Hari imvugo abantu bajya bakoresha bagira bati ‘Arasasa nawe akisasa’ aha babasha kwerekana ko umuntu ukora akazi ko gutunganya ibyumba byo muri za hoteli cyangwa andi macumbi aba akora uburaya.
Bitewe ahanini n’ibibera mu byumba bya hoteli n’andi macumbi aganwa n’abantu bafite ingeso zitandukanye ushobora kwibaza nawe uburyo umwana w’umukobwa ashobora gukora aka kazi akanahangana n’ibigeragezo bikabamo.
Mvukiye Jolie amaze imyaka irenga icumi akora mu gice cyo kwakira abantu aho yakoze muri hoteli zitandukanye haba izo mu Rwanda no hanze cyane Afurika y’Epfo.
Kuri ubu akora muri Century Park Hotel and Residences, aho ashinzwe ibijyanye n’amasuku by’umwihariko gutunganya ibyumba ndetse no kureba ko ababicumbitsemo bahawe serivisi inoze.
Mvukiye avuga ko aribyo koko iyo ukora mu byumba bya hoteli uhura n’abagabo bashaka ko muryamana gusa ko iyo urangwa n’ubunyamwuga udashobora kugwa muri uwo mutego.
Ati “Akenshi biraba ko twakira abakiliya benshi by’umwihariko abagabo hari abaza baje kwishimisha kandi ntiwamubuza gukora ibyo yumva yifuza, yego biraba ariko niba uri mu kazi ugomba kuba umunyamwuga.”
“Ntabwo uko umugabo wese aje agusanga wavuga ngo yego, hari abaza bavuga ngo nshakira umukobwa cyangwa ati wowe kuri aho kuki utagira icyo umfasha. Ariko muri byose uba ugomba kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi ukamenya uko ubyitwaramo, kuko bibamo.”
Mvukiye wagiye ahura n’abamuca intege kenshi bamubwira ko akazi akora gaciriritse ndetse no ko ibyo agiyemo ari uburaya, avuga ko kamugegeje kuri byinshi.
Ati “Aka kazi kangejeje ku bintu byinshi by’umwihariko kumenyana n’abantu batandukanye, narakuze mu mwuga ndetse no kugera ku nzozi zanjye nahoze ndota.”
Usibye kuba sosiyete yafata uri muri aka kazi nk’indaya ariko hari n’abafite imyumvire y’uko ari akazi gacirirtse ndetse katanahemba mu buryo bwiza.
Mvukiye avuga ko abumva ko aka kazi gacirirtse bibeshya kuko gatunga ugakunda ndetse ko abakarimo aribo bakwiye kugahesha agaciro.
Ati “Mu Rwanda ntabwo abantu barabyumva kuko buri wese aba afite uko agutekereza, aha niho bwa bunyamwuga buza kuko uko witwara niko n’abandi bagufata kuko nk’ubu haba ababa bari mu byumba wamuha nka 100$ akumva ko byacitse ati ngomba kuyafata.”
“Ariko ntabwo bivuga ngo buri wese ubikoramo ni indaya ni ikindi kindi ahubwo biterwa n’uko umuntu ubwe yitwara, iyo witwara neza abakiliya barakubaha n’abo mukorana n’ubuyobozi.”
Mvukiye akurikije ibyo yanyuzemo mu myaka icumi amaze muri aka kazi agira inama urubyiruko kwitabira igice cyo kwakira abantu kuko harimo amahirwe atandukanye.
Mvukiye Jolie ahamya ko akazi ko kwakira abantu muri hoteli kabamo ibishuko byinshi
Mvukiye Jolie avuga akazi ko gusasa muri hoteli kamufashije kugira aho yigeza
Mvukiye Jolie amaze imyaka irenga 10 akora mu byo kwakira abantu muri hoteli, avuga ko gushyira imbere ubunyamwuga byamufashije kurenga ibishuko yahuye nabyo