Mu gihe hakomeje gahunda yo kwiyubakira “Afurika twifuza”, ni ingenzi cyane gushimangira ko mu gihe cy’ahazaza h’uyu mugabane, buri wese yifuza kuzaba aryohewe n’ubuzima nta byo gutaka ubukene.
Iyi ni imyumvire n’imitekerereze isanzwe cyane ko nk’abakiri bato twifuza kuzagira inzu zacu, imodoka nziza, tugakora ubushabitsi, tukaba twanasohokana n’abakunzi n’inshuti zacu bitadusabye kubanza kurunguruka kenshi ku ikofi zacu twibaza niba biri buvemo.
Nubwo bimeze bityo ariko, ikibazo cy’ubukene kiriho kandi kirahangayikishije ndetse urubyiruko ni rwo rwiganje muri iki kibazo gisharira cyane. Mbese, ni iki twakora ngo duce ukubiri n’uyu munyururu w’ubukene utuboshye?
Ni gute urubyiruko rukorera amafaranga kandi rukanagira ibyo rushaka ndetse n’ibyo rukeneye? Hari igisubizo kuri iri hungabana rishingiye ku bukungu, SDG1: NO POVERTY! Iyi ni gahunda mbaturabukungu y’iterambere rirambye igamije kurandura burundu ubukene mu buryo bwose n’ahantu hose bitarenze umwaka wa 2030 #KandiUrubyirukoRudasizweInyuma!
Byaba bizakorwa bite?
Ntawabura kwibaza inzira bizacamo ngo ubukene burandurwe kandi umukobwa cyangwa umuhungu w’Umunyarwanda nabo bisange batarasizwe inyuma icyakora iki cyiciro cya mbere cya gahunda ya SDG gifite intumbero n’ibyo kizagenderaho hagamijwe kwesa uwo muhigo.
Mu gihe isi ya none yiganjemo umubare munini w’urubyiruko, ni ngombwa ko rugirwa ‘Umurinzi w’Intego’ kugira ngo hizerwe ko intego zose abantu bihaye zizashyirwe mu ngiro kandi zikagerwaho muri iyi gahunda mbaturabukungu y’iterambere rirambye.
Ni intego zigendera ku gufata “abantu bose icyarimwe”, “kimwe cya kabiri cyabo” cyangwa “kuri bose”, ibi bigafasha mu kumenya niba intego zaragezweho cyangwa byarananiranye.
Byitezwe ko nko ku mugabane wa Afurika mu gihe kitarenze umwaka wa 2035, urubyiruko ruzaba rwaramaze kubarirwa mu mubare uri hejuru ya miliyari. Ibi bikaba bituma intego zikurikira zarafashwe mu cyiciro cya mbere cya SDG nk’uburyo urubyiruko rugomba kuzagiramo uruhare rwarwo cyane:
Kunoza politiki zigamije kurandura ubukene
Ishyirwa mu bikorwa rya politiki zashyizweho n’inzego za Leta rigomba kuba rivuga ibyo abaturage bakeneye. Ibi kugira ngo bishoboke, urubyiruko rugomba kuba ‘Abarinzi b’Intego’, rukaba indorerezi ku rwego rw’ibanze.
Nyuma yo gusuzuma ibibazo bishingiye ku bukene mu baturage, ntibikwiye kurangirira aho. Reba ku cyakorwa kugira ngo ibibazo bivugutirwe umuti unabimenyeshe inzego z’ubuyobozi kugira ngo izo ngamba zo guhashya ubukene zibashe kubahirizwa mu baturage.
Ba umusemburo w’Impinduka
Hamwe n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo butandukanye bwo guhanahana amakuru, urubyiruko ni yo nzira nziza yoroshye; rukwiye gutegwa amatwi rukumvwa.
Ni ingenzi cyane gushyira imbaraga mu gutuma ibibazo byugarije umuryango mugari bishingiye ku bukene bimenyekana. Ba ijisho kandi mu buryo buhoraho utahure unagaragaze ibibazo bituma ubukene burushaho kuganza.
Hanga udusha ushyiraho uburyo bw’Ibisubizo
Ntabwo bihagije kwinubira ibibazo bihari ariko ntugire icyo ubikoraho. Iyi ni yo mpamvu igomba kugutera kwibaza icyo wakora kugira ngo imifuka yawe ireke kujya ihora irimo ubusa. Wakibaza niba icyiza ari ukwicara hasi ukarira, cyangwa se niba ukwiye guhaguruka ugakuba ipantaro ukavana amaboko mu mifuka, hanyuma ugahaguruka ugakora ugahashya ubukene.
Ntabwo ukwiye kwiha amahoro mu gihe ubona ibintu bikomeje kujya irudubi. Fata iya mbere, tinyuka wigire ku bandi, ushake ibisubizo bizagufasha bigafasha n’abandi guhonoka ubukene.
Uretse ibyo kandi, ibuka kubwira inshuti yawe ibwire inshuti yayo ibyerekeye SDGs, ko urubyiruko ari yo ntimatima y’umuryango mugari. Wisinzira, kangukira kugira uruhare mu kurandura ubukene kuko ari ingenzi kandi uhore uzirikana ko nta muntu wifuza kuba umukene ubundi dufatikanyirize hamwe gushakisha icyatuma turyoherwa n’ubuzima.