurika Twifuza. Byitezwe ko hazaba hari amahoro ihohotera rishingiye ku gitsina mu banyeshuri ryaracitse ndetse hanaboneka amanota ashimishije kandi abarimu bazaba bafite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bufite ireme kandi harimo uburyo bwo gusetsa no kudagadura abanyeshuri.