Kugera mu myaka 30 ntacyo urageraho gihambaye mu buzima, ntukwiriye kumva ko ari ryo herezo, icyakora hari bamwe bahuriza ku kuba nyuma y’iyo myaka ubuzima busa n’ubugenda bwihuta cyane ku buryo bemeza ko hari ibyo umuntu akwiye kumenya mbere y’uko yinjira muri icyo kigero.
Ushobora koroherwa n’ubuzima mu gihe ukiri mu kigero cy’imyaka 20 kuko ushobora kuba ufite imbaduko, imbaraga n’ubuzima bwiza ku buryo n’umubiri wawe uba ukimeze nk’ukurwanirira.
Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko utazahora muri icyo kigero cy’imyaka 20 ndetse abenshi mu bo twaganiriye bakomoje ku kuba babona ibintu byihuta cyane mu gihe cy’imyaka 30, ku buryo umuntu akwiriye kuhagera hari ibyo yamaze kwitoza.
“Si buri wese muhura uzakubera umuntu mwiza.”
Akenshi dukunze kwizera abantu mu buryo bworoshye kandi tutanabazi neza tukibwira ko buri wese duhuye adufiteho umugambi mwiza.
Uwimana Fortune ufite imyaka 34, avuga ko abakiri bato bakunze kurangwa no kutita ku bintu bakabikerensa ntibagire amakenga, ariko agira inama abantu yo kubyirinda cyane; ikiguzi byabasaba icyo ari cyo cyose.
Ba wowe ubwawe kandi umenye imbibi
“Kuba wowe ubwawe, ntibivuze ko ukwiye kwirengagiza ibitekerezo by’abandi.”
Uwimana avuga ko ukwiye kuba umuntu ugendera ku mahame kandi ukamenya ko “imyanzuro imwe n’imwe ufata ikugiraho ingaruka, wabishaka cyangwa utabishaka.”
Iyoroshye cyane imbere y’abandi
Rutayisire Aimable ufite imyaka 32, avuga ko ushobora kungukira mu kwiyoroshya no kuba mwiza imbere y’abandi kabone n’ubwo atari bo babikwitura.
Yibutsa ko mu byo ukora byose ukwiriye kuzirikana ko uzahora ukeneye abantu ari na yo mpamvu ikomeye ugomba kubabanira neza.
Ba umunyabitekerezo ntukemere guteshwa agaciro
“Hari ubwo kuba uri muto bitera abantu kugusuzugura.” Rutayisire avuga ko hari abashobora kuririra ku kuba ukiri muto bakagutesha agaciro bagusuzugura, aho anavuga ko abasuzugurwa bazira ku kuba “badafite ubunararibonye buhagije bityo ntibanamenye ko bari gusuzugurwa.”
Yibutsa ko ukwiye kuba umunyabitekerezo, ntiwemere gusuzugurwa, ukaba umunyamahame kuko bitoroha kuyobya umuntu ufite amahame yihaye.
Hitamo neza abo mubana
Hari imvugo igira iti “mbwira abo mugendana nkubwire uwo uri we.”
Umurerwa Angellique ufite imyaka 33, avuga ko ari ingenzi cyane kumenya uko uhitamo inshuti zawe na cyane ko Abanyarwanda bagira bati “ibisa birasabirana.”
Umurerwa agira ati “abantu mugendana mu gihe uri mu kigero cy’imyaka 20, bashobora kuganza imyitwarire yawe.” Yibutsa ko uko bitwara bishobora kukungukira cyangwa bikaguhombya mu hazaza hawe.
Andi mabanga atangwa n’abo mu kigero cy’imyaka 30 ku bakiri mu kigero cy’abafite imyaka 20; harimo kwizera ushingiye ku byo abantu bakora aho gutinda ku byo bavuga nk’uko n’ubundi na byo bigarukwaho na Umurerwa.
Banakugira inama yo kwiruka ku mahirwe uko bishoboka kose aho Burasa Octave ufite imyaka 37 yibutsa ko amahirwe atizanira umuntu ahubwo akwiye guhaguruka agatera intambwe yo kuyashaka.
Burasa anagaruka ku kuba umuntu akwiye gushakisha uko yakongera ubunararibonye n’uburambe bwe, mu gihe ku rundi ruhande ho uwitwa Ngoga Christophe ufite imyaka 37 anitsa cyane ku cyo kumenya gufata imyanzuro ikakaye kabone nubwo hari igihe uba ubona ishobora kutagenda mu buryo bwawe.
Ukwiye kwibuka ko nubwo ubuzima butagarukira ku myaka 30, idakwiye kwirengagiza inama ugirwa n’abayigezemo mbere yawe.