Habihirwe Jean Claude wo mu Karere ka Kayonza, yatangije ubukerarugendo bushingiye ku gace ka Rwinkwavu avukamo, aho yakira abarenga 50 barimo abanyamahanga akabigisha kwenga urwagwa, guteka Kinyarwanda ndetse no kuzamuka imisozi ikikije aka gace bituma ashobora kwinjiza arenga miliyoni 1.7 Frw buri kwezi.
Uyu mugabo w’imyaka 32 atuye mu Mudugudu wa Dusabane mu Kagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, aho yafashe ubutaka bungana n’igice cya hegitari yiyemeza kubukoreraho ubukerarugendo bushingiye ku muco wo muri aka Karere.
Ni ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo yoroheje ku muhanda uva Kabarondo ujya muri Pariki y’Akagera. Ukigera iwe usanganirwa n’ababyinnyi b’imbyino gakondo ndetse n’abagore bavuza ingoma barimo n’abahetse abana. Iyo uhagaze gato ubona imitako itandukanye, ibikapu n’inkweto zikozwe mu birere.
Ni mu gihe inyuma hari amashuri y’inshuke, hakaba n’ibindi bikorwa bitandukanye byifashishwa bigisha ba mukerarugendo babasuye ibijyanye n’umuco Nyarwanda.
Habihirwe avuga ko yavukiye mu muryango ukennye cyane byanatumye ava mu ishuri akiri muto ajya gushaka ubuzima muri Pariki y’Akagera aho yari umukozi wo mu rugo, nyuma abakozi yatekeraga bamwemereye kujya ajya kwiga akanakora akazi, atangira gukora ibilometero birindwi ajya ku ishuri ari nako akora akazi ko mu rugo.
Ni ubuzima yabayemo kugeza asoje amashuri yisumbuye aho yanaje gukomeza muri Kaminuza yiga ubukerarugendo. Yasubiye muri Pariki y’Akagera abona akazi muri Ruzizi Tent Lodge. Ni akazi yakoze imyaka itanu mu bijyanye na serivisi, nyuma y’aho yabaye umwe mu bayobora ba mukerarugendo imyaka ibiri, aza kubireka mu mwaka wa 2018 yiyemeza kujya ku ivuko gufasha abana bababaye nk’uko nawe yari ameze.
Habihirwe yavuze ko guhera mu Ugushyingo 2018 yahise atangiza Hirwa Foundation yari igamije gufasha abaturage mu burezi bw’abana, aho bamwe mu bana baturuka mu miryango itishoboye bigira ubuntu mu mashuri y’inshuke ubundi bakanabafasha mu kubarihirira mu kwiga mu mashuri abanza. Kugeza ubu bamaze gufasha abana 479.
Yavuze ko kandi mu rwego rwo kwishakamo inkunga yahise anatangiza ubukerarugendo bushingiye ku muco wo muri aka gace, harimo kugenda ku magare mu byaro byo muri Rwinkwavu n’ibindi bitandukanye bituma ba mukerarugendo basigaye bahahagarara.
Ati “Igitekerezo ahanini cyaturutse ku mateka yanjye ariko no kuba hano byari bikenewe cyane. Nashatse kugaruka iwacu kuko nta terambere ryari rihari kugira ngo mbafashe mu kurihazana.’’
Ati “Ibiri hano bigaragaza ubukerarugendo bushingiye ku muco harimo nko kuba abantu baza hano bakahigira uburyo ibiryo bya Kinyarwanda bitegurwa dufatanyije, kwenga dukoresheje imivure, mu kunywa tugakoresha uducuma. Dufatanya na bo mu kuzamuka imisozi bagenda bareba imirima n’ibyo duhinga, gutembera ku magare hano mu byaro n’ibindi bitandukanye.’’
Habihirwe yavuze ko mu kwezi ashobora kwakira abakerarugendo 50 bikamwinjiriza miliyoni 1.7 Frw. Aya mafaranga ahita ayifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo kwishyurira abaturage mituweli, gufasha abanyeshuri n’itsinda ry’ababyinnyi.
Kugeza ubu Habihirwe yafashije abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abagore 70 batishoboye mu kubigisha gukora inkweto zikozwe mu birere, aho azibagurishiriza muri hoteli enye zitandukanye zigakoreshwa mu byumba. Buri kwezi nibura bakora inkweto 400.
Mujawayezu Epiphanie uri mu bagore bavuza ingoma, yavuze ko bishimira ko bafashijwe kwitinyuka, bamwe bakora inkweto abandi bamenya kuvuza ingoma ku buryo buri kwezi hari amafaranga babasha kwinjiza.
Ati “Uretse kuvuza ingoma, nshobora gufasha ba mukerarugendo guteka ibiryo bya Kinyarwanda dukoresheje icyungo, ni ibintu uba ubona ko ari byiza kuko biranagutinyura ukumva ko nyuma yo guhinga hari n’ibindi bintu wakora.’’
Tuyizere Marie uri mu bakora inkweto zikozwe mu birere we yavuze ko “Ni ibintu bitwinjiriza amafaranga ku buryo hari ibibazo byinshi ntabwira umugabo, ahubwo njye ndabyikemurira mu rugo. Hari abana babiri banjye babashije kuhiga nabyo ni ishimwe rikomeye.’’
Umuyobozi ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yavuze ko bishimira ko abaturage batangiye gukora ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutinza ba mukerarugendo muri aka Karere.
Ati “Ku ruhande rwacu turabyishimira kuko ni ibikorwa bitinza ba mukerarugendo muri aka Karere, ni ubukerarugendo bushingiye ku muco no kumenyekanisha aka gace, kuko bituma abantu badasura inyamaswa gusa ngo bagende ahubwo banataha bamenye umuco wacu. Gusa ntabwo ubu bukerarugendo buragira imbaraga cyane ku buryo tugikeneye n’abandi benshi babukora.’’
Habihirwe avuga ko kuri ubu afite intego zo kongera ubuso akoreraho ndetse no kongera ibikorwa bitandukanye bizatuma abasha kwakira ba mukerarugendo benshi mu myaka iri imbere.

Habihirwe yinjiza arenga miliyoni 1,7 Frw akura mu bukerarugendo bushingiye ku gace avukamo

Ba mukerarugendo bigishwa gusekura bakabyishimira

Abasura aka gace, bahava bamenye imibereho y’Abanyarwanda mu cyaro