Search
Close this search box.

Inzira ya bugufi yafasha urubyiruko kureshya abashoramari

ed101257 dcd4 40d4 af65 bca40de35253 1

Tekereza uhagaze ahatangirwa imbwirwaruhame, imbere y’abantu batinyitse basesengura buri gikorwa cyose na buri jambo uvugira imbere yabo ndetse banafite amafaranga ku buryo wowe icyo ugomba gukora ari ukubemeza ko bagomba gushora imari mu bushabitsi bwawe. Birashoboka ko waganzwa n’ubwoba ndetse ukibaza icyo gukora ndetse n’icyo kuvuga.

Abakiri bato bashobora kuvuga ibitekerezo byabo ariko ntibamenye uburyo bwo kubikoramo kugeza ubwo barengwa n’ubwoba ibyabo bikarangira mu buryo butari bwiza.

Wihangayika, turabigufashamo binyuze mu bantu batanu babashije kuza imbere mu marushanwa ya Hanga PitchFest, 2022 bafite imishinga yahize indi mu by’ikoranabuhanga twagiranye ikiganiro. Ni abantu b’abahanga cyane kuko Hanga ni rimwe mu marushanwa ngarukamwaka yagutse cyane.

Hatangwa ibihembo bingana n’ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika ku wabaye uwa mbere, ibihumbi 20$ ku wa kabiri n’ibihumbi 15$ ku wa gatatu, mu gihe uwa kane n’uwa gatanu bahabwa 12,500$.

Kugira ngo ubashe kubyumva neza, uru rubyiruko rw’abagera kuri batanu, rwari ruhatanye n’abandi ba rwiyemezamirimo babarirwa mu majana aho mu cyiciro cya mbere, akanama nkemurampaka katoranyije abagera kuri 400 baturutse mu turere dutandukanye.

Aba 400 bagombaga gutoranwamo 45 nyuma hagakurwamo 25 bonyine ku buryo muri bo, abagera kuri batanu ari bo bahabwa ibihembo. Byumvikane ko abo bantu batanu baba bazi neza icyo bavuga.

Menya ubumenyi bwawe nyemvugo

Umuyobozi Mukuru wa Mulika Farms, Hervé Girihirwe yizera ko ikintu cy’ibanze ukwiye kuzirikana mu gihe uvuga, ari ukuba uzi ubumenyi bwawe mu kuvuga. Avuga ko icy’ingenzi ari atari ukurunda mu mutwe ibyo uri buvugire imbere y’abantu ko ahubwo icyiza ari ugusobanukirwa neza ikigo cyawe.

Girihirwe agira ati “ugomba gukeneka ubumenyi bwawe nyemvugo, kuko nta wundi muntu uba uzi ubushabitsi bwawe kukurusha kandi ukwiye kumenya ko igihe uhagaze imbere uvuga, ari wowe nzobere iba itegerejwe.”

Garagaza ipfundo ry’ishyaka ryawe

Peace Ndoli uri mu bashinze ‘COO of Listen’, yizera ko ishyaka no gukunda ibyo ukora, bishobora kukugeza kure. Ati “ugomba kuba ufite ishyaka n’urukundo rw’ibyerekeye ibisubizo uba uri kubwira abantu.” Ibi abishingira ku kuba abantu bashobora kubona niba uri kuvuga ibintu ubikomora muri wowe cyangwa niba ari ibyo uvuga kubera wishakira indamu y’amafaranga.

Agira inama abandi bakiri bato, gukora ubushabitsi bumva biyeguriye kandi bukaba bubavugira nk’abantu.

Erekana imbaraga zawe

Mu mboni za Ignace Turatsinze wo muri PayingTone, asanga ari ngombwa ko mu gihe uvuga, witsa ku ngingo zumvikanisha ibyo ukora ukerekana ubwiza bwabyo ku buryo abashoramari babona ubushobozi bwawe. Atanga inama agira ati “niba itsinda ryawe ari ryo mbaraga zawe, gerageza ubimenyekanishe bwangu.”

Anashimangira ko ari byiza kumenya imibare ufite ndetse ukanamenya ingingo runaka nka rwiyemezamirimo, akanibutsa ko udakwiye kwirengagiza gutekereza ku bibazo abagize akanama nkemurampaka bashobora kukubaza.

Iyumve neza uri imbere y’abakumva

Karegeya Jean Marie Vianney washinze ‘Schoolnest’, avuga ko kwiyumva neza uri imbere y’abo ubwira, bigufasha kumva worohewe n’ibyo uri gukora. Ati “mu gihe hari ibyo uri kugeza ku bantu, amaso yose ni wowe aba atumbiriye ku buryo ushobora kumva biguhungabanyije, ariko kugerageza kwisanisha n’abaguteze amatwi, bishobora gufasha.”

Itegure hakiri kare

Kwitegura ni ingirakamaro cyane. Inama y’ingenzi itangwa na Iradukunda Marie Grace washinze ‘Huuza Games’, ni uko kwitegura ari byo biza imbere kuri we. Ati “ugomba kuba witeguye kuri buri kantu mu buryo bwose ukiyizera kandi ugashyira mu ngiro ibyo wizeye.”

ed101257 dcd4 40d4 af65 bca40de35253 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter